Abakozi ba AEE, abafatanyabikorwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi mu ifoto y'urwibutso
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet aravuga ko ashimira umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) ibikorwa bifatika umaze gukora muri aka karere,birimo amashuri 30 y’inshuke yubatswe mu mirenge ya Nkungu,Nyakarenzo, Rwimbogo,Gashonga,Nzahaha,Nkombo na Butare, n’ibindi, agasaba ababyegerejwe kubibyaza umusaruro w’impinduka mu iterambere.
Yabivuze kuri uyu wa gatatu,tariki ya 30 Ukwakira,2024, ubwo uyu muryango wamurikiraga akarere n’abafatanyabikorwa ibyo wakoreye abaturage mu myaka umaze muri aka karere no kwerekana abakozi bawo ngo abafatanyabikorwa barusheho kubamenya,kuko nk’uko bivugwa n’umuyobozi wawo,ishami rya Rusizi, Musafiri François Xavier,hari abitiranya abakozi bawo n’ab’imishinga yabo,ku bamenya neza n’ibyo bashinzwe na byo ngo bikaba byari ingirakamaro.
Nyuma y’uko abakozi bahagarariye imishinga itandukanye berekeye abafatanyabikorwa ibyo bakora n’impinduka mu iterambere byazaniye abaturage, umuyobozi wa AEE mu karere ka Rusizi, Musafiri François Xavier, yabwiye Rebero.rw ko icyari kigamijwe cya mbere mu kubahuza bose ari ukubagaragariza ibyo AEE ikora muri aka karere, imishinga ihafite, abayitera inkunga,igihe izamara,ibizayikorwamo n’uruhare rwabo ngo mu kuyishyira mu bikorwa.

Buri mukozi yagaragaje ibyo akora n’uko abikora.
Yagaragaje imishinga 5 bashyira mu bikorwa muri aka karere ari yo Turakura Kids Rwanda uterwa inkunga na Help a Child wibanda ku kubaka amashuri y’inshuke, uwitwa ‘Natwe’ na wo uterwa inkunga na Help a Child, ukibanda mu burezi bw’inshuke mu mirenge ya Nkombo na Butare.
Ati” Uwa 3 ni uwa Igire ubaka ejo,uterwa inkunga na USAID,ugamije gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, ukorera mu mirenge yose 18 y’aka karere.”
Yakomeje ati” Uwa 4 ni uwa HVC uterwa inkunga na World Vision,wita ku buhinzi bugamije isoko,ukorera mu mirenge ya Bugarama, Gitambi na Nyakabuye izamara imyaka 7, uwa 5 ukaba SALIP,uterwa inkunga na TERRAFUND y’abongereza wita ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka no kongera umusaruro w’ibikomoka ku mbuto ziribwa ukorera mu mirenge ya Gikundamvura, Gitambi, Nyakabuye na Rwimbogo.”
Yakomeje avuga ko mu byakozwe,uretse amashuri 30 y’inshuke yubatswe, urubyiruko 1480 rwabumbiwe mu matsinda yo kwiteza imbere,kimwe n’abagore barenga 4000,hakaba ababyeyi 2240 bahawe amahugurwa y’ibyumweru 17 ku kwita ku mwana ufite kuva kuri 0 kugera ku myaka 6, n’ibindi byinshi,yemeza ko byahinduye bifatika imibereho y’abaturage b’imirenge bakoreyemo.

Umuyobozi wa AEE mu karere ka Rusizi Musafiri François Xavier yagaragaje imishinga 5 ishyirwa mu bikorwa na yo muri aka karere n’impinduka mu buzima bw’abaturage
Yashimiye cyane ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, inzego z’umutekano n’izindi zose bafatanyije ngo bigerweho zirimo iz’ubuvuzi nk’ibitaro bya Gihundwe na Mibilizi, atibagiwe n’abaturage b’ibyiciro byose bakorana,uruhare rwabo mu gutuma ibyo byose bigerwaho.
Ntawizera Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo, umwe mu mirenge yibanzweho cyane mu byakozwe yavuze ko byahinduye bigaragara imibereho y’abatuye uyu murenge.
Ati” Turabashimira cyane, badufashije byinshi birimo ikusanyurizo ry’imboga n’imbuto muri santere y’ubucuruzi ya Bambiro,rimaze kuzura,ritegereje gutahwa. Imbuto zacururizwaga ku muhanda zigiye kubona aho zicururizwa,urumva ko ari ingenzi cyane. Hiyongeraho urubyiruko rwacu bigishije imyuga inyuranye, byose byahinduye ubuzima bw’abaturage bacu.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yasabye abagerwaho n’ibi bikorwa bose kubibungabunga, bakabibyaza umusaruro byari byitezweho babihabwa.

Ati” AEE irakora ariko ibikorwa bikaba iby’abaturage. Twajyanyemo mu mishinga itandukanye izamura abaturage bacu kandi byakozwe neza mu buryo dushima. Abaturage turabasaba kubibyaza umusaruro ufatika kuko ari ibyabo,bakanabibungabunga bifatika.”
Muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, AEE irateganya gutera ibiti 23.000 muri aka karere birimo iby’imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka byitezweho impinduka mu guhangana n’iyo mihindagurikire no kurwanya imirire mibi mu bana bato.

Uruhare rw’abafatanyabikorwa rwagaragajwe nk’ingenzi muri ibi bikorwa

Abakozi ba AEE bashimiwe ubwitange butuma imishinga yose ishyirwa mu bikorwa neza
@Rebero.rw
