National Union of Disability Organisations of Rwanda (NUDOR Rwanda) ishyira imbaraga cyane ku ruhare rw’abafite ubumuga mu micungire y’ibiza (Disaster Risk Management) no kwemeza ko ibikorwa byose byo gukumira no guhangana n’ibiza bibageraho kandi bikabigiramo ingaruka.
Ubwo Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR Rwanda), yateguraga amahugurwa ku banyamakuru na Sosiyete Civile ku ruziga rw’imicungire y’ibiza nuko abafite ubumuga nabo bagomba kwitabwaho, aho basoje biteuguye gukomeza gukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga.

Iyo bavuga Disaster Management Cycle (Uruziga rw’imicungire y’ibiza), NUDOR Rwanda ishimangira ko buri cyiciro kigomba kuba cyita ku bantu bose harimo n’abafite ubumuga.
Ibyiciro bya Disaster Management Cycle
1. Prevention/Mitigation (Gukumira no kugabanya ingaruka)
NUDOR Rwanda ivuga ko hakwiye:
- Kubaka ibikorwa remezo byita ku bantu bose harimo abafite ubumuga.
- Gutegura imiturire n’ibikorwa remezo birwanya ibiza.
- Gukusanya amakuru ku bantu bafite ubumuga batuye ahashobora kwibasirwa n’ibiza.
2. Preparedness (Kwitegura)
- Gutanga amakuru y’ibiza mu buryo bworoheye abantu bafite ubumuga butandukanye.
- Gutoza abaturage n’inzego z’ibanze uburyo bwo gutabara abantu bafite ubumuga.
- Gutegura gahunda z’ubutabazi zirimo abafite ubumuga.
3. Response (Gutabara no gutanga ubutabazi)

- Kwihutisha ubutabazi ku bantu bose nta vangura.
- Gukoresha uburyo bw’itumanaho bugera ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutabona cyangwa ubundi.
- Gutanga ubufasha bujyanye n’ibikenewe byihariye by’abafite ubumuga.
4. Recovery (Gusubiza ibintu mu buryo no kongera kubaka)
- Gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza kongera kubaho neza.
- Kubaka ibikorwa remezo birushaho kwita ku bantu bose.
- Gushyira abafite ubumuga mu byemezo byo kongera kubaka no kwiyubaka nyuma y’ibiza.
NUDOR Rwanda ibivugaho iki muri rusange?
NUDOR Rwanda isaba ko:
- Abafite ubumuga badafatwa nk’abahabwa ubufasha gusa, ahubwo bakagira uruhare mu gufata ibyemezo.
- Politiki n’ingamba zo guhangana n’ibiza zose zita ku bafite ubumuga.
- Hakusanywa imibare n’amakuru bifasha kumenya ibibazo byihariye bahura na byo mu gihe cy’ibiza.
- Inzego zose zifatanya kugira ngo habeho Disability-Inclusive Disaster Risk Reduction (DiDRR), ni ukuvuga kugabanya ibyago by’ibiza mu buryo burimo abantu bafite ubumuga.
Muri make, NUDOR Rwanda ibona ko Disaster Management Cycle igomba gukorwa mu buryo budasiga inyuma abafite ubumuga, kuva ku gukumira ibiza kugeza ku kwiyubaka nyuma yabyo. Ibi bihuye n’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abafite ubumuga (UNCRPD) ndetse n’ingamba z’u Rwanda zo kubaka ubudahangarwa ku biza.
@Rebero.rw
