Ababyeyi baha abana babo impano nyuma yo kubatizwa
Ababyeyi barerera muri GS Umucyo Karengera,umurenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke, n’abanyeshuri bahiga barashimira Leta gahunda y’ubwisanzure mu myemerere y’iby’iyobokamana ituma badahatirwa gusengera mu itorero ny’iri shuri, buri munyeshuri agasengera mu idini cyangwa itorero rye, n’igihe cy’umubatizo buri wese akabatirizwa aho ashaka,adahatiwe.
Babivuze nyuma y’umubatizo ngaruka mwaka w’abanyeshuri 29, baryigamo, barimo 25 bo mu matorero y’abaporoso na 4 b’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 wateguwe n’iri shuri, ababatijwe n’ababyeyi babo bari batumiye bakavuga ko ari kimwe mu biranga ubumwe bw’amadini n’amatorero,mu gihe kera bitashobokaga.
Past. Nsabayesu Benoit,ufite umwana wahabatirijwe,usengera muri ADEPR ,yavuze ko amaze kugira abana 5 bose bize muri iri shuri,hafi ya bose barahabatirijwe, we icyo akora akaba ari ukubakorera umunsi mukuru w’umubatizo mu biruhuko, kugira ngo n’itorero umwana asengeramo rimwakire, akishimira iyi gahunda igaragara cyane muri iri shuri n’andi mashuri make muri aka karere.

Past. Nsabayesu Benoît na bamwe mu bo mu muryango we bishimira intambwe umwana wabo yateye yo kubaha Imana
Ati’’ Nishimira ko abatirizwa hano kuko icya mbere ari ubuhamya kuri bagenzi be ko yahindutse,akemera Yesu nk’umwami n’umukiza we. Icya kabiri akaba ari intambwe ikomeye yo kubaha Imana kuko nubwo wakwiga ibingana iki utubaha Imana nta kamaro. Ikindi ni uko bikorwa mu bwisanzure,umwana ntahatirwe aho asengera cyangwa abatirizwa,tukabyishimira cyane nk’ababyeyi kuko bidatesha umwana umwimerere w’aho asanzwe asengera.’’
Mukandahiro Aulerie na we wabatirishije umwana,avuga ko yaturutse mu murenge wa Twumba, akarere ka Karongi akaza ku ishuri mu birori by’umwana kubera agaciro abiha.
Ati’’ Nashimishijwe cyane no kubona umwana wanjye w’umuhungu w’imyaka 17 bampamagara ngo yabatijwe. Ni intangiriro nziza y’ubuzima bwiza kuko iyo umuntu abaye icyaremwe gishya,iby’ibiyobyabwenge,ubujura,ubugome n’ubundi bukubaganyi aba agiye kure yabyo kandi ni byo byoretse urubyiruko rwinshi muri iki gihe.

Mukandahiro Aulerie n’umuryango we bavuga ko kuba umwana wabo w’umumethodiste akomeje imyemerere ye mu ishuri ry’itorero ADEPR ari ibyo gushimira Leta yazanye ubumwe bw’amadini n’amatorero
Kuba rero yari asanzwe ari umumethodiste,akaba nta cyahindutse ngo ni uko ari mu ishuri rya ADEPR byanshimishije cyane.’’
Abanyeshuri na bo bavuga ko kuba ntawe ubangamirwa mu myemerere ye ari ibyo kwishimira cyane.
Nzayinambaho Valens wo muri EMLR na we wari wabatijwe,ati’’ Dushimira iri shuri uburyo,uretse amasomo adutegurira ejo hazaza heza, tunategurwa mu buryo bw’umwuka,buri wese mu itorero cyangwa idini asanzwe asengeramo cyangwa ashaka gusengeramo. Tugasanga ari imwe mu mbuto z’imiyoboreremyiza y’igihugu cyacu irangajwe imbere n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.’’

