Abaturage b’Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bongeye gushimangira ko banyotewe igikombe cy’Umurenge Kagame Cup mu mupira w’amaguru w’abagabo, nyuma y’uko ikipe yabo yihereranye iya Shangi y’i Nyamasheke ikayitsnda 2-1 mu mukino wo kwishyura,ubanza wabereye I Nyamasheke amakipe yombi yari yaguye miswi 1-1.
Ni umukino wagaragaragamo inyota y’ibitego ku mpande zombi, wanaje guhagarara gato ubwo ikipe y’Umurenge wa Gisenyi yatsindaga igitego cya 2, umusifuzi akacyemeza ariko ikipe y’umurenge wa Shangi ikagihakana ivuga ko yagitsindishijwe ukuboko,yanga gukomeza umukino igihe cyaba cyemewe.
Nyuma y’impaka ndende, abayobozi baganiriye, hemezwa ko igitego gikuweho,Shangi yemera gukomeza umukino.

Ikipe y’ abagabo y’Umurenge wa Gisenyi ikomeje gushimisha Abaturage b’ Akarere ka Rubavu mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup nyuma yo gusezerera iya Shangi y’i Nyamasheke
By’uwarose nabi ariko burinda bucya, n’ubundi umukino warangiye Shangi itsinzwe 2-1, igiteranyo cy’imikino yombi kiba 3 bya Rubavu kuri 2 bya Shangi, byazamuriye ibyishimo bigaragara abanya Rubavu bari kuri Sitade Umuganda,bongera kwishimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame.
Mukarukina Laurence ati’’ Turanezerewe cyane nk’abaturage b’Akarere ka Rubavu ku bw’uyu mukino ikipe y’Umurenge wa Gisenyi itsindiyemo iya Shangi. Icyo dushaka ni igikombe cyo ku rwego rw’igihugu.Abasore bacu baratwereka ko babishoboye,bakeneye gusa ko tubajya inyuma,natwe twarabyiyemeje.’’
Yakomeje ati’’ Turashimira cyane umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame waduhaye ibi byishimo bikomeza gushimangira imiyoborere myiza arangaje imbere. Tukanashimira abasore bacu batweretse umukino ushimishije bakanawutsinda nyuma yo gusezerera Nkombo ya Rusizi. Nta yindi kipe mu gihugu izaduhagarara imbere.’’
Abaturage b’Umurenge wa Shangi bagaragaje ko kuba batsinzwe uyu mukino bitavuze ko imiyoborere myiza mu Murenge wabo itsinzwe.
Ntawiheba Déogratias w’imyaka 79, wabanye n’ikipe y’Umurenge wa Shangi mu mikino yose wakinnye, ati’’ Turatsinzwe ariko imiyoborere myiza mu Murenge wa Shangi yo iracyatsinda. Ku myaka yanjye 79 ku buyozi bwa perezida Kagame ni ho nabonye abaturage mu Mirenge inyuranye bahura mu mikino nk’iyi y’amarushanwa yitiriwe umukuru w’igihugu, bakayashyigikira ubwabouko bashoboye kose,bagakina bakishima gutya. Nakomeze aganze, aturi imbere tumuri inyuma nk’uko yadushyize ku isonga.’’

Ntawiheba Déogratias w’imyaka 79( ufashe inkoni) yishimira aya marushanwa,nk’uruhare rukomeye mu gushimangira imiyoborere myiza n’umutekano igihugu gifite birangajwe imbere na perezida Kagame
Yakomeje ati’’ Nk’ubu kuza hano I Rubavu hari abemeye kurekura amafaranga yabo arenga 15.000 y’itike ku modoka zatuzanye, abandi barara ku kivu bategereje ubwato bubazindura,buri wese atekereza aya maruhsanwa kubera agaciro tuyaha nk’uko tugaha Perezida Kagame wayatekereje akanayashyiraho.’’
Abakinnyi n’umutoza w’ikipe y’abagabo y’Umurenge wa Gisenyi,baravuga ko icyuya Nkombo na Shangi byababijije kitazagenda ubusa.
Nkusi Prince,Kapiteni w’ikipe y’uyu murenge,ati’’ Imikino iri imbere nta mpungengeiduteye kuko gutsinda Shangi na Nkombo n’icyuya zatubijije byatuzamuriye icyizere cyo gutwara iki gikombe nubwo nta kwirara. Turizeza abaturage n’abayobozi b’Akarere kacu kubaha ibyishimo by’igikombe cy’intara n’icy’igihugu mu mupira w’amaguru w’abagabo. Turiyizeye bikomeye nubwo byose bigaragazwa n’ifirimbi ya nyuma.’’
Yashimiye cyane ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi,ubw’Akarere ka Rubavu, n’abandi bose bagaragaza ubushake bwo kubashyigikira, ko ntacyo bakenera ngo bakibure. Nk’abakinnyi babyiyemeje, bazakoresha imbaraga zabo zose intego ikagerwaho.

