Intumwa z’u Busuwisi zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho hagati y’ubutegetsi bwa DRC na AFC/M23 ziherutse kugirira ibiganiro mu Rwanda n’abahagarariye iri Huriro nyuma yo gutinya kubikorera i Goma kubera icyorezo cya Ebola.

Amakuru dufite, avuga ko intumwa za America n’u Busuwisi zoherejwe zigiye kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu biganiro byabereye mu Busuwisi mu kwezi gushize.
Mu cyumweru gishize, izi ntumwa z’ibi Bihugu byombi zahuye n’iz’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zibuhagararira mu biganiro by’imishyikirano. I biganiro byabereye i Kinshasa byari bigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano abiri yasinyiwe i Doha muri Qatar.
Gusa ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ntirihagaze neza kubera kutubahiriza ibyemeranyijweho by’ingenzi, dore ko hatarabaho kurekura imfungwa, ndetse n’agahenge ko guhagarika imirwano kakaba katarubahirijwe.
Bivugwa ko intumwa w’u Busuwisi kandi zagombaga kujya i Goma, ariko amakuru iki kinyamakuru gifite avuga ko kubera gutinya icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri uriya mujyi, zahise zerecyeza i Gisenyi mu Rwanda.
Iki kinyamakuru kivuga ko abahagarariye Ihuriro rya AFC/M23 yaba abo ku ruhande rwa Politiki ndetse n’igisirikare, na bo bambutse umupaka bakajya guhurira na ririya tsinda ry’u Busuwisi mu Rwanda, akaba ari ho baganirira.
Habaye inama y’iminsi ibiri tariki 26 na 27 Gicurasi 2026. Amakuru kandi akavuga ko Leta Zunze Ubumwe za America ziri gutera akanyabugabo u Busuwisi ngo bugire uruhare runini mu biganiro bigamije kuzana amahoro.

Mu nama yabereye mu Busuwisi muri kwezi gushize hagati, abahagarariye ubutegetsi bwa DRC n’abahagarariye Ihuriro AFC/M23, basinyanye amasezerano, arimo ayemerera iri Huriro ko na ryo rizohereza abasirikare mu rwego rwo gukurikirana cyangwa kugenzura agahenge ko guhagarika imirwano kemeranyijweho.
@REBERO.RW
