Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye abakirisito kurangwa no kwicisha bugufi
Mu gusoza umwiherero w’iminsi 2, w’Abapasitoro ba EMLR, Conference ya Kinyaga, Umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura yasabye abakirisito n’abayobozi babo kurangwa no kwicisha bugufi aho bari hose.
Kwicisha bugufi ni na yo ntego y’uyu mwiherero wamuhuje n’abapasitoro 55 barimo 32 bari mu mirimo, 8 bitegura kuba abapasitoro buzuye na 15 bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Hanabayeho gahunda yo gushyigikira abagore 50 bo muri paruwasi ya Mururu mu iterambere,bahabwa ingurube zitezweho guhindura imibereho yabo igihe zaba zifashwe neza n’iya bagenzi babo bandi uko bazagenda borozanya.
Haba mu cyigisho cye,hanaba mu kiganiro yahaye Rebero.rw, Musenyeri Samuel Kayinamura, yagarutse ku nyungu ziri mu kwicisha bugufi n’akaga gakomeye cyane kari mu kwishyira hejuru.
Ati” Kwicisha bugufi ni imbaraga z’umutima. Ni imbaraga zikomeye z’umukirisito, ni n’urwego rwerekeza ku cyubahiro. Kwishyira hejuru kukaba inzira inyerera yerekeza mu irembo ry’irimbukiro.”
Yatanze urugero rwa Rusifero wari Malayika w’icyubahiro mu ijuru wacyambuwe no kwibona,ashaka kwisumbukuruza ngo yireshyeshye n’iyamuremye ikanamushyira hejuru.
Akamanurwa,agatabwa mu isi yavuzweho kubona ishyano ku bwo gutabwamo uwo mwibone.
Yanatanze urugero rw’Umwami Herode wavuze bakamushimagiza ko avuga nk’Imana na we akiyumvamo kuremera gukabije, Malayika w’Imana akamukumbanyiriza aho mu ruhame,agapfa azize ubwibone.
Ati” Aba bombi iyo bicisha bugufi ntacyo bajyaga kuba,ahubwo icyubahiro cyabo cyari kurushaho kuganza.”

Musenyeri Samuel Kayinamura, umugore we n’abayobozi muri EMLR Conference ya Kinyaga, mu ifoto y’urwibutso
Ahereye kuri izi ngero,n’izindi, yasabye abakirisito n’abayobozi babo kugira wa murima wari muri Kirisito Yesu bakagendana n’Imana neza mu byo bakora byose ngo Imana ibahundagazeho imigisha yayo, cyane cyane ko kwicisha bugufi atari intege nke.
Yanavuze ko hari bamwe mu bakirisito n’abapasitoro bajya bafatwa na kamere yo kwishyira hejuru ari yo mpamvu hari abahagarikwa, abahabwa ibindi bihano n’abirukanwa burundu mu murimo.
Yaboneyeho gushima iyi Conference ya Kinyaga umuvuduko wayo mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri, n’uburyo Surintendant wayo, Rév Hakizimana Félicien ayiyoboye.
Ati” Conference imeze neza cyane. Ifite Umuyobozi mwiza abakirisito bishimiye. Ni Umuyobozi pe! N’uko kwicisha bugufi tuvuga aragufite. Yuzuza inshingano ze neza. Bikaduha icyizere gikomeye cy’iterambere rirambye muri iyi conference.”
Yasabye abakirisito gukomeza kumushyigikira no kumusengera, bagakomeza kubumbatira ubumwe bwabo nk’imbaraga zabo, bagakomeza gutunganya ibyo basabwa ku nsengero zifunze, bakanarushaho kwegera abatishoboye.
Kwicisha bugufi ni ijambo abakirisito bavuga ko bafatanye uburemere bukomeye.
Mukamuganga Asinath, w’imyaka 74 umaze imyaka 62 muri EMLR, avuga ko ibyo Imana yamushoboje n’umugabo we birimo gutangiza itorero EMLR aha i Kamembe mu 1982, bigaha ingufu Conference yose ya Kinyaga yavutse nyuma, iyo batawukora bicisha bugufi ntibyari gushoboka.

Mukamuganga Asinath wafatanije n’umugabo we kugeza ubutumwa bwiza no gutangiza itorero EMLR I Kamembe mu 1982, avuga ko iyo hatabaho kwitanga no guca bugufi byari kugorana
Ati” Kwicisha bugufi burya ni umutima w’ubwenge,cyane cyane iyo uri umuyobozi w’abandi. Ni yo ntwaro yadufashije ivugabutumwa rikaba rigeze aha kuko jye n’umugabo wanjye ni twe twazanye itorero EMLR muri uyu mujyi mu 1982, kandi murabona ko ryabaye ubukombe.”
Yongeyeho ati” Musenyeri yakoze cyane kongera kwigisha kuri iri jambo abakirisito bakongera kwigishwa ingaruka mbi zo kwishyira hejuru. Ni Umushumba mwiza. Duhora tumusengera ngo Imana imukomeze.”
Dusabamahoro Mustapha, w’imyaka 25, uhagarariye abanyeshuri ba EMLR muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, ishami rya Rusizi, na we ati” Urubyiruko ni twe dukunze kubatwa n’ubwibone no kwiremereza kandi ni bibi cyane. Ngiye gukangura abo nyoboye bajye bitwararika, birinde cyane ubwibone no gushaka kwisumbukuruza mu byo bakora. Bizatubera impamba y’iminsi muri iyi si.”
Conference ya Kinyaga ifite abakirisito barenga 27.000 bari muri paruwasi 19 mu karere kose ka Rusizi n’igice cya Nyamasheke.
Imaze kugira ibikorwa byinshi by’iterambere birimo ibigo 18 by’amashuri abanza n’ayisumbuye, na Kaminuza ya Kibogora Polytechnic,ishami rya Rusizi.
Hari kandi ibigo nderabuzima 2, imishinga 5 iterwa inkunga na Compassion international, amacumbi agezweho,n’ibindi.
Surintendant wayo, Rév. Hakizimana Félicien avuga ko mu byimirijwe imbere harimo kunoza ubuhinzi, ivuriro (Clinique) rikomeye ry’amenyo, n’ibindi.

Surintendant wa Conference ya Kinyaga, Rev. Hakizimana Félicien asaba buri mukirisito kugira icyo akora kimuteza imbere.
Ati” Ibyo dukora byose bigamije kubaka ubumwe bw’abakirisito. Tukagira abakirisito bishimiye, bafite imibereho, bafite ibyo bakora bifatika bibaha imibereho myiza, ari yo mpamvu tubakangurira ibimina n’amatsinda ngo biteze imbere.”
Yavuze ko uru ruzinduko rwa Musenyeri Samuel Kayinamura muri Conference yabo,n’impuguro yabahaye, bibongereye ingufu mu mikorere, imikoranire no kurushaho kubumbatira ubumwe bwabo.

Dusabamahoro Mustapha w’imyaka 25 yijeje kugeza ku banyeshuri ayoboye ba EMLR biga muri Kibogora Polytechnic, ishami rya Rusizi ubu butumwa bwo gukora byose bicisha bugufi.

Abakirisito babwiwe ko kwicisha bugufi bitanga icyubahiro uwishyize hejuru bikamuviramo ingaruka zo gukurwa no mu mwanya yari arimo

Hanatanzwe ingurube mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abagore ba paruwasi ya Mururu

Hanatanzwe ingurube mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abagore ba paruwasi ya Mururu
@Rebero.rw

Kinyaga hejuru