I Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haramutse umwuka w’igabanuka rikabije ry’urujya n’uruza ku munsi w’imyigaragambyo yiswe ‘Ville Morte’ yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu ngo bicire inzira Félix Tshisekedi zo kuguma ku butegetsi.

Iyi myigaragambyo yiswe ‘Ville Morte’ yateguwe n’ihuriro C-64 ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo, badakozwa ibyo kuba Tshisekedi yarenza manda agenerwa n’Itegeko Nshinga rigenderwaho kugeza ubu.
Abari i Kinshasa, bavuga ko ubusanzwe guhera saa cyenda z’ijoro, muri uyu Mujyi ibinyabiziga biba byatangiye kugenda, ariko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2026, hagaragaye imodoka nke cyane.
Nanone kandi kugeza mu gitondo cyo kuri uyu munsi, nta banyeshuri bagaragaye bajya ku mashuri nk’uko bisanzwe, amaduka n’amasoko menshi, biracyafunze.
Nanone kandi uyu mujyi ukunze kugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu, muri iki gitondo, ntarwagaragaye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru.
Iki kinyamakuru kivuga ko ubusanzwe kuri Kaminuza ya Université de Kinshasa, masaha ya hagati ya saa moya na saa mbiri, hakunze kugaragara urujya n’uruza rwinshi rw’abanyeshuri, ariko kuri uyu wa Gatatu byarinze bigeza saa moya na mirongo itanu (7:50), nta rujya n’uruza rugaragara.

Ni mu gihe umutekano wari wakajijwe bidasanzwe, kuko ku nkengero z’imihanda hagaragaye abapolisi ndetse n’abasirikare barimo n’abo mu itsinda ririnda Umukuru w’Igihugu bacungaga umutekano.
Nanone mu bindi bice byo muri Komini ya Limete bizwiho kugaragaramo urujya n’uruza rwinshi byumwihariko ku mihanda yiritiwe Lumumba, ndetse n’imihanda Poids Lourds, nta bantu benshi bahagaragaye nk’uko bisanzwe.
Umunyamakuru wa kiriya kinyamakuru, yavuze ko aha hantu hazwiho kuba hari abantu benshi, hagaragaye imodoka imwe gusa mu zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ari yo yari iri gukora, mu gihe ziba zihari ari nyinshi mu bihe bisanzwe.
Abari muri uyu mujyi kandi nabo bari kwigengesera, bafite impungenge ko isaha n’isaha, bishobora kuba bibi, hakaduka imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko ruhora rurekereje ngo rwirare mu mihanda.
@REBERO.RW
