Abaturage baturiye Pariki y’akagera cyane cyane abaretse ubuhigi bashishikarizwa kwibumbira mu makoperative bityo kugira ngo babone icyo gukora badateze amaso kuri pariki cyangwa ku muhigo wabatungaga.
Hari amakoperative abiri yo mu karere ka Nyagatare muri Karangazi na Rwimiyaga y’abahoze ari abahigi badufasha mu bukangurambaga mu baturage, ubwo bukangurambaga bugamije kurwanya ndetse no kwigisha abaturage kureka umuco mubi wo gushimuta inyamanswa.
Ayo makoperative abiri (Koperative Tuzihekubaho na koperative Abaretse ubuhigi) batewe inkunga na Pariki y’Akagera muri gahunda y’isaranganyamutungo riva ku bukerarugendo.
Tuzihekubaho bahawe, miliyoni 14 yo Korora Ingurube naho Abaretse ubuhigi bahawe miliyoni 5 yo Korora Inkoko.

Izina Tuzihekubaho ni izina twashyizeho ko inyamaswa zigomba kubaho kuko barushimusi ntabwo batumaga zibaho, bityo rero iyi koperative nayitangije ndirimba indirimbo zirengera inyamaswa, uko abantu bagenda bazumva niko bagiye banyegera kugeza tuvanyemo koperative.
Hakizimana Jean Damascene akaba ari nawe muyobozi wa Koperative Tuzihekubaho batangiye ari 23 harimo abagore 7 bafite abagabo bahoze ari abahigi ndetse n’abaguraga inyama zabaga zahigiwe muri Pariki y’Akagera.
Agira ati: “Inkunga twahawe na Pariki y’Akagera twabanje kuguramo ubutaka ari nabwo twororeraho ingurube,ariko buri munyamuryango nawe twaramworoje afite ikibwana cy’ingurube,kandi muri ubwo butaka tubingiramo ibiryo tugaburira izo ngurube za Koperative”.
Yanatubwiye ko kubera imikoranire myiza na Pariki y’Akagera ubu biteguye kubona indi nkunga muri kwa gusangira inyungu z’ubukerarugendo, yanatubwiye ko baherutse kwakira abandi banyamuryango babiri b’abasaza umwe yari Rushimusi muri Tanzaniya ndetse no muri Pariki y’Akagera naho undi yaguraga ku muhigo babaga bazanye
Amakoperative z’abaretse ubuhigi akomeje kwiyongera uko bagenda bumva inama za bagenzi babo hari Abaretse ubuhigi bo muri Rwimiyaga, Tuzihekubaho yo muri Karangazi muri Nyagatare ndetse na Koperative Imboni za Pariki ibarizwa mu murenge wa Ndego Akarere ka Kayonza.

Koperative Imboni za Parike igizwe na bahoze ari barushimusi muri Pariki y’Akagera, bishyize hamwe ubu bakaba bakora ubworozi bw’inzuki bagizwe n’abanyamuryango 20 harimo abagore 4 bari kumwe n’abagabo babo bahoze ari barushimusi.
Ikaba yaratangiye muri 2021, ariko ikomera muri 2023 ari nabwo yatangiye ibikorwa, ikaba ifite inshingano y’uko buri cyumweru basura uruzitiro rwa Pariki y’Akagera kugira ngo barebe niba hari aho batoboye batange amakuru.
Agira ati: “Twishyize hamwe kugira ngo turengere inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera kandi tugira n’inama bagenzi bacu bakiri mu murimo w’ubuhigi kugira ngo bawureke ahubwo dukorere hamwe, ubu twahawe inkunga ya miliyoni 5, twaguzemo imizinga y’inzuki ya kizungu 30 ariko tunafite imizinga ya gakondo 120, ariyo twasaruyemo kugira ngo dushyire mu mizinga ya kizungu”.
Yakomeje avuga ko mbere bagikora ubushimusi bahoraga basinze kubera ko iyo babaga bamaze kugurisha umuhigo wabo bahitiraga mu kabari kuko babaga baziko ni bucya basubira muri Pariki gushaka ayo baza kunnywera ku wundi munsi, inyamaswa twakundaga guhiga ni impongo, impala, impalage ndetse no kujya kuroba mu buryo butemewe, ariko ubu nitwebwe dusigaye tubirinda.

