Borojwe inka bahiga kuzibyaza umusaruro wifuzwa
Izi nka aba baturage b’utugari twa Rwambogo na Nyamihanda,umurenge wa Butare,akarere ka Rusizi, bahawe n’umushinga RW 0450 UEBR Gasumo,uterwa inkunga na Compassion international,zirahaka,buri yose ifite amezi guhera kuri 4 kuzamura, ikagira agaciro k’amafaranga 900.000.
Bavuze ko bazizeyeho kubahindurira ubuzima kuko bahingaga ntibeze neza kubera kubura ifumbire. Kuyibona bakeza ibihagije bizababera isoko yo kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi, hakiyongeraho amata azabafasha kugira imibereho myiza,bakaba banayagurisha bakikenura,n’izizikomotseho zikabazamura mu bukungu.
Ntamavukiro Léon ufite umugore n’abana 6,wo mu mudugudu wa Karambo,akagari ka Rwambogo,avuga ko uretse kuba uyu mushinga usanzwe wita ku mwana we w’imyaka 8 wiga mu wa 2 w’amashuri abanza,iyi nka ahawe igiye guhindura imibereho y’umuryango we.
Ati’’ Inka tuyifata nk’uruganda.Uko ufite uruganda rumuteza imbere bitewe n’ibyo akora,ni ko n’ufite inka afashe neza imuzamura bikanagera ku bandi. Nari mfite akarima katagitanga umusaruro kubera kukaburira ifumbire bigatuma turya ntiduhage kuko nta kindi nari gukuraho amafaranga. Ifumbire yayo izanzamurira umusaruro twihaze, n’amata atuzamurire urwego rw’imibereho. Nzayitaho cyane kugira ngo ibyo byose nyitezeho nzabibone.’’
Hakuzimana Consolée uvuga ko umugabo we amaze imyaka 3 amutanye abana 3 kubera kunanirwa kwihanganira ubukene bwari bubugarije, yagumanye abana, uyu mushinga umufashiriza umwe bituma abona imbaraga zita ku basigaye.
Ati’’ Ingurube n’inka bampaye mbere nazoroye neza zimbera iz’umugisha, zo n’izazikomotseho ndazigurisha ngura umurima. Nari nsigaranye ikibazo cyo kuwubonera ifumbire ihagije y’imborera yanzamurira umusaruro. Ubwo ibonetse ubukire bwaje.’’

Abayobozi bifatanyije n’aba baturage kwakira izi nka
Yunzemo ati’’Amata ninyagurisha andi tukayanywa tuzamera neza. Umugabo wantaye niyumva meze neza, nywa amata,ntunze neza abana yantanye azumva ko yabaze nabi,yagombaga kwihanganira ubwo bukene ntate urugo,ahubwo tugafatanya gushakisha icyabudukuramo. Yarampemukiye cyane ariko Imana iragenda ingirira neza,inkura aho habi yansize.’’
Yashimiye perezida Kagame washyizeho gahunda ya girinka.
Ati’’ Kuba nanjye nk’umugore norozwa,umugabo wantanye abana ngo arahunga ubukene azi ko twe abusizemo ahari buzaduhitana,akumva ahubwo turatera imbere umunsi ku wundi tubikesha gira inka, biratuma nshimira cyane perezida Kagame dukesha ibi byose, tukanamukesha umutekano utuma tubona aho twororera ayo matungo. Imana imukomeze anatugezeho ibirenze ibyo yaduhaye.’’
Izi nka zororwa mu buryo bw’amatsinda, yabyara uyoroye agatwara iyo ibyaye,nyina akayiha undi wo muri iryo tsinda kugira ngo zizagere kuri bose vuba,kuko iyo nyina ihita ihaka n’undi akayihabwa,bityo bityo.
Ishimwe Adrien,umuyobozi w’ayo matsinda, ati’’ Turi 232 mu matsinda 12. Izi nka 17,kuko zose zihaka, uwayihawe mu mezi make iraba ibyaye, afate iyayo,iyi ayihe undi. Yongere yime ijye kubyara uwahawe iyo yakuyeho na we hari aho igeze,yaba inyana,cyangwa ikimazsa na we ayikureho umusaruro,imwe nkuru ihabwe undi bityo bityo, ndahamya ko mu myaka mike cyane,twese tuzaba tworoye.’’
