Imwe mu nyubako za VTC Bweyeye
Abaturage b’umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi barashimira itorero EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yabahaye amashuri 4 arimo ayisumbuye n’iry’imyuga ryafashije abana babo bari barabuze aho bayiga, bakanahabwa amacumbi kuko nk’abaturuka mu tugari twa Rasano na Murwa batari kubona uko bayiga bataha.
Babivuze mu gusezera kuri Musenyeri Karemera Francis ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru,haninjizwa abasore n’inkumi 80 muri Boys and Girls Brigade,hanakomezwa abakirisito 57,bashima ibyo bagezeho,birimo ibyo yabagejejeho ,we ubwe, n’ibyagazweho n’abamubanjirije yafashije kubungabunga no kubyaza umusaruro ufatika.
Aganira na Rebero.rw, Gakwerere Grégoire,intumwa y’abakirisito mu bucidikoni bwa Bweyeye, yavuze ko kimwe mu bitazibagirana mu mitwe y’abanyabweyeye bose gisizwe n’uyu Musenyeri, ari ishuri ry’imyuga VTC Bweyeye, ryakuye abana ahaga,kuko nta handi bashoboraga kuyiga ngo batahe iwabo Bweyeye.

Musenyeri Karemera Francis na Musenyeri watowe Muhutu Nathan bari mu rusengero rwa Bweyeye.
Ikindi avuga bamushimira ni uburyo, ku bufatanye na Leta, ishuri rya GS Nyabigoma ryarengewe n’umwuzuye ryose abana n’ababyeyi bakagira impungenge, ariko rigahita ryubakwa vuba,ubu rikaba ari rimwe mu mashuri yiyubashye muri aka karere.
Ati’’ Uretse ibyo,turanamushimira uburyo yabungabunze ubugingo bw’abakirisito,bakarangwa no gukorera mu bumwe badakocorana,ari byo byatumye n’ibyo byose bigerwaho, tukaba twariyemeje kubibungabunga no kuzabyongera,tuyobowe na Musenyeri mushya uzamusimbura,Muhutu Nathan.’’
Musenyeri Karemera Francis na we yashimiye abakirisito ba EAR/ Bweyeye uburyo bumva, bakorana umwete,banashishikajwe n’iterambere ryabo mu by’umwuka n’iby’umubiri, bituma ubucidikoni bwa Bweyeye buri mu bufite ingufu zifatika ku rwego rw’iyi Diyoseze,bigaragazwa n’ibyo bagezeho , badasunitswe ahubwo ubwabo bagaragaza ko banyotewe n’iterambere.
Ati’’ Bweyeye ni kimwe mu bice by’itorero EAR bikomeye cyane muri Diyoseze ya Cyangugu. Abantu baho bamenye Imana ,banafite umuco wo kwishakamo ibisubizo. Iyo twigisha abandi kwishakamo ibisubizo iyo tugeze Bweyeye ntituvunika. Bumva vuba,baritanga,bagakorana umwete,bakitangira umurimo w’Imana,kandi uko bitangira itorero ni na ko bitangira ibyo bakeneweho n’igihugu byose.’’

