Mutoni Belise ari mu ishuri n'abandi banyeshuri
Ubuyobozi bwa GSFrank Adamson de Kibogora (GSFAK) , mu murenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke n’abanyeshuri bahiga, baravuga ko batunguwe n’umwana wiga mu wa 2 witwa Mutoni Bélise w’imyaka 14, avuga ko,nyuma yo kubona ibyiza byose yaboneye muri iri ishuri kuva akihagera mu wa mbere umwaka ushize mu mazina ye hiyongereyemo GSFAK, ko nanafata ibyangombwa azaryongeramo.
Uyu munyeshuri uturuka mu kagari ka Gashashi,umurenge wa Karengera,akarere ka Nyamasheke, aganira na Rebero.rw,yavuze ko icyatumye ahitamo kwiyita izina ry’ishuri, nk’agashya ke, yashimishijwe n’ibyo yahabonye akihagera mu wa mbere, anakorwa ku mutima n’abahize mbere bagarutse gushima bakiyemeza kubakira ishuri inyubako ya miliyoni hafi 120 z’amanyarwanda izakorerwamo imirimo inyuranye y’ishuri,n’ibindi byamweretse ko ari ishuri ry’icyerekezo yumva nta rundi rwibutso yazahavana atari ukuhafata izina.
Ati’’ Icyanshimishije cya mbere nkigera hano ni ikiyaga cya kivu ishuri ryubatseho neza neza kuko iwacu I Karengera tutagituriye,ubuyobozi budutembereje inkengero z’iki kiyaga numva ndushijeho kuhakunda. Icya 2 ni uburyo nakiriwe n’ubuyobozi no kumva nari nteye intambwe ikomeye yo kujya mu yisumbuye, aho nari mvuye mu ishuri ribanza rya Rwintare iwacu muri karengera maze gutsinda icya Leta.’’

Mutoni Belise yatunguranye yiyemeza kongeraho” GSFAK” mu mazina ye
Arakomeza ati’’ Ibindi byarinkundishije bidasanzwe nkiyemeza kwiyita izina ryaryo ni uburere duhabwa haba mu by’umwuka n’umubiri, uburyo twiga,uko tugaburirwa aho n’isambaza zitugeraho, kamera z’umutekano,n’ibindi, hakaniyongeraho ibyo nabonye kuri bakuru bacu barangije hano kera,bakoze biyemeza kubakira ishuri bizeho inyubako nziza ,ihenze rizakoresha, byose birandenga numva kwisanisha na ryo mu mazina ari cyo cyiza nakora nkagera ku kigero cyaryo niyumvamo.’’
Avuga ko yaryiyise igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize kijya kurangira, ataha bizwi n’abo bigana gusa. Mu ntangiriro z’uyu mwaka,ubwo umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo yari ari mu ishuri ryabo abaza uko ishuri baribona n’icyo bahakura,abanyeshuri bose batereye hejuru rimwe bati’ Mubibaze GASFAK.’ Ayoberwa icyo bavuze baramusobanurira neza,yumva biramutangaje kuko ari ubwa mbere yari abyumvise, nta n’irindi shuri yigeze abyumvaho.
Uwo muyobozi yabibwiye umuyobozi w’ishuri Rév.past Ukizebaraza Léon Emmnuel , atumaho umwana aramuganiriza,umwana amusobanurira ko icyemezo yafashe ari ndakuka,cyamwinjiyemo neza, ko yaniyemeje kuzahiga imyaka yose 6, yanarangiza akazatera ikirenge mu cy’abamubanjirije cyo kwita ku ishuri yizeho yaniyitiriye izina.
Ahamya ko iki atari icyemezo yafashe ahubutse, ko ibyiza yahabonye bitari kurangirira aho, ko azanakomeza kuryiyumvamo, cyane cyane ko yanasanze rikunda imikino nk’uko yabyifuzaga,ari no mu bakinnyi baryo,b’icyiciro rusange b’umupira w’amaguru.
Ati’’ Uretse kuryigamo ndanarikunda cyane, rindi mu maraso nubwo narimenye ndigezemo.
ndaryitwa,nzarikorera ibyiza byose nzashobora igihe cyose nzaba ngihumeka.’’
