Amakipe 20 (U13) na (U16) mu bahungu n’abakobwa niyo yitabiriye irushanwa rya teguwe na FAPA mu kwibuka abari Abakinnyi,Abayobozi ,Abafana na banyamakuru ba siporo bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.


Ni imikino ya Play4Kwibuka igamije kwibuka no guhesha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu muryango mugari w’umupira w’amaguru barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe, abanyamakuru ba siporo n’abafana.
Ni igikorwa gitegurwa ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’abahoze bakina, hamwe nabagikina umupira w’amaguru mu Rwanda (FAPA) n’umuryango uzwi ku izina ry’Ishami Foundation washinzwe na Murangwa Eugène.
Eugene Murangwa washinze iri shyirahamwe avuga ko iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka mu rwego rwo kwigisha no kwereka abana amateka mabi yaranze u Rwanda rwo hambere kugira ngo babyirinde bazanabirinde abazabakurikira.


Murangwa akomeza agira ati”Byatumye mbasha kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko abo twakinanaga banyitangiye bakampisha.”
Ibi byatumye ngira imyumvire n’ubushake bwo kurushaho kubona siporo nk’igikoresho gikomeye mu kubaka indangagaciro zidufasha kuba abantu nya bantu, ikaba ariyo mpamvu twahisemo kujya dutegura ibikorwa by’umupira w’amaguru bidufasha kwigisha abakiri bato amateka mabi yaturanze nka banyarwanda, kugirango barusheho kuyasobanukirwa, ariko kandi banayakuremo amasomo atuma bazavamo abanyarwanda barangwa n’ubunyarwanda bakunda u Rwanda, kandi bazaharanira ko u Rwanda rutazongera kubamo amacakubiri na Jenoside.
Nkuko umugani w’ikinyarwanda ubivuga Igiti kigororwa kikiri gito niyo mpamvu twumva ko kwigisha aya mateka abakiri bato ari ibintu by’ingenzi cyane kandi kubikora tubinyujije mu nzira zose zishoboka harimo n’umupira w’amaguru birakenewe.
Igikorwa kandi kikaba gishyigikiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA),Play4Kwibuka32 yitabiriwe n’amakipe aturuka mu marerero 20 k’urwego rw’abakiri bato, ari mu byiciro bya bari munsi y’imyaka 13 (U13) na 16 (U16) mu bahungu n’abakobwa n’amakipe 4 mukiciro cy’abadahigwa n’abakanyujijejo.

Imikino izakinwa muri buri weekend kugeza muri weekend ya nyuma y’ukwezi kwa gatandatu,Uyu kandi n’umwaka wa 3 hategurwa igikorwa cyo kwibuka binyujijwe mu mupira w’amaguru uyu mwaka iyi gahunda ikaba yarabimburiwe n’igikorwa cyo kwibuka cyateguwe ku bufatanye bwa FERWAFA na FAPA cyabaye ku itariki 29/06/2026 kibera k’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza-Kicukiro.
@REBERO.RW
