Bamwijeje kumushyigikira Abakirisito ayoboye.
Mu ruziduko agirira muri paruwasi 19 zigize Conference ya Kinyaga mu itorero rya EMLR, ku cyumweru,tariki ya 1 Werurwe,2026, Surintendant mushya w’iyi Confernce uherutse gutorwa, Rév. Past Hakizimana Felicien yari ari muri paruwasi ya Kamembe mu mujyi wa Rusizi aho mu butumwa bukomeye yahaye abahasengera yabasabye kubumbatira ubumwe bwabo.
Mu kiganiro na Rebero.rw, Surintendant Hakizimana Félicien yavuze ko muri manda y’imyaka 3 yo kuyobora iyi Conference,y’abakirisito barenga 27.000, ayihishiye byinshi by’iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri,ariko nta na kimwe cyashoboka batabumbatiye ubumwe bwabo.
Ati:’’Turabateganiriza byinshi by’iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri ariko nta na kimwe cyashoboka batabumbatiye ubumwe bwabo ni yo mpamvu tubifuzaho kuba umwe, bagakorera mu bumwe busesuye, ni ho ibyo twifuza byose,dufatanije bizagerwaho.’’

Surintendant mushya wa Conference ya Kinyaga, Rév. Past. Hakizimana Félicien asaba abakirisito ayoboye kubumbatira ubumwe bwabo
Yavuze ko Conference ya Kinyaga ari Conference ikorera ku mihigo,akaba agenda asura paruwasi ziyigize areba aho imihigo abakirisito bayigeze kuko yifuza Conference ikura mu mwuka no mu mubiro,byose bizima.
Ati:’’ Turifuza kugira umukiristo wishimye,wihana ibyaha. Twifuza umumethodiste libre ubayeho neza,ukora,usukuye,witeza imbere,ufite icyo akora,udasabiriza,yishimiye kuza mu nzu y’Imana nta pfunwe, yagaburiye abe bariye bahaze,atekanye kuko yariye agahaga n’abe,afite icyo akora ataramuka yicaye,akazanwa mu rusengero no gushima Imana ibyo yamuhaye,ataje kuruganyiramo.’’
Yavuze ko muri iyi manda y’imyaka 3 bagiye kwigisha abakirisito gukora cyane, itorero ryagira imirimo abatayifite bagaherwaho bayihabwa,abandi bagahuzwa n’amahirwe y’imirimo aho yaboneka hose habateza imbere.
Ati:’’ Ntidushaka ko umukirisito yipfumbata ngo yicare yabuze icyo akora. Muri iyi manda tuzagerageza kwegerana n’abakirisito tubahuze n’amahirwe y’iterambere, ufite akazi yaha mugenzi we akamuhe,abadafite imirimo tubigishe gukorera hamwe mu bimina.’’
Yongeyeho ati:’’ Duhereye ku matsinda y’ivugabutumwa yishakemo ubushobozi,aremerane,igishoro kiboneke,kuko utakwishima waburaye,wambaye ubusa cyangwa udafite akazi. Ntiwasenga ngo unezeze Imana udafite icyo ukora.’’

Basangiye,bishimira intambwe Imana igenda ibateza mu iterambere
Yavuze ko muri iyi Conference hari abagikennye cyane, bagiye guherwaho begerwa,bahindurirwe imyumvire kuko ari ho ha mbere ubukene buva. Mu matsinda yabo bigishwe kwiteza imbere kuko asanga kuva mu bukene bidasaba igishoro kinini,bisaba ubushake no kwiyumvamo koko kubuvamo.
Avuga ko nk’iyi paruwasi ya Kamembe irimo amatsinda 43 y’iterambere,afasha abakirisito gukemura ibibazo byabo,azahabwa imbaraga agakomeza kwegera abakeneye kuzamuka bava mu mibereho ikiri hasi,bagana iterambere rirambye.
Mu bikorwa by’iterambere yabijeje, yavuze ko mu minsi ya vuba muri uyu mujyi bagiye kuhashinga ivuriro ( Clinique) rigezweho mu kuvura indwara zibasira amenyo rizaba riri ku rwego mpuzamahanga, kimwe n’umushinga w’ubuhinzi bugezweho bwitezweho kongera umusaruro bigaragara.

Uwizeye Marie ( uhagaze) avuga ko yashimishijwe cyane n’ijambo rihumuriza imitima Surintendant Hakizimana Félicien yabagejejeho
Abakirisito,nyuma yo kumva ubutumwa bagenewe n’umuyobozi wabo ku rwego rwa Conference, bagaragaje ko babwakiriye neza, bagiye kumushyigikira mu buryo bwose bashoboye.
Uwizeye Marie, ati:’’ Twamushimiye mbere na mbere ijambo yatugejejeho ritwururutsa imitima. Ni ryo dukeneye muri iki gihe ubona mu matorero menshi urukundo rugenda rukonja. Iyo wumvise umuyobozi wigisha ubumwe n’urukundo ku bantu bose, ukanabona avuga ibyo we ubwe akora,ntiwabura kunezerwa. Turamushyigikiye ntituzabitezukaho.’’
Hitimana Ibrahim na we ati:’’ Twamwitoreye 100% bivuze ko tumukuda,dukunda inama ze,ubwitange bwe,kutarobanura ku butoni kwe, no gushaka ko buri wese atera imbere.Turishimye,tumwitezeho byinshi by’iterambere dukeneye. Tumuri inyuma mu kubaka umukirisito wifitiyevicyizere, tuzamushyigikira uko dushoboye kose.’’

Hitimana Ibrahim na we asanga mu bufatanye,kwizerana,ubumwe, urukundo no gusenga Imana by’ukuri ibyo bateganya byose bazabigeraho
Paruwasi ya Kamembe ifite abakirisito barenga 1500 nk’uko bivugwa n’umushumba wayo wungirije,Nkinzingabo Rusimbi Martin,uvuga ko kwikura mu bukene bishoboka kuko bafite nk’ikimina bajya bagabana arenga miliyoni 50 mu mwaka,agasanga abishyize hamwe nta cyabananira.
Ati:’’ Turateganya byinshi by’iterambere. Ntitwabura kubigeraho kuko dushyize hamwe kandi tubishyizeho umutima. Surintendant Hakizimana Félicien ni umuyobozi wacu mukuru tubonamo gushishikazwa n’iterambere nk’uko natwe ridushishikaje. Dukurikije ibyo tumaze kugeraho n’ibindi birashoboka mu bumwe n’ubufatanye, nta cyatunanira.’’
Hanasengewe abafite imirimo inyuranye muri iyi paruwasi ,barenga 80 bitezweho umusaruro ukomeye igihe buri wese yatunganya neza inshingano ze.

Biyemeje gushyigikira Surintendant Hakizimana Félicien mu gufasha abandi bakirisito kuzamuka mu iterambere

Umuyobozi wungirije wa EMLR paruwasi ya Kamembe, Nkinzingabo Martin(I bumoso) avuga ko mu bufatanye na Surintendant Hakizimana Félicien, hamwe no gusenga Imana, ibyo bashyize imbere nta na kimwe kizabananira
@Rebero.rw

Surintendant wacu Turagushyigikiye muri byose kdi Uwiteka Azagushoboze Gusohoza ubutumwa yaguhaye kuba Nya Kamembe
Turagukunda cyane.