Umunyeshuri uhagarariye abandi, Uwimana Béline wiga mu wa 6 na we avuga ko gukunda iri shuri byamuteye kuryigamo imyaka yose y’ayisumbuye,kuko kuva aho ryubatse kugeza ku byo yumvaga yifuza byose ku ishuri yisumbuye abihabona.
Kuba mugenzi wabo ukinahatangira abatanze ako gashya batanatekerezaga, na bo ari ishema ryabo kuko ibyo abona na bo babibona, bazanakomeza guharanira ko rihora ku isonga.
Ati’’ Nubwo twe tutigeze dutekereza kwitwa izina ry’ishuri ariko ibyo yarikundiye natwe twarabikunze ni yo mpamvu nanjye nari natsindiye kujya ahandi mu wa 4 ngahitamo kugaruka aha. Twishimira abo tugirwa bo na ryo, tukaba twaranishimiye uburyo mugenzi wacu ubuyobozi bwamuhembeye aka gashya katunejeje twese. Hari abashobora kumva ari ibisanzwe, nta n’icyo bivuze ariko kuri twe ibyo yakoze bivuze ikintu kinini cyane yadutanze anadukorera twese.’’
Avuga ko bazakomeza guharanira ko riba ku isonga muri byose n’utaryiyitiriye akazasiga ariteyemo igiti cyangwa akoze ibindi by’indashimirwa bizakomeza kuhamukumbuza, cyane cyane ko kuba na Leta yarabonye ko risobanutse ikahashyira ishami ry’igiforomo, bashobora kurangizamo ababishaka bagakomereza kaminuza muri Kibogora Polytechnic,bagakora mu bitaro bya Kibogora ,byose biri kumwe aho,ari kimwe mu bihakundisha abana.
Umuyobozi w’iri shuri ,Rév.Past. Ukizebaraza Léon Emmanuel avuga ko nubwo ryanyuzweho n’abatagira ingano kuva ryashingwa mu 1969 nta wabakoreye agashya nk’ako,ari yo mpamvu byabakoze ku mutima, banabimuhembera mu ruhame rwa bagenzi be.

Mutoni Bélise ari kumwe n’umuyobozi wa GSFAK,Rév.past. Ukizebaraza Léon Emmanuel
Ati’’ Numvaga ko abanyeshuri batekereza guhesha ishema ishuri mu buryo bunyuranye,ariko siniyimvushaga ko umwana wo mu wa 2 yarikunda kugeza ubwo yiyemeje kurishyira mu mazina ye bwite, nta n’ahandi nigeze mbyumva,ni ubwa mbere.’’
Yarakomeje ati’’ Kugira ngo icyo gitekerezo cye tugihe agaciro, maze kumuhamagara nkabimubaza nkumva arakomeje, twiyemeje kubimushimira mu ruhame, tumuhemba ibirimo imyambaro y’ishuri kuko avuga ko azahava aharangije ayisumbuye, tunasaba abandi kugira umutima nk’uwo w’urukundo rw’ishuri ryabo n’urw’igihugu cyabo kuko ari yo ndangagaciro nyayo y’ubumuntu.’’
GSFAK ni iry’itorero EMLR ifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Ryitiriwe Frank Adamson washinze itorero EMLR aha I Kibogora mu 1942, aho yari ahagaze yitegereza ikivu n’ubwiza bw’aho hantu mbere y’uko yiyemeza kuhashinga iri torero akaba ari ho iri shuri ryubatse. Rifite abanyeshuri barenga 700 bari mu mashami 5 arimo n’iry’ubuforomo riri hake mu gihugu.
Umuyobozi waryo,Rév.past Ukizebaraza Léon Emmanuel akavuga ko yishimira uburyo abaryigamo n’abaryizemo mbere barikunda,bigaragazwa n’ibyo barikorera,akabasaba gukomeza uwo mwete kuko nk’abarezi ubatera imbaraga zo kumva ko ibyo bakora ababikorerwa babiha agaciro gakomeye.
@Rebero.rw
