Abajyanama b'ubuzima b'indashyikirwa bafata ifotoy'urwibutso na Prof Mambo Claude Muvunyi Umuyobozi mukuru wa RBC
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya wizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mata 2025, hagaragakwe ko mu kwezi kwa gatatu 2025 umubare wabarwaye malariya wageze ku bihumbi 87 mu gihugu hose, ariko ibihumbi 71 bikaba byaragaragaye mu turere 15 harimo utwo mu mujyi wa Kigali, utwo turere tukaba twihariye 85% bya barwaye malariya.
Kuri uwo munsi hashimiwe abajyanama b’ubuzima babaye indashyikirwa mu kazi kabo, bafasha abaturage mu kubavura malariya ndetse no kubagira inama yuko iyi ndwara bayirinda mu midugudu yabo, bakaba barashimiwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) Prof Mambo Claude Muvunyi.
Muramira Bernard Umuyobozi mukuru wa Strive Foundation Rwanda, yashimiye imiryango itegamiye kuri Leta uruhare rwayo mu rugamba rwo guhashya malariya mu gihugu, ndetse yongera nawe gushimira abajyanama b’ubuzima uburyo bitanga bavura abarwaye malariya, ndetse no kubagira inama yuko bayirinda nuko bakoresha inzitiramibu ikoranye umuti.

Agira ati: “Ndashimira byumwihariko abajyanama b’ubuzima dufatanya muri iyi gahunda yo kurwanya malariya, imiryango itegamiye kuri Leta nayo ifite uruhare runini mu guhashya iyi ndwara, kandi bigaragara ko dukoreye hamwe iyi ndwara yarushaho kugabanuka mu turere tw’Umujyi wa Kigali, bityo rero Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cyayo RBC hamwe n’imiryango itari iya Leta (sosiyete civile) ntabwo dushobora kurandura malariya twenyine, ndasaba abajyanama b’ubuzima ko tujyanamo muri gahunda yatangijwe yo gupima urugo rwose ahabonetse umurwayi wa malariya”.
Kabanyana Nooliet, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga nyarwanda rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), avuga ko imibare y’abarwayi ba malariya irimo kwiyongera.
Agira ati: “Umuturage agomba kugira uruhare mu bimukorerwa, ndetse no kurwanya malariya akuraho ahari ubwororokere bw’imibu, bityo no gusiba ibinogo birekamo amazi hamwe n’amacupa yarekamo amazi n’ibihuru bimwegereye, bityo rero ingamba ntabwo ari iza Leta, ndetse na Sosiyete civile ahubwo twese tugomba kujyanamo”.
Mbituyumuyemyi Aimable ushinzwe ishami rirwanya Malariya hamwe n’utundi dukoko mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), asaba abanyarwanda kwivuza hakiri kare, begera abajyanama b’ubuzima batararemba kugira ngo malariya itarushaho kwiyongera cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Agira ati: “Mu ngamba nshya hari ugutangiza umuti mushya wunganira Coalitem yari imaze imyaka 10 ikora mu kuvura malariya, hakaba hari imiti 2 mishya yatangiye gukoreshwa ariyo Euraritesim hamwe na Pyramax, iyi miti mishya ikazajya isimburana na Coalitem yari isanzwe ikoreshwa mu rwego rwo kwirinda ko utwo dukoko twa malariya twayimenyera”.
Yasoje avuga ko kurwanya malariya ari ugukomatanya ingamba harimo gutanga inzitiramibu zikoranye umuti zimara imyaka 3, kuko iziheruka gutangwa zatanzwe muri 2023, bityo rero gahunda yo gutanga izindi ikaba izaba umwaka utaha, ikindi ni ugukora isuku aho dutuye tuvanaho ibihuru ndetse n’ibizenga by’amazi bishobora kuba ubwororokero bw’imibu.
@Rebero.rw
