Kwegukana igikombe cya 9 byatumye ikipe yisubiza icyubahiro
Ubwo hasozwaga imikino ya Sitting Volleyball mu ishyirahamwe ry’umukino w’Abafite ubumuga NPC Rwanda, byari ibyishimo ku bakinnyi bakinaga imikino ya nyuma ndetse n’ababaherekeje.
Ikipe ya Bugesera mu bagore ikaba yahuriye ku mukino wa nyuma n’Ikipe ya Nyarugenge, ni umukino wari ushimishije wamaze hafi amasaha agera kuri abiri, kuko iyi kipe ya Nyarugenge yagoye ikipe ya Bugesera dore ko mu gice cya mbere yanayitsinze.

Umukino ntabwo wari woroshye byasabaga ubwitange kugira ngo mwinjize ibitego, kandi abandi nabo bari biteguye
Mu byishimo byinshi abakunzi ndetse n’abakinnyi ba Bugesera bati turongye turacyishubije kijye mu bindi nubwo bitari byoroshye ariko tubigezeho, kuko byose bisaba kwihangana no gushyira hamwe, kandi nibyo bitumye twongera kukisubiza iki gikombe.
Nyirambarushimana Sandrine Kapiteni w’Ikipe ya Bugesera Sitting Volleyball uyu munsi niwo wari uwa nyuma mu cyiciro cya mbere mu bagore ko ari amakipe 4 yose akaba yari ku rwego rumwe, gutsinda uyu mukino byatumye tubarusha amanita duhita twegukana igikombe.

Kapiteni Nyirambarushimana Sandrine habaye ubwitange bwa buri mukinnyi ndetse n’umutoza guhuriza hamwe mu mukino kugira ngo tugere ku gikombe
Agira ati: “Turashimira ubuyobozi bwatubaye hafi bukaduha ibyo twari dukeneye byatumye tubasha kugera ku nsinzi yo kwegukana iki gikombe cyiyongera mu bindi, kuba batubanje iseti ya mbere navuganye na bagenzi banjye ko tutagomba gucika intege kuko umukino ugira amaseti atatu bityo ayasigaye twayegakanye”.
Yakomeje avuga ko bashimira abateguye aya marushanwa kuko hagiye hagaragara abasusurutsa imikino mu gihe irimo kuba, ndetse akongera gushimangira ko ubuyobozi bwababaye hafi cyane ndetse n’abatuye akarere ka Bugesera, kuko bagiye babaherekeza aho byabaga bikomeye.
Ndamyumugabe Emmanuel umutoza w’ikipe ya Bugesera Sitting Volleyball, igikombe cya cyenda twegukanye kuva 2018 ibikombe tubyibikaho, gusa byari bikomeye kuko batubanje iseti ariko mfatanije n’abakinnyi tuhitwaye neza.
Agira ati: “Mu byukuri iyi Kipe ya Nyarugenge byabaye ibyo guhangana kuko usibye iseti ya mbere twatakaje izakurikiyeho zose wabonaga ko tugenda twegerana tukabajya imbere bakayakuramo nabo bakatujya imbere tukayakuramo gusa wari umukino ukomeye”.

Yakomeje avuga ko buri gikombe mubyo batwaye kigira umwihariko wacyo, nubwo ari igikombe cya cyenda ariko iki cyaratuvunnye cyane, kuko hari abakinnyi ntaringifite mubo narinsangannywe, byabaye ngombwa ko nshaka abakiri bato ndabatoza kuko dutangira Championnat twatangiye dutsindwa ariko twakuriye mu irushanwa. Women
Div 1: Bugesera 3-1Nyarugenge (21-25;25-23;26-24;25-21)
Akarere kacu bahora batwitezeho gutsinda bityo rero iyi kipe navuga ko ari nshya yose kuko igizwe n’abana bakiri bato ubu navuga ko irushanwa ry’umwaka utaha tuzaryitabira neza kuko bazaba bamaze kumenyerana, ikindi buriya ntabwo tugiye kwicara tuzakomeza dufatanije n’akarere gushaka imikino ya gicuti.
Umuyobozi wa NPC Rwanda Bwana Bizimana Dominic yagarutse ku gusoza irushanwa rya Sitting Volleyball avuga ko byari bishimishije kuko ni ibihe byari bikumbuwe, ibyiciro byose nta kipe yigeze ibura zose zarabonetse.
Agira ati: “Ndashimira uturere twose twohereje amakipe n’abatarabonye ubushobozi nibura bashatse abaterankunga bafasha iyo kipe ariko n’utundi turere dufatire urugero ku karere ka Musanze mu ikipe y’abagabo bongere ingengo y’imali ku bafite ubumuga bashyigikire iyi mikino”.

Yakomeje avuga ko kuba akarere ka Musanze karongereye ingengo y’imali yako ninayo mpamvu ikipe yabo ikomeye kandi umukinnyi ishatse gutwara iramujyana, ikindi iyo ikipe ihagurutse ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abakozi b’Akarere beaherekeza ikipe muri make iba ishyigikiwe.
Yashimiye abatera nkungu cyane cyane Ikigega cy’ingwate cyihariye (Special Garantee fund) cyateye intambwe mu gushyigikira iyi mikino ndetse n’Uturere dushyigikira amakipe yatwo ariko dushishikariza utugifite intege nkeya kongera imbaraga, kuko iyo bahura n’abandi mu mikino hari byinshi abafite ubumuga bahungukira mu mikino yose.

Iki gikombe dukwiriye kucyita izina ariko nkuko umubyeyi yita izina umwana ubuyobozi bw’Akarere buzabidufashamo

Kuri Service buri wese yabaga ahangayitse kugira ngo arenze umupira ibindi tubitegereze

Abafana ba Gicumbi batanze ibyishimo muri Gymnasium kubaje kureba imikino yanyuma

SG wa Komite Olimpic yari yitabiriye imikino isoza irushanwa nawe yarayikurikiranye

Abayobozi batandukanye mu ifoto y’Urwibutso mbere y’umukino usoza irushanwa
@Rebero.rw
