Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Norvège bishimiye bikomeye intsinzi yabagejeje muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi, bakora umuhango gakondo uzwi nka “Viking Row” bafatanyije n’ibihumbi by’abafana bari babashyigikiye.
Uyu muhango wabaye nyuma y’uko Norvège isezereye Brésil muri 1/8 cy’irangiza, mu mukino wabaye ishema rikomeye ku Banya-Norvège, kuko batsinze imwe mu makipe akunze kubarirwa mu akomeye ku Isi.

Mu birori byo kwishimira iyo ntsinzi, abakinnyi n’abafana bicaye cyangwa bahagaze begeranye, bose bagakora nk’abasunika ubwato bakoresheje amaboko, ibintu bizwi nka “Viking Row”. Ni umuhango uva ku mateka y’Abavikingi, abazwiho gukoresha amato mu ngendo no mu ntambara, ukaba warahindutse kimwe mu bimenyetso by’ubumwe n’ishema ry’Abanya-Norvège.
Abafana bari muri stade bifatanyije n’abakinnyi muri uwo muhango, ibintu byatumye haboneka amashusho n’amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashimye uburyo Norvège yizihije intsinzi yayo mu buryo bugaragaza umuco n’amateka byayo.

Gusezerera Brésil byafashwe nk’imwe mu ntsinzi zikomeye Norvège imaze kugeraho muri iri rushanwa, ndetse byatumye yiyongerera icyizere cyo gukomeza guhatanira igikombe.
Nyuma y’uyu mukino, Norvège izakomeza urugendo rwayo muri 1/4 cy’irangiza, aho izaba ishaka gukomeza kwandika amateka no kugera kure hashoboka muri iri rushanwa rikomeye ku Isi.
@Rebero.rw
