Bamwe mu bazihawe mu karere ka Gisagara
Abantu 114 bafite ubumuga bw’ingingo bagorwaga n’ingendo kubera kubura insimburangingo n’inyunganirango bo mu mirenge ya Gitesi,Mutuntu na Murambi mu karere ka Karongi, Ndora,Kibirizi na Muganza muri Gisagara na Kageyo,Kavumu na Muhanda muri Ngororero,barashimira byimazeyo ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryazibashyikirije.
Mu kiganiro na Rebero.rw, Niyonizeye Placide,umukozi wa NUDOR, mu ishami riteza imbere ubukungu bw’abantu bafite ubumuga,ukora by’umwihariko ku mushinga witwa CJC Project (Climate Justice Communities),ugamije guhangana n’imihindagirikire y’ikirere hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage, yashimiye Guverinoma y’uRwanda yavuguruye uburyo bwo kuzitanga.
Ati’’ Guverinoma y’uRwanda yagiye ivugurura uburyo bwo gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo,ku buryo ubu twishimira ko hari ubufasha buzajya butangwa kuri mituweli. Hari serivisi nyinshi zatangiye gutangwa.’’

Umukozi wa NUDOR ukurikirana ibikorwa by’umishinga CJC mu Mirenge 9 y’uturere twa Karongi, Gisagara na Ngororero, Niyonizeye Placide asaba abahawe insimburangingo n’inyunganirangingo kuzifata neza.
Arakomeza ati’’ Nka NUDOR, turashimira cyane Leta yashyize kuri mituweli insimburangingo n’inyunganirangingo. Nubwo bigitangira biratanga umusaruro ukomeye cyane kuko hari serivisi zimwe na zimwe zisigaye zitangwa uhereye ku rwego rw’ikigo nderabuzima kugera ku bitaro. Hari serivisi zigenda zitangwa bikazagenda binozwa ku buryo byazagera ku byiciro bitandukanye by’ubumuga.’’
Avuga ko hari serivisi usanga ziremereye,nk’iz’insimburangingo n’inyunganirangingo zikenerwa cyane ku buryo imwe yafata nk’arenga miliyoni 5 z’amanyarwanda kubera ibyo uzikeneye abanza gukorerwa, aya akaba atakorohera benshi, n’imiryango yabo bikayiremerera.
Ati’’ Ariko uko bizagenda bitungana bizafasha ko bose bagerwaho.’’
Avuga ko ari muri urwo rwego bariya 187 bapimwe,114 bakazibona. NUDOR ifatanije n’ibitaro bya Ruhengeri n’ibya CHUB,abazihawe bakorewe isuzuma,hakurikijwe ubumuga bafite, bamwe boherezwa I Gatagara bitewe n’ubumuga basanganywe, abandi boherezwa muri CHUB,abandi I Rilima,abandi ku bitaro by’Inkuru nziza I Kigali.
Uko ibibazo byabo byagendaga bikemuka ni ko hamenyekanaga buri wese ubwoko bw’insimburangingo n’inyunganirangingo akeneye,akayihabwa. Umaze gukorerwa ubuvuzi bw’ibanze ,insimburangingo cyangwa inyunganirangingo yandkiwe NUDOR ikazimwishyurira.
Ati’’ Twari twahuye n’abantu 187, dusanga 114 ari bo bazikeneye,bose bamaze kuzihabwa. Muri Gisagara ni 39, Karongi 29, Ngororero 46. Harimo amagare, imbago, amaguru cyangwa amaboko,inkweto, n’abandi 6 bari bafite ibibazo byo kutumva, bahawe utwuma tubafasha kumva. Byose barabishyikirijwe.’’
Avuga ko icyari kigamijwe mu kuzihabwa ari ukugira ngo abazihawe bajye babasha gukora imirimo ibateza imbere kuko hari byinshi batashoboraga gukora batazifite.
Ati’’ Nko mu buhumbikiro bw’ibiti dukora n’ahandi twahuraga na bo,abafite imbaraga bagahita bahabwa akazi mu mirimo y’umushinga ariko ugasanga bagorwa no kukageraho kubera ibyo bibazo. Kuko twifuza ko bakomeza kugaragara mu bikorwa by’umushinga n’iby’abandi baturage,nk’inama n’ibindi, ni yo mpamvu twihutiye kuzibaha.’’
Uyihabwa abanza gupimwa ku buryo ahabwa koko imukwiriye,itamusumba cyangwa ngo ayisumbe. Abasaba kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro,bakanakurikirana amakuru kugira ngo batinyuke serivisi nyinshi bajyaga batinya,zisigaye zitangwa kuri mituweli.
Avuga ko abakeneye izi serivisi ari benshi cyane,umushinga umwe utabarangiza bose, ko n’abandi bafatanyabikorwa b’utwo turere bajya bafasha muri urwo rwego.
Ashimira uturere bakoreramo n’abafatanyabikorwa babo bakorana,uburyo bahuza imbaraga ngo byose bigende neza.
Abazihawe bashimiye cyane NUDOR, by’umwihariko perezida Kagame ukomeje gukora byose ngo iterambere ry’abantu bafite ubumuga rigendane n’iry’abandi.

