Kugabanya inzoga nabyo biri mu birinda indwara zitandura
Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku ndwara zitandura na Ministeri y’Ubuzima Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi avuga ko kwirinda izi ndwara bishoboka cyane igihe umuntu ahinduye imibereho asanzwe abamo cyane ko inyinshi muri izi ndwara ziterwa n’imyitwarire y’umuntu ndetse n’ibyo kurya no kunywa afata ku kigero kidakwiye.
Ati “ Akenshi izi ndwara zitandura zimwe hari izidakira bigasaba ko umurwayi ahora ku miti, no gukomeza kwikurikirana niyo mpamvu dusaba abantu kuzirinda kandi bakagerageza kurya indyo iboneye, ikungahaye ku mboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho, kutanywa itabi no kutegera abarinywa, kwirinda kunywa inzoga, kuruhuka bihagije, kwisuzumisha bihoraho n’iyo waba utiyumvamo ko urwaye”.

Gusinzira biri mu bintu birinda kurwa indwara zitandura
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatanze inama z’uburyo abantu bakwiye kwirinda izi ndwara zibasira abantu kubera imyitwarire yabo irimo no kunywa inzoga.
Ati “Ni ibiki twigira ku makuru mashya yerekeye Indwara zitandura mu Rwanda ?Kunywa inzoga byiyongereye kuva kuri 41% muri 2013 bigera kuri 48% muri 2022. Umubare w’itabi wagabanutse uva kuri 13% muri 2013 ugera kuri 7% mu mwaka wa 2022. Umubyibuho ukabije wiyongereye uva kuri 2.8% muri 2013 ugera kuri 4.3% mu mwaka wa 2022. Twese dushobora guhindura uko tubaho kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”
Minisitiri Nsanzimana avuga ko inzoga nyinshi zagaragaye ko zifitanye isano n’indwara zitandura harimo na kanseri.
Ati “ Tugomba guhindura imyitwarire imwe twirinda inzoga abantu barasabwa kunywa mu rugero kugira ngo babeho igihe kirekire kandi bafite ubuzima bwiza, Inzoga ntabwo zangiza cyane urubyiruko gusa ariko zirabujijwe ku bantu bose bari munsi yimyaka 18”.

Kurya imbuto n’imboga birinda indwara
Kurya imbuto n’imboga birinda indwara Ati “Indyo yuzuye ni urufunguzo rwo kugira ubuzima bwiza ni byiza ko byibura umuntu akora imyitozo ngororamubiri byibuze iminota 150 mu cyumweru ni ukuvuga mu minsi 3 itandukanye bigafatwa nk’ibintu by’ibanze bigomba kwitabwaho.
Ku isi abasaga miyoni 41 bicwa n’indwara zitandura, muri bo 3/4 ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo, kugeza ubu indwara zibasira umutima zica miliyoni 18,6; kanseri ku mwanya wa kabiri yica miliyoni 8,2; indwara z’ubuhumekero ku mwanya wa gatatu zica miliyoni 4; ku mwanya wa kane haza diyabete yica miliyoni 1,5, Ariko nubwo bimeze bitya ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abapfa bazira indwara zitandura, mu bajya kwivuza muri bo 51,8% ni abafite indwara zitandura.
@Ndabateze J.Bosco
