Bimwe mu biti byatewe ariko birimo kwangiza ibikorwa remezo byagakwiriye guhindurwa hakiri kare
Umujyi wa Kigali umaze imyaka ushimwa kubera isuku, ubwiza n’uburyo uteyeho ibiti bituma urushaho kuba icyitegererezo mu mijyi yo muri Afurika. Icyakora, mu bice bitandukanye byawo hagaragara ikibazo cy’ibiti bifite imizi iri kwangiza imihanda n’inzira z’abanyamaguru, bigatera impaka ku buryo hakomeza kubungabungwa ibidukikije hatabangamiwe ibikorwa remezo.
Mu mihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane ahatewe ibiti binini, usanga amabuye ya pave yarazamuwe n’imizi cyangwa asfalt yaratangiye gucikagurika. Abaturage bavuga ko ibi bishobora guteza impanuka ku banyamaguru ndetse bikongera amafaranga ashyirwa mu gusana ibikorwa remezo.

Nubwo bimeze bityo, inzobere zigaragaza ko ikibazo atari ugutera ibiti ubwabyo, ahubwo ko gishingiye ku guhitamo ubwoko bw’ibiti no kubitera ahabugenewe. Ibiti bifite imizi ikwirakwira cyane ku buso bw’ubutaka bishobora gusunika pave cyangwa bikangiza imihanda iyo byatewe hafi cyane y’ibikorwa remezo.
Abahanga mu gutunganya imijyi bavuga ko umuti urambye ari ugukoresha amoko y’ibiti afite imizi itangiza ibikorwa remezo, guteganya intera ihagije hagati y’igiti n’umuhanda ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ribuza imizi gukomeza gukura yerekeza ku bikorwa remezo.

Ku ruhande rw’ibidukikije, ibiti bikomeza kugira uruhare rukomeye mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, gutanga igicucu, kugabanya ubushyuhe bwo mu mijyi no kurwanya isuri. Ni yo mpamvu inzego zifite mu nshingano ibidukikije zikangurira imijyi gukomeza gahunda yo gutera ibiti ariko hakurikijwe igenamigambi ryitondewe.
Muri rusange, ibiti bikwiriye guterwa hafi y’imihanda ni ibifite:
- Imizi itinjira cyane ku buso bw’ubutaka (non-invasive roots),
- Imizi idakwirakwira cyane ishakisha amazi munsi ya pave cyangwa asfalt,
- Ubunini butarenga cyane ku buryo amashami cyangwa imizi yabyo byabangamira ibikorwa remezo.
Amwe mu moko akunze gutekerezwaho mu gutunganya imijyi harimo:
Jacaranda (Jacaranda mimosifolia)
Gitanga igicucu n’indabo z’ubururu, kandi akenshi ntikigira imizi yangiza cyane. ni kimwe mu biti by’imitako bikundwa cyane mu mijyi kubera ubwiza bwacyo n’uruhare kigira mu gutuma ahantu hasa neza. Uretse kuba gifite indabyo z’umuhengeri (purple) zikurura amaso, gifite n’ibindi byiza byinshi.
Mu mijyi myinshi nka Pretoria (Afurika y’Epfo), Brisbane (Australia) na Buenos Aires (Argentina), Jacaranda yabaye kimwe mu bimenyetso by’ubwiza bw’umujyi. Imihanda ifite Jacaranda ikunze kuba ahantu hafotorerwa no gusurwa cyane.
Gikura kigafata ishusho y’umutaka mugari. Gikora igicucu gifasha abanyamaguru n’abakoresha ahantu hahagarara imodoka.

Lagerstroemia indica (Crape Myrtle)
Igiti gito gikunze guterwa mu mijyi. Imizi yacyo ntikunze kuzamura pave cyangwa kwangiza asfalt nk’uko biba ku biti binini bifite imizi ikwirakwira cyane, ubwiza bw’indabyo, umutekano ku bikorwa remezo, n’ikiguzi gito cyo kukibungabunga, ari byo bituma gifatwa nk’igiti cyiza cyo gutera mu mijyi igezweho.

