Amavubi amaze igihe gito ahawe Umwongereza Stephen Constantine, kugira ngo azayatoze muri iri rushanwa, ndetse abakinnyi bamaze guhamagarwa nubwo urutonde rutarajya hanze.

Tugiye kurebera hamwe abakinnyi bashobora kuzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, yaba abakina hanze y’igihugu n’abo mu gihugu imbere kandi bari ku rwego rwo gukinira iyi kipe, harimo n’abato kuko ari bo akenshi uyu mutoza akunda gukoresha.
Amahitamo ashoboka kwifashisha mu izamu ry’Amavubi harimo Kwizera Olivier wa Rayon Sports uri kwitwara neza, akaba anaherutse kongera guhamagarwa mu mwiherero wahuje abakinnyi bakina imbere mu gihugu.
Uyu ashobora guhanganira umwanya n’abarimo Ntwari Fiacre wigaruriye imitima y’Abanyarwanda nk’umunyezamu wa mbere na Hakizimana Adolphe wongeye kubona umwanya uhoraho muri APR FC, dore ko Buhake Clement ukinira Ull/Kisa Fotball yo muri Norvège yavunitse ndetse azamara amezi ane adakina.
Mu bakinnyi bashoborwa kwifashishwa mu bwugarizi bw’Amavubi harimo Uwumukiza Obed ukinira Rayon Sports, Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli, Hamon Aly Enzo ukinira Voltigeurs de Châteaubriant, Nshimiyimana Yunusu na Niyomugabo Claude ba APR FC.
Hari kandi Mutsinzi Ange wa Zira FK, Darryl Nganji Nkurikiyinka ukinira ikipe y’abato ya Standard de Liège, Nshimiyimana Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol, Jonathan Nsanzimana wa FC Wacker München e.V., Irvyn Lomami ukinira ikipe ya kabiri ya Olympique Lyonnais na Phanuel Kavita wa Birmingham Legion FC.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ishobora gutunguranamo myugariro wa Toulouse yo mu Bufaransa, Warren Håkon Christofer Kamanzi, wahamagawe inshuro nyinshi ariko akaba ataremeza neza kuyikinira.

Amavubi kuri iyi nshuro azaba afite abakinnyi benshi mu kibuga hagati, dore ko n’abari barashyizwe ku ruhande kubera imyitwarire bazongera kugaragara. Abo barimo Rafael York wa IK Oddevold, Samuel Guellette wa RAAL La Louvière na Hakim Sahabo wa AEK Athens.
Aba bakinnyi bahanganiye umwanya n’abandi bari mu bihe byiza ari bo Mugisha Bonheur wa Al Masry SC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Sven Kalisa wa FC Etzella Ettelbruck, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Bizimana Djihad wa CS Constantine na Muhire Kevin wa Jamus SC.
@REBERO.RW
