Murekatete Juliet yahamagariye urubyiruko kugana ibigo nderabuzima n’ikigo cy’urubyiruko
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet yahamagariye urubyiruko kugana ibigo nderabuzima n’ikigo cy’urubyiruko kugira bahabwe amakuru atuma birinda icyorezo cya SIDA.
Ubu ni ubutumwa bwatangiwe mu bukanguramabaga bwo kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko bwakozwe n’umuryango Strive Foundation Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare.
Umuryango nyarwanda Strive Foundation uri gukora ubukangurambaga mu kurwanya Sida ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) babitewemo inkunga na Abott International, ubu bukangurambaga bukaba burimo gukorerwa mu Karere ka Nyagatare nubwo hari utundi turere bahereyemo bakazakomereza mu karere ka Gatsibo

Visi Meya Murekatete yavuze ko kutagira amakuru ku cyorezo cya SIDA biri mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge, biri mu bituma bandura icyi cyorezo, ababwira ko ku bigo nderabuzima n’ikigo cy’urubyiruko haba icyumba bahererwamo amakuru yose yatuma bacyirinda.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbibutse ko mu Karere ka Nyagatare dufite ibigo nderabuzima 20 kandi byose bifiteho icyumba gifasha urubyiruko mu kurwanya icyorezo cya SIDA, mugane ikigo cy’urubyiruko naho icyo cyumba kirahari.”
Yakomeje agira ati: “Byinshi mudasobanukiwe mugane ibigo nderabuzima n’ikigo cy’urubyiruko, munitabire Club Anti SIDA, twirinde gukoresha ibiyobyabwenge, n’izina ubwaryo ni ikiyobyabwenge, kuko ni byo bituma abantu bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Mushayija Geoffrey umukozi muri Strive Foundation Rwanda avuga ko ubukangurambaga ari uguhozaho kuko virusi itera SIDA iracyahari ntabwo yari yacika ariko cyane cyane mu bakora umwuga w’uburaya bakunze kwita Key Population ndetse no mu rubyiruko, abananiwe kwifata mu rubyiruko bagane ibigo by’urubyiruko cyangwa ibigo nderabuzima bahabwe udukingirizo aho gukora imibonano idakingiye.

Agira ati: “Dukangurira abanyarwanda kwirinda virusi itera sida, ariko twibanda ku byiciro byihariye bikora umwuga w’uburaya ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina kubera ko aribo bantu bugarijwe cyane kuko bafite ibyago byinshi byo kwandura, tukaba tubashishikariza gukoresha agakingirizo, kandi abagize ibyago byo kwandura virusi itera sida bafate imiti neza, dukumira ikwirakwira ry’ubwandu bushya”
Bamwe mu rubyiruko bumvise ubutumwa bwatangiwe muri ubu bukangurambaga, bavuze ko bagiye kwirinda ibishuko bakagana ibigo nderabuzima n’ikigo cy’urubyiruko bakarushaho guhabwa amakuru ku cyorezo cya SIDA ndetse n’ubuzima bw’imyororokere.
Uwitwa Muhawenimana Claudine yagize ati: “Ubu bukangurambaga bwakozwe budusigiye ikintu gikomeye, urubyiruko twariraye, kandi ibishuko byo byariyongereye, kuba rero tumenye ko ku bigo nderabuzima n’ikigo cy’urubyiruko hari icyumba cyihariye gitangirwamo amakuru kuri SIDA, bigiye kudufasha kumva kurushaho kumenya SIDA byimbitse no kuyirinda.”

wayezu Ange wiga muri GS Rwimiyaga wiga mu mwaka wa gatanu aragira inama urubyiruko bagenzi be ko hari ibigo byabagenewe ko bagomba kubigana kugira ngo bagirwe inama kandi bakomeze kwirinda virusi itera SIDA kuko ubona urubyiruko rwirinda inda kurusha uko rwakwirinda iyo virusi itera sida.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2022 bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ari rwo rwibasiwe cyane n’icyorezo cya SIDA, mu gihe abagore bafite imyaka iri hagati ya 40 na 45 aribo bibasiwe; naho mu bagabo abibasiwe ni abari hagati y’imyaka 45 na 49.
@Rebero.rw
