Abasirikare b’u Rwanda bari muri Repubulika ya Centrafrique mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, batanze serivisi z’ubuvuzi ku bagororwa 68 bo mu Igororero rya Bria riherereye mu Ntara ya Haute-Kotto.

Iki gikorwa cyakozwe n’Abasirikare b’u Rwanda barimo Ibitaro bya Rwanda Level 2+ na RWABG VIII, kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026.
Ni igikorwa kiri mu byo gufasha abaturage muri iki cyumweru mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Umuryango w’Abibumbye uba none ku ya 29 Gicurasi 2026.
Serivisi zatanzwe zirimo ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’amaso ndetse n’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu n’izindi. Imiti na yo yatanzwe ku buntu ku bagororwa.
Lt Col Dr Isaiah Nzayisenga, Umuyobozi wungirije w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri MINUSCA i Bria, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abagororwa bakunze kugira ikibazo cyo kubona serivisi z’ubuzima, ashimangira ko ubuvuzi ari ingenzi ku buzima bwa muntu cyane cyane ku bantu bari mu buzima bugoye.

Umuyobozi wa gereza ya Bria, Mahamai Adoum Salle, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku nkunga zikomeje gutanga mu rwego rw’ubuvuzi ku bagororwa.
Yagize ati: “Si ubwa mbere abasirikare b’u Rwanda baza gutanga ubuvuzi n’imiti ku bagororwa hano mu igororero rya Bria. Ubusanzwe, iyo abagororwa bajyanywe kuvurizwa hanze, bisaba kugura imiti. Ariko iyo abasirikare b’u Rwanda bakoze ibikorwa nk’ibi, abagororwa baravurwa kandi bagahabwa imiti ku buntu. Turashimira cyane MINUSCA n’abasirikare b’u Rwanda by’umwihariko kuri ubu bufasha bufite agaciro kandi twizeye ko ubu bufatanye buzakomeza.”
Ponombo Felix, Umuyobozi ushinzwe igenzura n’ubuziranenge bwa serivisi z’ubuzima mu biro by’Akarere ka Haute-Kotto, na we yashimye iki gikorwa, agaragaza ibibazo bikomeye abagororwa bahura na byo mu kubona ubuvuzi bukwiye.

Yagize ati: “Iri gororero rifite ibibazo bikomeye by’ubuvuzi birimo kutagira ivuriro ndetse n’ubushobozi buke mu buvuzi. Kuba Ingabo z’u Rwanda zitanga imiti ndetse n’abaganga b’inzobere ni igikorwa gishimishije kandi twizeye ko kizakomeza.”
Iki gikorwa kigaragaza ubushake bukomeje bw’abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA bwo gukomeza gufasha abaturage no guteza imbere imibereho myiza n’ubutabazi muri Repubulika ya Santarafurika.
@REBERO.RW
