Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya' Indatwa SACCO Rusizi ' Maître Ndikumana Elisé yizeza kumanuka bakegera abaturage bose mu byaro bakabatoza umuco wo kuzigama, gufata inguzanyo no kuzikoresha neza
Abanyamuryango ba ‘Indatwa SACCO Rusizi’ baravuga ko itangiye neza, itanga icyizere aho mu mezi 3 yonyine umutungo wayo wose wavuye kuri 9.051.154.946 batangiranye ku wa 5 Gashyantare,20206 ukagera kuri 10.923.082.130, ku wa 31 Gicurasi, 2026, bivuze ko wiyongereyeho 1.871.927.184, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yayo Maitre Ndikumana Elisé.
Maître Ndikumana Elisé avuga ko akurikije aho bageze muri aya mezi 3, bibaha icyizere ko umwaka uzarangira uyu mutungo wiyongereyeho arenga miliyari 5 kuko ari yo ntego bafite.
Ati” Ni inkuru nziza cyane ku banyamuryango bacu n’abakorana natwe kuko duteganya kuzajya tubasangiza ku nyungu yabonetse. Avuga ko aya mafaranga yaturutse ku bagiye babagana bayazanye bagamije ko uyu mutungo wiyongera hamwe n’inyungu ku nguzanyo zirenga miliyari 5 bamaze gutanga“.
Yemeza ko uru ari urugero rufatika ko abanyamuryango ba ‘Indatwa SACCO Rusizi’ batangiye gusogongera ku byiza byo kwihuza kwa SACCOs 18 zari zigize aka karere, kuko uretse aya mafaranga harimo n’ibindi byiza bitandukanye.
Ati” Nk’ubu kuvuga ngo urabitsa cyangwa ubikurize amafaranga yawe kuri SACCO y’Umurenge wawe gusa byabaye amateka. Iyo serivisi ubu umunyamuryango ayihererwa muri SACCO yose agezeho mu Karere ka Rusizi.”
Arakomeza ati” Ikindi ni uko no mu ikoranabuhanga dukataje, aho bitakiri ngombwa kujya gutonda umurongo kuri SACCO. Telefoni irabikemura ukoresheje* 541# ugakurikiza amabwiriza. Iyo wamaze gushyirwa muri iyo Sisiteme, ku ishami rikwegereye,birikora. No kwishyura inguzanyo ntibisaba gutonda umurongo kuri SACCO.”
Ikindi yibutsa cyaje gitegerejwe n’abanyamuryango bose ni inguzanyo ifatika aho mbere mu mirenge SACCOs ubu yahindutse amashami inguzanyo ya menshi atarengaga miliyoni 10, hakanaba izitararenzaga miliyoni 2 ariko ubu inguzanyo igera kuri miliyoni 145, bikaba bitakiri ngombwa kugana andi mabanki ushaka gukora umushinga uremereye. Ikindi ni inyungu ku nguzanyo zagabanutse cyane, aho zavuye kuri 24/100 zikagera kuri 18/100.

Abahagariye abandi bishimira uko SACCO yabo itangiye
Akizera ko bigiye guca icyitwa. Banki Lamberi (Banque Lambert), aho umuntu yabeshyaga ko agurishije inzu ye na ho ari amafaranga bamuhaye ku nyungu zihanitse atazasbobora kwishyura ugasanga ibye birinze gutezwa cyamunara.
Ati” Waza ugafata amafaranga atagira ingaruka ugakora umushinga wishyura ukikuraho uwo mugogoro.“
Anagaruka ku nguzanyo zigenewe abagore n’urubyiruko,kimwe n’iz’ubuhinzi inyungu zikaba zaragabanijwe cyane kugira ngo n’ibi byiciro birusheho gutumbagira mu iterambere.
Ikindi ni uko ushaka kubitsa amafaranga ye atayakoraho ayabitsa akayungukirwa buri kwezi,yazayashaka akayabona nta yandi mananiza.