Ubu buryo borozwamo ngo ntibusanzwe nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umushumba wa UEBR Gasumo,Past. Musabyimana Faustin,kuko hari hamenyerewe ko uworojwe yitura iyikomotseho,akagumana nyina.
Ariko nyuma y’urugendo shuri bakoze mu mushinga RW 0781 EAR/Rugote mu murenge wa Ruramba,akarere ka Nyaruguru,mu majyepfo y’igihugu,bagasanga bo barahinduye uburyo,uworojwe,kuko aba yahawe inka ihaka, asigarana iyayo akazitura nyina.
Ati’’ Twasanze ubwo buryo ari bwo butanga umusaruro cyane kandi vuba, kuko tubukoresheje, mu myaka 8 gusa buri wese muri aba 232 yaba afite inka,mu gihe uburyo busanzwe twakoreshaga nta musaruro ufatika wo koroza beshi mu gihe gito bwaduhaga.’’
Ni uburyo bwanishimiwe cyane n’aborojwe,bemera ko inka kugera kuri benshi ari bwo buryo bwizewe bwo kuzoongera muri uyu murenge,bikanongera ubukungu kuko ibizikomokaho byose byatanga umusaruro bwazawuzibyaza.
Yabashimiye uburyo amatungo magufi borojwe mbere bayabyaje umusaruro mwinshi, kuboroza izi nka bukaba ari n’uburyo bwo kubashimira uburyo bita ku byo bahabwa, kuko iyo bayafata nabi batari guhabwa inka ngo bakomeze bazamuke mu mibereho.
Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion International mu karere ka Rusizi,Uwintije Jean Damascène, yabasabye guharanira ko izi nka zihindura imibereho yabo kuko ukugabiye inka wari uri mu buzima buciriritse aba aguhaye intangiriro y’ubuzima bwiza, iyo agusize winogereza.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu karere ka Rusizi,Uwintije Jean Damascène yabasabye guharanira ko izi zigaragaza impinduka mu mibereho yabo.
Ati’’ Muzifate neza nk’uko mwabyiyemeje, zibahindurire ubuzima bifatika, umuntu naza umwaka utaha azasange hari icyo wamubwira gifatika wahinduweho n’ubwo bworozi,bigaragare mu muryango wawe n’abaturanyi bawe ibyiza by’ayo mahirwe bizabagereho.’’
Umukozi w’umurenge wa Butare ushinzwe imari n’ubutegetsi,Ishimwe Didier, avuga ko inka zingana gutya,zihaka,zinjiriye mu murenge icyarimwe ari amahirwe akomeye cyane akwiye gushimirwa mbere na mbere umukuru w’igihugu Paul Kagame watangije gahunda ya gira inka, abasaba kuzorora neza.
Ati’’ Inka muhawe si izo gucya mugitondo twumva ngo zambukanywe umugezi wa Ruhwa zerekezwa I Burundi,kuko itorero ryazibahaye,n’umukuru w’igihugu watangije iyi gahunda,babifuriza gutunga mukanatunganirwa. Ntiwatunga rero ngo utunganirwe wayiraje ijoro uyishora I Burundi cyangwa wayifashe nabi. Muzorore neza, mworozanye,zigere kuri benshi n’abatari mu mushinga zizabagereho.’’

Umukozi w’umurenge wa Butare ushinzwe imari n’ubutegetsi, Ishimwe Didier yabihanangirije kutazigurisha kuko baziherewe kuzorora
Izi nka ziri mu bwishingizi,ku buryo ipfuye bitagaragara ko biturutse ku gufatwa nabi uwayorojwe ashumbushwa. Zinitabwaho n’abavuzi b’amatungo,bagira inama abaorozi yo kuzibyaza umusaruro witezwe, inzego zose mu murenge zigasabwa gukurikiranira hafi imyororere y’izi nka kugira ngo ibi zigere kuri benshi.
@Rebero.rw