Uwitonze Nadia w’umudiventi w’umunsi wa 7 yishimira kuba ishuri ryubahiriza uburenganzira bwabo
Uwitonze Nadia w’umudiventisiti w’umunsi wa 7 wiga mu wa 5 na we ati’’ Ntibaduhatira gusengera muri ADEPR,itorero ry’ishuri. Twateguwe n’itorero ryacu ubu twabatijwe turi 4. Dusenga isabato nk’uko tubigenza iwacu, tugakomeza mu myemerere yacu,ntitubangamirwa. Tubishimira Leta,amatorero dusengeramo adukurikirana n’ishuri ribitwemerera,kuko twumva twisanzuye iyo turi mu nyigisho zacu,bikadufasha kwiga neza.’’
Past. Bagambiki Nzayiramya Boniface, uhagarariye itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu murenge wa Kirimbi n’igice cya Gihombo,avuga ko ari umugisha ukomeye ku bana b’abadiventisiti bigayo kuko bakorana neza n’ubuyobozi bw’ishuri,bukabaha uburenganzira bwo gusenga,haba ku isabato no mu buryo bw’ivugabutumwa,byatumye haboneka umusaruro w’abana babatizwa bihaniye mu kigo.
Ati’’ Byabaye byiza cyane kuko ubuyobozi bwanatumiye ababyeyi b’abana ngo bifatanye muri uwo munsi mukuru no mu miryango yabo bizagaragare ko bari bashyigikiwe.’’

Past. Bagambiki Nzayiramya Boniface uhagarariye itorero ry’abadiventi b’umunsi wa 7 mu murenge wa Kirimbi n’igice cya Gihombo aha impano abana bo mu itorero rye babatijwe
Yarakomeje ati’’ Ibyo bakora turabishima cyane kuko harimo ubufatanye bwiza bw’ishuri, itorero ADEPR n’abanyeshuri b’andi madini n’amatorero, bahabwa uburenganzira bwogusenga bisanzuye ntawe ubangamiwe mu myemerere ye. Ni igikorwa cyiza Leta yashyizemo imbaraga nyinshi, bituma no ku mashuri umuntu asengera akanabatirizwa aho yahisemo,ishuri ntirimubangamire.’’
Avuga ko hari amashuri menshi yajyaga yirukana abana b’Abadiventisiti batize cyangwa batakoze umuganda ku isabato,ariko ubu ntibikibaho, uburenganzira bwabo barabuhabwa,iri shuri ryo rikanagira akarusho ko kubitaho birushijeho n’umubatizo wabo rikawuha agaciro kanini cyane.
Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera,Muhawenayo Jean Pierre ,avuga ko ari intambwe ikomeye yatewe ukurikije uko mu bihe bya kera byabaga bimeze.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barerera muri iri shuri, Muhawenayo Jean Pierre avuga ko guha abana ubwisansure mu myemerere iyo bikurukiranywe neza binafasha cyane mu myigire yabo isanzwe
Ati’’ Ni byiza cyane,bizana ubusabane kuko mbere iyo ishuri ryabaga rishingiye ku idini runaka ryakandamizaga imyemerere y’abana basengera ahandi,ntibemere ko bajya gusengera mu madini n’amatorero yabo kandi rimwe na rimwe anaturiye ishuri,cyangwa ntiyemere ko hagira uburyo bakurikiranwa mu myemerere yabo,ariko ubu byarahindutse rwose kandi tubona ubu ari byo byo gushimwa tunashyigikiye cyane nk’abayeyi.’’
Asaba iri shuri gukomeza uwo muco kuko gusenga ari ishingiro ry’ubuzima bwiza bw’umwuka n’umubiri, iyo ubumenyi bwose umuntu yagira bwaza buhashingira byaba ari byiza cyane.
GS Umucyo Karengera ni ishuri itorero ADEPR rifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Ryashinzwe mu 1993 n’umusuwisi Alfred Tobler kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihugu cye,akaba yaranariyoboye. Rifite abanyehsuri 840,bari mu cyiciro rusange n’amashami 7, basengera mu madini n’amatorero anyuranye.

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera Uwihanganye Samuel avuga gutoza abana kubaha Imana babitsimbarayeho cyane.
Umuyobozi waryo Uwihanganye Samuel,avuga ko gutoza abana kubaha Imana biri mu ntego nyamukuru zaryo,ari yo mpamvu hanabaho umunsi umwe mu mwaka wo kubatiza abanyeshuri babihisemo bakurikije aho basanzwe basengera,ishuri rikabibafashamo, rikanahagamara ababyeyi babo n’abapasiteri babo barituriye, hakaba ubusabane riba ryateguye.
Ati’’ Tubiha agaciro kanini cyane kuko umwana wakuze neza yubaha Imana ntarushya Leta. Yita ku byo akora kuko nta kiba kimurangaza,ni yo mpamvu na byo tubishyiramo imbaraga bikunganira andi masomo umwana ahabwa.

Bigishwa ijambo ry’Imana n’umunyabanga w’ishuri Nduwamungu Sylvain.

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera Uwihanganye Samuel aha impano ya Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo umwe mu bana babatijwe

Ababyeyi bose banejejwe n’ibirori by’abana babo
@Rebero.rw
