Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James, ari kumwe n’itsinda rimufasha gutegura ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside no Kubohora Igihugu iherereye i Kimihurura.
Uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no gukura ubumenyi buzafasha mu gutegura ibihangano n’ibice by’ibitaramo bizaba bikubiyemo ubutumwa bushingiye ku mateka y’Igihugu.

King James yavuze ko amateka y’u Rwanda ari isoko y’amasomo n’indangagaciro bikwiye gukomeza guhabwa umwanya mu bihangano, bityo ko uru ruzinduko ruzagira uruhare mu gutuma ibitaramo bye bigira ubutumwa burenze imyidagaduro gusa.
Uyu muhanzi ageze kure imyiteguro y’ibitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, aho azizihiriza imyaka 20 amaze akora umuziki.
Mu myaka 20 amaze mu muziki, King James yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Ndagukunda, Uri Mwiza, Birashoboka na Mbonez’Imana, zimwe muri zo akaba yarigeze agaragaza ko zifite umwanya wihariye mu rugendo rwe rw’umuziki kubera ubutumwa n’ibihe yazihimbyemo.
“Ndagukunda” – Ni imwe mu ndirimbo zamumenyekanishije cyane, ikaba yaranagize uruhare rukomeye mu kumwubakira izina mu muziki nyarwanda. “Birashoboka” – Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo kwigirira icyizere no kudacika intege, akaba yarigeze kuvuga ko ari imwe mu zigaragaza neza ibyo yanyuzemo mu rugendo rwe. “Mbonez’Imana” – Indirimbo y’ihimbaza Imana avuga ko yayandikanye amarangamutima menshi, agaragaza gushimira Imana ku rugendo rwe n’ubuzima bwe. “Uri Mwiza” – Yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane n’abakunzi be, ikaba ifite umwanya ukomeye mu bitaramo bye.

Biteganyijwe ko ibyo bitaramo bizaririmbwamo zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu rugendo rwe rw’imyaka ibiri y’akazi, ndetse hakazanerekanwa ibice byihariye bizaba byubakiye ku mateka, ubumwe n’iterambere byaranze u Rwanda nyuma yo kubohorwa.
Abakunzi ba King James bategerezanyije amatsiko ibi bitaramo, biteganyijwe kuba kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuziki nyarwanda muri uyu mwaka, by’umwihariko kuko bizahuza imyidagaduro n’ubutumwa bwubaka igihugu.
@Rebero.rw
