Umukino wari urimo ishyaka ryinshi kandi rizasiga umupira wo mu Rwanda hari ibyo babigiyeho
Umukino wikirarane wo ku munsi wa 15 aho ikipe ya Al Hilal SC yagomba kwakira ikipe ya Al Merreikh SC, umukino utarabaye kubera ikipe ya Al Hilal SC yari mu mikino ya matsinda ya CAF Champions League.
Umukino wabaye kuri uyu wa kabiri kuri Stade amahoro aho witabiriwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bashima uburyo aya makipe yatumye Rwanda Premier League irushaho kugira imbaraga.
Abakunzi benshi baya makipe bafashijwe nabo mu Rwanda bari babukereye bitewe nuko ikipe ya Al Hilal yari imaze iminsi yitwara itsinda amakipe yo mu Rwanda abenshi bumvaga n’ubundi ariwo mujyo ikomerezamo.
Ikipe ya Al Merreikh SC isa nkaho itahiriwe hano mu Rwanda kuko itsinda amakipe amwe n’amwe ariko amakipe akomeye basa nkaho bagiye banganya, bityo rero kuri uyu mugoroba bakaba batayihaga amahirwe yo gutsinda mukeba wayo.

Umukino watangiye 18:30 Ikipe ya Al Hila ibanza kuyihabya ariko ntabwo byatinze n’ikipe ya Al Merreikh SC nayo yinjiye mu mukino nyuma yo kwambura umupira Umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid Ouédraogo ku makosa Obino Chisala atsinda igitego cya mbere cya Al Merreikh SC ku munota wa 45 w’igice cya mbere.
Mu gice cya kabiri nacyo kitoroheye ikipe ya Al Hilal yakomeje gusatirwa birangira bategeye umukinnyi wa Al Merreikh mu rubuga rwamahina ku munota 66 batanga penaliti yatsinzwe neza na Fenohasina Gilles Razafimaro yatsinze igitego cya kabiri cya Al Merrikh SC ku gitego.
Abakunzi b’ikipe ya AL Merreikh bakomeje kuyibaha hafi no kuyereka ko bayishyigikiye aho bamwe bari bakomeje kuririmba bavuga ko uyu munsi ari uwabo kandi aya makipe akaba akunze guhangana nubwo yabaga ari iwabo, ubu kuri uyu munsi kubera ikibazo cy’intambara irimo kubera iwabo akaba yarasabye gukina Championnat yo mu Rwanda.
Mu minota yinyongera 6 yashyizweho n’umusifuzi Uwikunda Samuel ikipe ya Al Hilal yabonye igitego kimpozamarira ku munota wa 91 gitsinzwe na Kapiteni wa Al Hilal SC, Mohamed Yousif, yatsinze igitego cya mbere ku mupira yateresheje umutwe, uruhukira mu izamu rya Ladji Brahim Sanou.

Umufana wa Al Merreikh Chuol Wal Puok yagarutse kuri aya makipe yombi yemeza ko nubwo ikipe ye yaba irimo abakinnyi bakeya ariko kugira ngo ikipe ya Al Hilal ibashe kubatsinda biba bigoye, avuga ko baba babonye ibara ryayo gusa bahita batsindwa bataratangira umukino ati twari twizeye intsinzi uyu munsi
Umusifuzi wo hagati Uwikunda Samuel afatanije na Mutuyimana Dieudonne umusifuzi wa mbere na Ishimwe Didier wari umusifuzi wa kabiri, bakaba basoje umukino wahuzaga aya makipe Al Hilal SC 1-2 Al Merrikh SC, umukino wakurikiwe n’imvururu z’abakinnyi ariko zigahita zihoshwa n’abashinzwe umutekano bamaze kumenyera aba bakinnyi
@Rebero.rw
