Imirwano yakomeje mu bice bitandukanye by’icyaro imbere muri teritwari ya Masisi ya RD Congo kuri uyu wa gatanu, intambara zabaye “urutavanaho” muri iki cyumweru, nk’uko umwe mu baturage bariyo abivuga.

Ibitero bikomeye by’indege za ‘drones’ hamwe n’intambara zo ku butaka birimo kuvugwa mu bice byegereye ‘centre’ ya Nyabiondo ku ntera igera kuri 20km mu majyaruguru ya Masisi-Centre ku muhanda werekeza Walikale.
Imirwano iravugwa kandi mu bindi bice bya Masisi, nk’uko umukuru wa sosiyete sivile muri aka gace yabibwiye abivuga.
Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko muri iyi minsi ‘drones’ z’ingabo zigenda hejuru y’imidugudu ituwe n’abaturage “zirekura amabombe nta gutoranya”. Wongeraho ko “amabi ageze ku rwego atigeze abonekaho mbere”.
Andi masoko y’amakuru avuga ko umutwe wa M23 urimo kugaba ibitero byo gusubiza (conter-attacks/contre offensive) nyuma y’ibitero by’ingabo za leta na Wazalendo.
Impande zombi zishinjanya kurenga ku bwumvikane ku gahenge no guhagarika imirwano, ubu ibintu bikaba byifashe nabi, by’umwihariko muri Masisi muri iki cyumweru.
Sadiki Voltaire Batundi ukuriye sosiyete sivile ya Masisi avuga ko abantu bakomeje guhunga ari benshi cyane, ati: “ariko mu by’ukuri ntaho kujya bafite kuko imirwano isa n’aho iri hose bashobora kujya”.
Sadiki yemeza ko izi ntambara zirimo kuba ari uruhurirane rw’ibitero by’indege za ‘drones’ hamwe n’imirwano yo ku butaka.
Biragoye kugenzura mu buryo bwigenga no kwemeza amakuru y’ahafashwe n’igice runaka mu mpande zirimo kurwanira muri ibi bice by’icyaro muri Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Mu byumweru bicye bishize abarwanyi ba Wazalendo na FARDC bivugwa ko bisubije ibice bimwe na bimwe muri iyi teritwari bahakuye abarwanyi ba M23.
Gusa ‘centres’ (imijyi mito) zizwi z’iyi teritwari nka Masisi centre, Nyanzale, Rubaya cyangwa Mweso ziracyagenzurwa na M23.
Kubera iyi mirwano, Sadiki Batundi avuga ko “ibibazo ku baturage birimo kurushaho gukomera” kuko aho bahungira batahabona ubufasha.
Benjamin Mbonimpa, umunyamabanga mukuru wa AFC/M23 ashinja amahanga guceceka imbere y’ibitero by’uruhande rwa leta ya Kinshasa aho M23 igenzura.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X yagize ati: “Tuzirengera kugeza dushyizeho amahoro n’agaciro ku banyagihugu bose”.
Igisirikare cya FARDC – gishinja icy’u Rwanda kurwana ku ruhande rwa M23 – kivuga ko atari cyo cyarenze ku gahenge kari kasabwe na Perezida Laurenço wa Angola, ko M23 ari yo yabanje gutera ibirindiro byacyo.
@REBERO.RW