Hakaba na konti z’abana aho ababyeyi babo babafunguriza n’umwana ufite igiceri cy’amafaranga 100 akaba yakijyana bakakibika aho kukirya amandazi. Bikazafasha abana gukurana umuco wo kuzigama.
Agaragaza amahirwe menshi ari muri uku kwihuza kwa za SACCOs agasaba abaturage kuyabyaza umusaruro ufatika.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’iyi SACCO, Izabayo Clémentine agaragaza uburyo itumbagira mu iterambere
Ashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame watangije imirenge SACCOs, yafashije cyane mu iterambere ry’abaturage, bigaragara ko yari ikenewe cyane, akaba yaranatanze icyizere mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka ko uyu mwaka urangira SACCOs zihujwe ku rwego rw’igihugu, aho umuntu azaba ari hose mu gihugu akazaba ashobora kujya kuri SACCO imwegereye akabitsa cyangwa akabikuza.
Ikindi avuga ni ikemurwa ry’ikibazo cyari cyarabaye agatereranzamba cy’ingwate ku rubyiruko rushaka inguzanyo. Ati” Urubyiruko Indatwa SACCO yarushyize igorora.
Umusore cyangwa inkumi ushaka inguzanyo kugera kuri miliyoni 2 ayihabwa nta ngwate. Ni inkuru nziza cyane ku rubyiruko kuko urufungutse mu mutwe gukoresha ayo mafaranga akanarugeza ku gukora ibizabyara iyo ngwate byoroshye cyane.”
Iyi SACCO yatangiranye abanyamuryango 156.077 ikagera ku wa 31 Gicurasi,2026 igejeje ku banyamuryango 160.204.
Uyu muyobozi avuga ko bazakora ibishoboka byose, bakagera ku baturage benshi bashoboka, no mu bice by’icyaro cyane kuko SACCO ari cyo kigo cy’imari cyonyine kihagera aho hose.
Abanyamuryango ba ‘Indatwa SACCO Rusizi’ bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe bakaba abashoramari bafatika kuko uburyo bwose bwo kubigeraho Indatwa SACCO Rusizi yabubegereje.
Uwizeye Emmanuel, wo mu Murenge wa Gihundwe ati” Niba mbere ntarashoboraga kuguza amafaranga arenga miliyoni 10, uyu munsi nkaba nshobora kuguza miliyoni 145 birumvikana cyane ko aya ari amahirwe adasanzwe. Ni ahacu kureba kure, tugatekereza imishinga yagutse tugafata inguzanyo nini tugakora imishinga minini inaha akazi benshi, biganjemo urubyiruko, cyane cyane ko Indatwa SACCO ihagaze neza, ayo mafaranga atabura.”

Uwizeye Emmanuel ( wa 2 uturutse i bumoso) ashimira Perezida Kagame aya mahirwe masa abahaye
Niyonsaba Jacqueline wo mu Murenge wa Bweyeye yishimira umwanya wahawe abagore mu Ndatwa SACCO.
Ati” Rwose umugore w’ umunyamuryango w’Indatwa SACCO utakwiteza imbere byaba ari ku giti cye ariko amahirwe yo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yayadushyize mu biganza. “
Ku ruhande rw’urubyiruko, Twumvane Consoée wo mu Murenge wa Nkombo, avuga aya mahirwe rutazayakinisha, igisigaye gusa ari ubukangurambaga n’ urubyiruko rwo mu bice by’ icyaro cyane rukayamenya.
Ati” Ubwo icyatuzitiraga cyavuyeho tugiye gutekereza neza, duhange imirimo ubushomeri bube amateka.”
Indatwa SACCO Rusizi ikorera I Kamembe mu mujyi rwagati wa Rusizi. Umuyobozi mukuru wayo w’agateganyo Izabayo Clémentine avuga ko biteguye kwakira na yombi ababagana bose.Kubika amafaranga ahandi hatari mu kigo cy’ imari cyane cyane SACCO bikazasigara ari amateka.
@Rebero.rw
