Ihuriro AFC/M23 ryamaganiye kure ibirego by’ibinyoma biri mu itangazo ry’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) birishinja kwica abaturage muri Lokarite ya Kiseguru muri Teritwari ya Rutshuru.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Alliance Fleuve Congo (AFC-M23) iramagana yivuye inyuma itangazo rya FARDC ryo ku ya 3 Kamena 2026, rigerageza gushinja Ihuriro ryacu kwica abaturage bo muri Lokarite ya Kiseguru muri Teritwari ya Rutshuru.”
Iri huriro rikomeza rivuga ko ibi birego ari ibinyoma bidafite shingiro bifite, kandi bishingiye kuri politiki.
Riti “Ni bimwe mu bigize gahunda yo gutanga amakuru y’ibinyoma bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugira ngo bayobye uburari nbabeshya Abanyagihugu n’amahanga ku byaha bikomeye byakozwe n’ingabo zabwo.”
AFC/M23 ivuga ko bibabaje kubona ubutegetsi bwa Kinshasa bugerageza kwigira bwiza imbere y’abaturage nk’aho burengera uburenganzira bwabo, nyamara igisirikare cyabwo kidahwema kubagirira nabi mu bikorwa bikomeje guhitana inzirakarengane, birimo ibitero by’indege zitagira abapilote bukomeye kugaba mu bice binyuranye.

Iri huriro rivuga ko ibi birego by’ibinyoma bishya, biri mu mugambi w’ubutegetsi bwa Congo, wo kwitarutsa kuba bwarananiwe inshingano zo kurinda abaturage, no guhishira uruhare rw’ingabo zabwo mu bibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego.
Iri Huriro risoza rivuga ko rigihagaze ku ntego yaryo yo kurinda no kurinda abaturage, ndetse no kubahiriza amahame n’amategeko mpuzamahanga y’ikiremwamuntu.
AFC/M23 ivuga kandi ko yiyemeje gukora ibishoboka kugira ngo ishakire umuti ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
@REBERO.RW