Uruzitiro rwa Pariki y’Akagera ruzungurukwa n’abahoze ari abahigi kugira ngo barebe ko rwangijwe n’abashimusi( Ifoto Kigalitoday)
Iyo tuzenguruka urwo ruzitiro tureba ko ntaho barwangije tunareba ko ibiti bitakuze ngo bigwire uruzitiro kugira ngo inkobe (Ibitera) zitabyuririraho zigasohoka muri Pariki y’Akagera.
Dukomeje gukangurira abaturage mu nteko z’abaturage kwirinda kwinjra muri Pariki uko biboneye no kujya kugira ibyo bangizamo, cyane cyane hari abana twafatiyemo bagiye gutashyamo inkwi zo kugurisha mu baturage hanze cyangwa se bazitumwe kugira ngo bahabwe amafaranga, ariko abo bana ubu twabarihiye amashuri ndetse tubaha n’ibikoresho by’ishuri basubira kwiga.
Ibyo dusaba Pariki y’Akagera nk’icyifuzo cyacu ni uko twahabwa imyenda ihuye yanditseho koperative yacu ndetse na Pariki y’Akagera kugira ngo tube umwe mubyo dukora, iyi koperative ikaba ihura buri wa mbere saa kumi za ni mugoroba.
Turashimira Pariki y’Akagera yo yatuvanye mu bushimusi, ubu tukaba turi abanyamuryango bafite uburyo bwo kwivuza aho buri wese agurirwa ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’inkunga twahawe yatumye tuva mu buhigi.
Bamwe mu bakozi ba Pariki y’Akagera batanga ubuhamya ku baretse ubushimusi
Abahoze ari abahigi badufasha mu bukangurambaga ndetse no kumenya abandi bakibikora bityo bagashishikarizwa kubireka bagasanga bagenzi babo mu makoperative bakiteza imbere.
Guhindura imyumvire n’imibereho Abahoze ari abahigi bashishikarizwa kureka ubuhigi maze bagahabwa inkunga n’amahugurwa mu mishinga ibyara inyungu. Urebye nk’abari mu Koperative imboni za Pariki bakora ubuvumvu bishimira ko ubu babayeho neza kurusha igihe bahigaga.

Gusangira inyungu z’ubukerarugendo (Revenue Sharing), buri mwaka, 10% by’amafaranga akomoka mu bukerarugendo muri Pariki y’Akagera ashyirwa mu mishinga y’abaturage bayituriye. Aya mafaranga akoreshwa mu gutera inkunga amakoperative, kubaka amashuri, amavuriro, n’ibindi bikorwaremezo.
Amakoperative y’uburobyi n’ubuvumvu, Pariki ifatanya n’abaturage mu mishinga nka COPECO Gishanda Fishing Cooperativ, aho abaturage bahabwa uburenganzira bwo kuroba mu buryo bwemewe mu biyaga bya Pariki, bikabaha amikoro n’inyama z’ifi mu kurwanya imirire mibi.
Guhabwa akazi muri Pariki, benshi mu bahoze ari abahigi ubu bakora muri Pariki nk’abarinzi (rangers), abashinzwe gukurikirana inyamaswa (trackers), cyangwa abayobora ba mukerarugendo (Community Freelance Guides). Ubumenyi bari bafite ku mashyamba n’inyamaswa ubu bukoreshwa mu kuzirinda no guherekeza abayisura, kuko ibice babayoboramo baba babizi neza.
Ubufatanye mu mutekano, amakoperative y’abahoze ari abahigi abaye imboni za pariki, aho bafatanya n’abashinzwe umutekano gutanga amakuru ku bakiri mu bushimusi no kugarura inyamaswa zasohotse mu ruzitiro.
Amakoperative arimo gufasha Pariki y’Akagera kugera ku nshingano yayo

Koperative y’Aborozi b’Inyuki (Ubuvumvu): Iherereye mu nkengero za Pariki, ikora ubuki bw’umwimerere bwitwa Akagera Honey. Kubasura iyi koperative bibafasha kureba uburyo abahoze ari abahigi ubu babungabunga amashyamba kugira ngo inzuki zibone indabo.
COPECO (Koperative y’Abarobyi), Ikora mu kiyaga cya Gishanda. Bagufasha gusobanukirwa uburyo uburobyi butangiza ibidukikije bukorwa hagati muri Pariki.
Amakoperative y’Abasiganwa ku Maguru n’Abayobora ba Mukerarugendo (Community Freelance Guides): Bashobora kugufasha gutembera mu baturage (Community Tours) batuye hafi ya pariki kugira ngo umenye umuco n’amateka byabo

Iyi nkunga iva muri 10% by’amafaranga yose pariki yinjiza buri mwaka, akaba akoreshwa mu mishinga y’iterambere nko kubaka amashuri, amavuriro, amashanyarazi, n’amazi meza, ndetse no gutera inkunga imishinga iciriritse y’abaturage kugira ngo bareke ubuhigi. Kuva mu 2010, Pariki y’Akagera imaze gushyira asaga miliyari 6.8 Frw ($4.7 million) mu mishinga y’abaturage

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, uturere dutatu dukora kuri iyi pariki (Kayonza, Gatsibo, na Nyagatare) twahawe inkunga isaga miliyari 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda (1.286 billion Rwf).
@Rebero.rw