Musenyeri Karemera Francis yishimiye aho ubucidikoni bwa Bweyeye bugeze mu iterambere ry’umwuka n’iry,umubiri
Yasabye ibindi bice iri torero rikoreramo kubigiraho, kuko ari abo kwigirwaho ukurkije iterambere bafite, aboneraho gushimira Rév.Kanoni Habinshuti Thomas ufatwa nk’inkingi ya mwamba y’iri torero muri iki gice, imbaraga yakoresheje kuva akiri muto,kugeza ubu ari mu myaka 65, akarigeza ku rwego ryubashweho,akanafasha urubyiruko rwinshi kwiga imyuga,rurimo abakobwa babyaye imburagihe.
Avuga ku ishuri ry’imyuga ashimirwa cyane, Musenyeri Karemera yagize ati’’ Twabonaga ari ikibazo gikomeye cyane, abana babura aho bigira imyuga nubwo bahabona batabona aho barara kuko gutaha nk’aba Rasano byari ikibazo gikomeye cyane.Byose turabibabonera ubu bariga neza cyane,cyane cyane ko tunabigisha ko mbere yo kujya kubaka ahandi basiga bubatse igikorwa kibaha icyizere ko no hanze bazabishobora bakanabikora neza cyane.’’
Yahimiye ubufatanye bw’iri torero na Leta, bwatumye ishuri rya GS Nyabigoma ryari ryarengewe n’umwuzure ryubakwa bundi bushya,ubu abana bakaba biga batekanye,hari n’icumbi ry’abarimu, akanishimira ko nubwo agitangira imirimo ye muri iyi Diyoseze ya Cyangugu, yahise akubitana na COVID-19, atacitse intege, kimwe n’intama yari ayoboye, bakagera kuri byinshi byishimirwa uyu munsi.

Umukozi ushinzwe irangamimerere,ibibazo by’abaturage na notariya mu murenge wa Bweyeye Nzamurambaho Xavier ashima uruhare rukomeye rwa EAR Diyoseze ya Cyangugu mu iterambere ry’umurenge wabo
Ikindi bamushimira ni uburyo,bafatanyije ,hashyizweho ‘Ababibyi b’ibyiringiro ,bakora ubuhinzi bushingiye ku ijambo ry’Imana, aho ubu, ku babukoze neza, batagitaka ubutaka butera , kuko bahinga mu buryo burengera ibidukikije, batarimagura ubutaka ahubwo bahinga bakurikije ibivugwa ku buhinzi muri Bibliya, bakanorora neza, ku buryo bimaze kugeza aheza amatsinda yabyitabiriye.
Ati’’ Turashaka kugarurira agaciro umurimo w’isuka kuko wagiye ugateshwa ,bigeza n’aho usezererwa mu kazi bavuga ko asubiye ku isuka nk’aho agiye habi kandi isuka ari wo murimo wa mbere Imana yahaye umuntu mu ngobyi ya Eden,imuha itegeko ryo kuyihingira no kuyitaho. Natwe turabigisha guhinga no korora neza,ubutaka buto bugatanga umusaruro munini n’itungo ryorowe neza rigatanga umusaruro ufatika.’’

Abakirisito b’ubucidikoni bwa Bweyeye bashimiye Musenyeri Karemera Francis
Yavuze ko mu byo iri torero rishyize imbere ari uguteza imbere urubyiruko mu mwuka no mu mubiri,guharanira umuryango utekanye, n’ibindi,byose biganisha kuri Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.
Umuryango utekanye ni na wo wagarutsweho n’umufasha we, Kirebwa Evermelody, washimiye abagize Mothers’union muri Bweyeye uburyo babungabunga ubusugire bw’umuryango
Ati’’ Mukomeze gukunda Imana,mube intwari,mwubaka ingo za gikirisito zihesha Imana icyubahiro,zikabera abandi umugisha aho dutuye kuko urugo rwiza ari ijuru rito“.

Rev. Kanoni Habinshuti Thomas avuga ko gutangira basengera muri nyakatsi mu 1975 bakagera aho bageze ubu byasabye imbaraga nyinshi cyane
Itorero EAR ryageze I Bweyeye mu 1975 basengera muri Nyakatsi nk’uko bivugwa na Rév. Kanoni Habinshuti Thomas, akavuga ko ryagiye rikura cyane,aho uyu munsi rifite abakirisito barenga 4000, bari muri paruwasi 5. Bafite urusengero rugezweho rwakira abarenga 2500, rikagira Guest house yakira abagenderera uyu murenge bawuraramo, amashuri 3 yisumbuye n’iry’imyuga,n’ibindi biteguye kongera babifashijwemo na Musenyeri mushya, Muhutu Nathan.

Uru rusengero ni rumwe mu nyubako zikomeye muri uyu murenge
@Rebero.rw
