Ishimwe Valens umuyobozi w'Ishyirahamwe rya Kung-fu Wush arasaba ababyeyi kuzana abana mu gihe cy'ibiruhuko kugira ngo bigishwe uyu mukino
Irushanwa rya 5 ry’abana n’ingimbi ryabereye mu Karere ka Musanze kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, rwitabiriwe n’ababyeyi ndetse n’abana benshi ku buryo ryatumye haboneka ababyeyi bifuza kuzana abana gukina umukino wa Kung-fu Wushu, kandi abarikurikiranye banejejwe nuko abana babasha kwiyereka ndetse n’abatari bazi uyu mukino bakaba barawusobanukiwe.
Umwe mu babyeyi utarashatse ko dutangaza amazina ye, yadusobanuriye ko uyu mukino yajyaga atifuza ko umwana we yawitabira kuko yumvaga ko ukinwa n’abafite amahane nkuko yabitekerezaga, ariko nyuma yo kubona aho bawukina ndetse akawukurikirana byatumye asaba ko umwana we bamwandika agatangira nawe kujya aza kuwitoreza hamwe n’abandi, kuko yabonye ko hari n’abana batoya bawukina kandi bagira ikinyabupfura.

Agira ati: “Umwana wanjye nabonaga akiri muto kuko ubu ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ariko nyuma yo kubona abari hasi ye biyeretse neza kandi bakunze uyu mukino nanjye nafashe umwanzuro wo kuzazana umwana wanjye kumwandikisha nawe agatangira kuzajya awukina, kandi ikindi nabonye abana bawukina ntabwo bagira amahane ahubwo ni umukino ubafasha gutekereza neza, kandi ntawapfa kumusagarira kuko wamufasha no kwirwanaho”.
Yakomeje avuga ko ari umukino utuma umwana abasha gukurikira neza amasomo nkurikije uko bambwiye ko abana bawukina bakurikira neza n’amasomo yabo mu mashuri, nubwo umwana wanjye nawe yakurikiraga amasomo neza ariko no gukina uyu mukino bizatuma arushaho kuba umwana witonda kuko ubu usibye gukurikira abandi bajyaga gukina umupira w’amaguru ariko ubundi nta mukino yagiraga.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kungu-fu Wushu nawe akaba yashimye ababyeyi baje kureba aho abana babo bakina irushanwa ry’abana n’ingimbi dore ko baheraga ku myaka 4-15, kandi ababyeyi bakaba baherekeje abana babo, ndetse n’abaturanyi bakaba babaherekeje ari naho twabonye ko abanyamuryango bagiye kurushaho kwiyongera.

Agira ati: “ Uyu ni umwanya wo kwereka ababyeyi ko uyu mukino ari umukino ubereye abana bakiri bato ndetse n’abanyeshuri kuko ubafasha kugira ikinyabupfura, kandi ryaje hano mu mugi wa Musanze mu rwego rwo kwegereza abakunzi bacu uyu mukino, kuko ubundi ayandi marushanwa akunze kubera mu mujyi wa Kigali, ikindi kurizana hano bituma urubyiruko rugaragaza impano zarwo, ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe agera kuri 25 yaturutse mu turere dutandukanye”.

Yakomeje avuga ko uyu munsi hitabiriye amakipe menshi kuko mu irushanwa riheruka ryabereye mu Karere ka Muhanga hari hitabiriye amakipe agera kuri 20 mu makipe 30 dufite asanzwe akina uyu mukino, kuba amakipe y’abana yariyongereye kandi twashyizeho NCI (National Chief Instructors) bazafasha urubyiruko kuko tugiye kubohereza muri ayo makipe kugira ngo abashe gufasha aba bana bashya twamaze kunguka kuko nibo bazakina uyu mukino mu myaka iri imbere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayiranga Theobald yashimye ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-fu Wush kuba ryaratekereje kuzana irushanwa ry’abato n’ingimbi mu karere kacu, ikindi nahoze ndeba abana bakina ariko nasobanurirwa ko hari abana bahoze bibera mu muhanda ariko ubu bavuyemo ahubwo basigaye bakina uyu mukino ibintu byiza cyane.
Agira ati: “Uyu mukino tuzirikana ko cyane cyane abawukina ni umukino wagufasha kwitabara mu gihe waba usagariwe, bityo bigatanga icyizere ku rubyiruko ariko ukaba ari umukino w’indangagaciro ndetse no kwiyubaha kubawukina cyane cyane iyo urebye uburyo bagendera hamwe nibyo baba bakora ntabwo wabigeraho udakorana na bagenzi bawe neza, kandi turanashima Leta yacu yaduhaye iki kigo cy’urubyiruko, ariko uyu mukino nkuko bigaragara ushobora kuba wagutunga mu gihe runaka”.

Yasoje avuga ko usibye kuba baratanze ikibuga cyo kwitorezamo ariko hari n’ibiganiro byatangiye cyane cyane ku ikipe yo mu karere ka Musanze aho hari ibyo tuzageraho mu biganiro turimo gukorana, ikindi ni ukuganira n’ishyirahamwe ry’uyu mukino kugira ngo turebe uburyo iyi tapi bakiniraho yaboneka kugira ngo no kwitoza babashe kwitoreza ahantu hameze neza.
Iri rushanwa ryasoje hatangwa ibihembo ku bakinnyi bahize abandi ndetse ikipe yegukanye imidari myinshi ikaba yarashyikiijwe n’igikombe, ariko banasabwa kurushaho kwitabira amarushanwa ndetse no gushishikariza abakuru kwitegura irushanwa ryabo riri mu mezi ari imbere.

Irushanwa ryakurikiwe n’ingeri zitandukanye ndetse n’ababyeyi baje kwihera ijisho no kureba aho bazajyana abana babo




Ikipe y’Igihugu irimo kwiyerekana ndetse nuko igiye kujya kwitegura imikino mpuzamahanga
@Rebero.rw