Gitanga indabyo nyinshi z’amabara atandukanye arimo umutuku, umweru, umutuku wijimye (pink), n’umuhengeri (purple). Gishobora kumara amezi menshi kirabya, kikaruta ibindi biti byinshi bimara igihe gito bifite indabyo. Uretse indabyo, amababi yacyo ahindura amabara meza mu gihe cy’izuba rike (autumn) mu bihugu bifite ibihe bine. N’ibishishwa by’uruti rwacyo (bark) birashamaje kuko bishobora gukuruka bikagaragaza amabara atandukanye.
Ntigitera imyanda myinshi
Ugereranyije n’ibindi biti bimwe, amababi n’imbuto byacyo ntibiteza ikibazo gikomeye cyo gusukura imihanda.Imizi yacyo iba iri hasi kandi idakunze kuzamura pavés, imihanda cyangwa imiyoboro y’amazi. Ni cyo gituma gikunze guterwa ku nkengero z’imihanda no mu busitani bwo mu mijyi.
Callistemon (Bottlebrush) – gifite imizi itangiza cyane ibikorwa remezo.ni igiti cyangwa igihuru gikomoka muri Australia. Izina Bottlebrush ryaturutse ku ndabo zacyo zisa n’agatemo ko koza amacupa (bottle brush), ziba zifite utudodo twinshi dutukura, hari n’izindi z’umuhondo cyangwa umweru

Tabebuia (ubu kizwi cyane nka Handroanthus mu by’ubumenyi) – gitanga indabo nziza kandi gikoreshwa mu mijyi myinshi. izwi kandi nka Pink Tabebuia cyangwa Yellow Tabebuia bitewe n’ibara ry’indabyo ifite ibyiza byinshi usibye kuba imizi yayo idakunze kwangiza ibikorwa remezo.
Ibyiza bya Tabebuia
Itanga ubwiza budasanzwe mu mijyi
Iyo kirabye kiba yuzuye indabyo nyinshi zifite amabara meza (umweru, umuhondo cyangwa umutuku), gituma imihanda, pariki n’ahandi hahinduka heza kandi hakurura ba mukerarugendo.
Itanga igicucu cyiza
Gifite ikamba rinini ritanga igicucu ku banyamaguru no ku modoka zihagaze munsi yayo.Gifasha kugabanya ubushyuhe mu mijyi.
Gifasha kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Gifata imyuka ya karuboni (CO₂) mu kirere, cyongera umwuka mwiza wa oxygène.
Gikurura ibinyabuzima bifitiye akamaro ibidukikije
Indabyo zayo zikurura inzuki n’ibinyugunyugu,ibi bifasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Gishobora kwihanganira amapfa
Iyo kimaze gukura, kibasha kubaho igihe kirekire kidakeneye amazi menshi, Ibi bituma kiba igiti cyiza mu turere dushobora kugira ibihe by’izuba ryinshi.
Kibereye guterwa ku mihanda
Imizi yacyo ntabwo ikunze kuzamura pavés cyangwa kwangiza imiyoboro iri munsi y’ubutaka iyo gitewe neza, niyo mpamvu gikunze gukoreshwa mu mishinga yo gutunganya imijyi.
Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali, Rwanda Forestry Authority (RFA), Rwanda Environment Management Authority (REMA) n’inzobere mu gutunganya imijyi ari ingenzi kugira ngo hatoranywe amoko y’ibiti ajyanye n’imiterere y’ahantu aterwa.
Mu gihe Kigali ikomeje kwaguka no kongera ibikorwa remezo, impuguke zemeza ko bishoboka gukomeza kuba umujyi utoshye kandi w’icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije, mu gihe ihitamo ry’ibiti n’imicungire yabyo byakorwa hashingiwe ku bushakashatsi n’igenamigambi rirambye.
@Rebero.rw