Ibyishimo by’urubyiruko rw’Umurenge wa Gisenyi nyuma yo gutsinda uwa Shangi
Umutoza w’iyi kipe, Twagirimana Gilbert bahimba Cannavalo na we yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi n’ubw’Akarere ka Rubavu uburyo bwita ku ikipe bukanayikundisha abaturage cyane,binagaragazwa n’uko bitabira kuza kuyishyigikira, abasaba kongera imbaraga mu kongera abafana ku kibuga.
Ati’’ Turashaka ko iyi sitade yuzura abafana, tukabaha ibyishimo. Nta gutsindwa, igikombe cy’intara n’icyo ku rwego rw’igihugu byombi bizaza hano. Ikipe yitaweho bifatika n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere budasinzira ngo duhabwe ibyo dukeneye byose. Abasore banjye bameze neza, abaturage baturi inyuma, nta rwitwazo, nta n’impamvu zindi dufite zo kutabazanira igikombe.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi,Uwineza Francine, mu byishimo ntagereranywa yashimiye abakinnyi be bageze ku ntego.
Ati’’ Dukurikije uburyo twateguye ikipe,n’uburyo abasore bacu biyemeje gukomeza kudushimisha, twari twizeye gusezerera Shangi nk’uko twagize Nkombo. Ntiduhagaze,urugendo ni ku gikombe cyo ku rwego rw’igihugu. Twarabyiyemeje nta kizadukoma mu nkokora. Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere baradushyigikiye cyane. Morali baduha ziratwongerera bikomeye ingufu n’icyizere.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine (I buryo) aravuga ko akurikije uko ikipe ye ihagaze, Kagame Cup y’uyu mwaka, mu mupira w’amaguru w’abagabo bazayitahana.
Yunzemo ati’’ Ndashimira cyane intore izirusha intambwe, Paul Kagame washyizeho aya marushanwa y’ingenzi cyane mu kuzamura morali y’abaturage bacu,bakanumva ubutumwa bw’abayobozi burimo kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi zindi zababuza iterambere.’’
Iyi mikino iragenda neza cyane nk’uko byifuzwa muri iyi ntara, nk’uko bishimangirwa na Bisengimana Denis,Umuyobozi uyishinzwemo imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati’’ Iragenda neza cyane,irimo ishyaka ryinshi ku mpande zose,ubwitabire bw’abaturage buri hejuru,baratugaragariza ko bumva neza ubutumwa bw’abayobozi buyitangirwamo, mbese intego zayo,z’abaturage kugaragaza ibyishimo by’imiyoborere myiza bafite ziragerwaho.’’

Umuyobozi ku ntara y’uburengerazuba ushinzwe imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage, Bisengimana Denis arishimira imitegurire,imigendekere n’ubwitabire bw’abaturage b’iyi ntara muri aya marushanwa
Yabasabye gukomeza kuyitabira kugeza irangiye,yifuriza amahirwe amakipe yose akiri mu irushanwa,yihanganisha ayavuyemo,ayasaba gutegura neza ay’umwaka utaha.
Umukino wa nyuma ku rwego rw’iyi ntara uteganijwe ku wa 28 Werurwe, 2026, ukazahuza uyu Murenge wa Gisenyi,n’uwa Boneza mu karere ka Rutsiro, wasezereye uwa Rubengera muri Karongi,kuri 1-0, umukino ubanza byari 1-1.

Ikipe y’Umurenge wa Shangi yasezerewe n’iy’uwa Gisenyi

Abayobozi banyuranye bakurikirana umukino Gisenyi yatsindiyemo Shangi.

Umutoza w’ikipe y’Umurenge wa Gisenyi Twagirimana Gilbert Canavalo Imbere wifashe mu mayunguyungu) yemeza ko ikipe afite iri ku rwego rwo gutwara Umurenge Kagame Cup mu mupira w’amaguru w’abagabo uyu mwaka
@Rebero.rw
