Tariki ya 24 Werurwe buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’igituntu,tukanarebera hamwe ibyakozwe mu rwego rwo kurwanya indwara y’igituntu,bityo tukifatanya n’ibindi bihugu byose mu kurwanya iyi ndwara ndetse no murwego rwo kuyihashya.
U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu rwego rwo kurwanya indwara y’igituntu nkuko bigaragazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko u Rwanda rwagabanije indwara y’igituntu ku kigereranyo cya 74, aho mu mwaka 2000 u Rwanda rwari rufite abarwayi 238 ku bihumbi 100, naho muri 2024 rwari rufite abarwayi 64 mu bihumbi 100
Nkurunziza Jean Bosco umuturage wo muri Kinyinya Gasabo, ni umubaji kandi ku biti bitandukanye niyo mpamvu yansunitse kuza kwipimisha igituntu kubera ko hari myuka myinshi mpumeka, kuko hari ibyo tubaza ugakorora amarira akamanuka.

Agira ati: “Muri make mfite inkorora itajya ikira ku buryo nshobora kuyimarana nk’amezi abiri nkorora nta kuruhuka, niyo mpamvu naje kwisuzumisha igituntu ngo menye uko meze kuko numvise ko kivurwa kigakira, nicyo cyankururiye hano nkaza mbishaka kandi mbikunze”.
Yakomeje avuga ko mukazi ka buri munsi akora ntabwo yakwambara agapfukamunwa ngo azahumeke bityo rero ivumbi birirwamo ryose bararihumeka ku buryo kumenya uko bahagaze aricyo cyatumye baza kwipimisha akazi bakaba bagahagaritse, kuko ntacyaruta ubuzima.
Dr Yves Habimana Mucyo ushinzwe agashami ko kurwanya indwara y’igituntu mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), igituntu ni indwara ikiriho mu Rwanda ikaba ihangayikishije ukurikije raporo z’umuyango w’Abibumbye kuko berekana ko hari abarwayi 62 ku baturage ibihumbi 100.

Agira ati: “Nkuko byagaragaraye ubundi twifuza ko twagera ku barwayi 10 nibura ku baturage ibihumbi 100, icyo kigereranye kikaba cyaba cyerekana ko yaba ari indwara idahangayikishije cyane, zimwe mu ngamba ni uko abanyarwanda bagomba kumenya ko iyo ndwara ikiriho kandi ubonye ibimenyetso akihutira kujya ku ivuriro rimwegereye, bityo yasanga arwaye icyo gituntu avurwe kandi hakiri kare kandi anakire vuba”.
Akomeza avuga ko ubu amavuriro ahabwa ubushobozi bwo gusuzuma ,guhugura abakozi b’amavuriro,guhabwa ibikoresho bigezweho bituma bahita bamenya niba uwaje kwivuza afite indwara y’igituntu cyigikatu cyangwa se igituntu gisanzwe ndetse n’ibyuma bifata amafoto y’ibihaha.
@Rebero.rw