Bamwe mu bo mu karere ka Karongi bazihawe bari kumwe n’ Umuyobozi ushinzwe abakozi muri NUDOR Mushimiyimana Neema ( hagati) n’ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Karongi Munyanziza Placide (I buryo)
Mukamurambaho Jeannette wo mu Mudugudu wa Buye,akagari ka Kirambo,Umurenge wa Gitesi,Akarere ka Karongi ufite umwana ufite ubumuga bukomatanije, avuga ko iyo NUDOR itahaba atari kuzabona igare ry’umwana we.
Ati’’ Umwana wanjye afite imyaka 2. Ubumuga bwe nabubonye amaze amezi 6 avutse kwicara byanga. Nari mfite ikibazo gukomeye cyane cy’intebe yo kumwicazaho, bigatuma nta kindi nikorera kubera guhora muhetse. Ubwo nyibonye hagiye gukemuka byinshi, ndishimye cyane.’’
Ngerageze Théophile, wo mu Mudugudu wa Gashonga,Akagari ka Gasharu,Umurenge wa Mutuntu muri ako karere ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko atari ubwa none NUDOR imukura habi.

Bamwe mu bazihawe mu karere ka Ngororero
Ati’’ NUDOR yangiriye akamaro gakomeye cyanemu buhinzi dukora bw’amaterasi,uturima tw’igikoni,guhinga imboga zitandukanye,gufata neza amashyamba,kutayangiza n’ibindi. Muri Mutuntu dufite ubuhumbikiro bw’ibiti dukoramo turi 30. Tugurisha ingemwe,abaturage bakazitera tukabonamo amafaranga adufasha mu buzima bwa buri munsi.Abafite abana bakajya kwiga,abadafite itungo bakarigura bakabona ifumbire’’
Yungamo ati’’ Nubwo twakoraga ibyo byose ariko twari dufite ibibazo bikomeye cyane by’inyunganirangingo byatumaga tugorwa no kujya mu itsinda. Imvura yaba yaguye nkitwaza agakoni nashingaga, katirimuka nkitura hasi,simbe ngikomeje. Kigiye gukemuka, NUDOR ndayishima cyane.’’
Mukamana Cécile wo mu Murenge wa Gitesi na we ati’’ Ndashimira mbere na mbere perezida wacu Paul Kagame dukesha ibi byose. Ndanashimira NUDOR, yigeze kudutumira mu mahugurwa iduha amafaranga 60.000 y’insimburamubyizi. Nayaranguyemo inyanya na Avoka ntangira ubucuruzi buciriritse, ni bwo buntunze. Najyaga ngira ikibazo cyo kuzamuka imisozi njya kurangura, no kuyimanuka mvayo bikambera ingorabahizi, na cyo kirakemutse,ngiye kurushaho gutera imbere“.
Babihuriraho na Kahabaye Marie Solange wo mu Murenge wa Kageyo,Akarere ka Ngororero, wagize ubumuga abyara,hashize imyaka 5.
Ati’’ Igare nahawe nari ndikeneye cyane kuko kugira aho njya kwari ukurinda kunterura, bivuze ko ntajyaga kure. Kuribona bigiye kumfasha gusohoka mu nzu, njye aho abandi bari ku rusengero, mu isoko,mu matsinda n’ahandi ntajyaga ngera. NUDOR nzahora nyishimira.’’
Ni igikorwa cyanashimishije cyane ubuyobozi bw’uturere twa Karongi, Gisagara na Ngororero,nk’uko bivugwa na Hakizimana François,umukozi w’akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza.
Ati’’ Ni igikorwa cy’indashyikirwa NUDOR idukoreye. Iri kudukorera ibikomeye mu bantu bafite ubumuga bunyuranye. Kuba byonyine tubasha kumenya abantu bafite ubumuga mu karere n’ubumuga bafite, bakabubonera ubwo bufasha biradushimisha cyane. Tubona bikwiye gukomeza n’abataragerwaho bakagerwaho uko bishoboka. Byakwihutisha cyane iterambere ry’abantu bafite ubumuga babuzwaga n’izo nzitizi.’’
@Rebero.rw
