Icyanya cy' ubushakashatsi cya RAB Station ya Rubona, Huye
Mu cyumweru gishize abafatanyabikorwa batandukanye bari ku mushinga wa RABP-CPM, umushinga ukora ku bigori, imyumba ndetse n’ibirayi, ariko iki gikorwa kikaba cyarakozwe ku bigori gusa, bifite ubushobozi cyangwa ubwirinzi bwo guhangana na Nkongwa idasanzwe.
Hari imbuto (Varietes) 12 zarimwo kugeragezwa mu kigo cya RAB guhera umwaka ushize, iyi akaba ari inshuro ya mbere abafatanyabikorwa ndetse n’ibigo bitubura imbuto batumiwe mu guhuriza hamwe guha amanota zimwe muri izo mbuto (Varietes) 12 ziri kugeragezwa mu bice (Site) bitandukanye by’igihugu.
Ibyo bice (Site) byasubwe byiganjemo ibihingwamo ibigori, mu gice cya mbere cy’Umutara hari Site 2 harimo Cyabayaga mu Karere ka Nyagatare ndetse na Karama yo muri Gatsibo ariko ibarizwa muri RAB Station ya Nyagatare.
Mu gice cya kabiri no mu karere ka Musanze mu gice cya gatatu muri ibyo bice byose hageragezwaga ziriya mbuto (Varietes)12, ahifashishijwe inzobere zitandukanye harimo ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bigori n’ingano (CIMMYT), AATF na Bayer, abakozi ba RAB, abakozi ba RICA, bakiyongeraho ibigo bigera kuri bitandatu byo mu Rwanda bitubura imbuto, niyo muri Kenya itanga imbuto zintangiriro.

Ms. Joyce na mugenzi we nyuma yo gusura Site y’igikorwa cy’ igerageza ry’ imbuto 12 zihanganira nkongwa idasanzwe kuri site ya Karama mu Karere ka Gatsibo
Icyavuyemo ni uko hari imbuto 3 kugera kuri 6 zagaragaje kwihangana kurenze urugero kuri nkongwa idasanzwe, ndetse no kubasha kwera neza muri ibyo bice bitandukanye byasuwe.
Ibi byakozwe ni uburyo ibigo byo mu Rwanda bitubura imbuto ndetse n’abashakashatsi ba RAB bakorere hamwe mukugaragaza ubwiza bwizo mbuto, no kureba izahita zishyikirizwa abahinzi vuba cyane.
Ibi ntabwo bihagije kuko hari andi magerageza agiye gukomeza harimo n’ikigo cya RICA kuko aricyo cyandika imbuto zemewe mu Rwanda, ku buryo raporo n’amakuru azava muri ubu bushakashatsi buri gukorwa azifashisha bwa mbere mu kwandikiza imbuto zitarwara nkongwa idasanzwe mu Rwanda.
Pacifique Nshimiyimana umuyobozi mukuru muri Alliance for Science mu Rwanda avuga ko ubu buryo burimo gukorerwa ubushakashatsi ni aho ikigori ubwacyo kifitemo ubushobozi bwo guhangana na Nkongwa idasanzwe nta kindi kiguzi kigiyemo cyangwa se gutera imiti byari bisanzweho.

Agira ati: “Iri ni ikoranabuhanga Leta n’abafatanyabikorwa barimo kugerageza, kugira ngo umuhinzi abashe guhinga bitamugoye ndetse no kumuhenda, kandi arusheho gusarura byinshi ku buso butoya, byumwihariko ubu bushakashatsi bwakoreraga muri ibi bice byari ukureba ibihingwa byakoresheje biotechnology.”
Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga rikoresheje biotechnology rizamo kongerera ubushobozi ibigori hakoreshejwe uturemangingo, cyangwa ikinyabutabire ndangasano (ADN) bityo iyo AND y’ibigori yongerewe ubushobozi bwo guhangana na Nkongwa idasanzwe bituma itabasha kurya kuri icyo kigori.

Dr. Athanase Nduwumuremyi umushakashatsi muri RAB ukuriye ibinyabijumba n’ ibinyamizi (roots and tubers)

@Rebero.rw
