basoromyikazi 25 b'icyayi bahembwe ibitenge
Byabereye mu munsi mukuru ngarukamwaka w’umuhinzi w’icyayi wabereye kuri uru ruganda ku wa gatandatu,tariki 6 Ukuboza,2025. Ni ibirori byabanjirijwe no kwishimana n’abana bato 40 b’abasoromyi b’icyayi byabereye ku irerero ryabo rya’ Ikirezi Gisakura.
Iri rerero ryakira abana guhera ku mezi 3 y’amavuko kugeza ku myaka 3,bagafatwa neza mu buryo bwose bushoboka.
Mukaziyana Marguerite urishinzwe yagize ati” Ryakemuye ibibazo byinshi birimo ko mbere yaryo iyo imvura yagwaga ababyeyi babo babafite mu mirima y’icyayi banyagiranwaga kandi aha haba imbeho nyinshi ijyana n’iyo mvura. Barwaraga imisonga n’izindi ndwara zituruka kuri iyo mibereho mibi zashoboraga kubambura ubuzima,bigatuma ababyeyi bakora badatuje,ntibatange umusaruro butezweho,bakahora baza bugendera,icyayi kikangirikira mu mirima bigateza igihombo.

Babanje gusura no guha impano abana b’abasoromyi barererwa mu irerero ikirezi Gisakura
Yarakomeje ati” Ibyo,kimwe n’ibindi birimo kuba barashoboraga kuribwa n’inzoka,ibimata n’ibindi bisimba biba byihishe mu cyayi, igwingira bashoboraga guterwa no kutabona ikibatungira mu mirima y’icyayi, n’ibindi byose, byabaye amateka,ubu bafashwe neza bigatuma ababyeyi babo basoroma batuje, ari yo mpamvu y’izamuka rishimishije ry’igiciro cy’icyayi.”
Yunzemo ati” Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame, wifuriza buri mwana ubuzima bwiza. Tunabikesha imbaraga n’ubufatanye bwa COOPTHE Mwaga-Gisakura, Rwanda Mountain Tea n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, mu kuturebera igikwiye kidufasha gutanga umusaruro dutegerejweho.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yashimishijwe cyane n’uburyo aba bana bafashwe,asaba ko byanakwira ahandi hakorera ababyeyi benshi baba bafite abana bato,ngo bakure neza mu bwenge no ku mubiri nk’aba yasuye.
Mu magambo y’impanuro yakuriyeho no kugaragaza aho uru ruganda n’amakoperative ya Coopthe Mwaga-Gisakura na Cooptevigi bakorana bahagaze mu ruhando rw’izindi nganda z’icyayi ku rwego mpuzamahanga, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura,Kizito Mugabo yavuze ko ahereye Ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘ Umurimo w’ubuhinzi bw’icyayi udaheza,isoko y’imibereho myiza n’iterambere rirambye’ umurimo w’icyayi ukozwe neza uzanira impinduka nziza mu mibereho uwukora,n’igihugu muri rusange,asaba buri wese bireba guhora abizirikana agaharanira kuwunoza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yashimiye Gisakura Tea Company uruhare mu iterambere ry’abari mu buhinzi bw’icyayi mu mirenge bakorana, n’imbaraga rwashyize mu kwita ku bana bato b’abasoromyi
Yagarutse ku mpinduka mu mibereho uru ruganda n’amakoperative y’abahinzi b’icyayi bakorana bazaniye abaruturiye.
Ati” Aya makoperative ubwayo yombi akoresha abakozi barenga 2000, uruganda rugakoresha abarenga 2500 bose bahembwa bagatunga imiryango yabo.”
Arakomeza ati” Uyu mwaka ushira, kugera mu kwa 11, amafaranga uruganda rwishyuye ku musaruro ararenga miliyari 2 na miliyoni 300. Ayo yose ari mu baturage abateza imbere. Ibyo uruganda rukenera byose rubigura mu bice rukoreramo ababicuruza bakunguka. Ibyo n’ibindi tutarondoye ni amahirwe akomeye y’iterambere rirambye ahari dukesha Leta nziza dufite.”
Yashimye umusaruro wabonetse uyu mwaka,aho wiyongereyeho 5/100 ugereranije n’uw’umwaka ushize. Byaturutse ku kirere cyiza bagize, n’imbaraga zikomatanije za buri wese byarebaga mu guharanira ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi,abasaba gukomereza aho ngo umwaka utaha bazarusheho.
Yanishimiye ko ku rwego mpuzamahanga, mu nganda zirenga 200 bahurira hamwe ku isoko mpuzamahanga, uru ruza muri 30 za mbere, abasaba imbaraga nyinshi ngo baze imbere kurushaho kuko hari izindi zo mu Rwanda ziza muri 5 za mbere,zitagira icyihariye zibarusha, ibanga zikoresha na bo barikoresha bigakunda.

Abayobozi mu ifoto y’urwibutso n’abasoromyi 30 b’icyayi bahawe matora
Yavuze ko umusaruro w’uyu mwaka bateganya toni 2700, uw’umwaka utaha bagateganta toni 3000, bavuye kuri toni 2600 umwaka ushize. Akizera ko bizagerwaho binajyanye n’ubwiza bw’icyayi,bikazanarushaho gukomeza kuzamura igiciro cyacyo.
Yanavuze ko banateganya gufatanya na Coopthe Mwaga-Gisakura kubaka amacumbi y’abasoromyi,ari gahunda igiye gutangira vuba, bakazanafatanya n’abahinzi ba Coopthevigi gutegura ingemwe zirenga miliyoni 2 z’icyayi zizabafasha kongera ubwinshi bwacyo.
Yijeje ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke,abahinzi b’icyayi n’izindi nzego ubufatanye mu gukomeza guteza imbere abaturage binyuze mu buhinzi bw’icyayi.
Mu izina ry’amakoperative yombi akorana n’uru ruganda, Nyiravuguziga Drocella,umuyobozi wa Coopthevigi yabanje gushimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame,wabahaye imigabane muri uru ruganda, aho Coopthe Mwaga-Gisakura ifitemo 15/100, Coopthevigi ikagiramo 10/100.
Ati” Turanashimira cyane Rwanda Mountain Tea n’ubuyobozi bw’uru ruganda imbaraga nyinshi bashyira mu guteza imbere umuhinzi w’icyayi. Igiciro cyarazamutse,turishimye,turanezerewe cyane, imihigo turayikomeje.”

Umuyobozi wa Coopthevigi Nyiravuguziga Drocella ashimira mbere na mbere perezida Kagame imigabane yabahaye muri uru ruganda
Yanishimiye ko abahinzi b’icyayi bafite SACCO yabo yabarinze kuguzaguza ababumvira ubusa, ushaka kwikenura ayigana ikamukenura mu kanya nk’ako guhumbya. Ko byose ari igisubizo cy’imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame.
Umugenzuzi w’ibikorwa by’inganda zose za Rwanda Mountain Tea, Gasarabwe Jean Damascène yabanje kwishimira iterambere yabonye muri uru ruganda ugereranije n’imyaka ishize, agaruka ku kamaro k’icyayi ku muturage no ku gihugu muri rusange,abasaba gukomeza kucyitaho.
Mu bihembo by’indashyikirwa byatanzwe, abahinzi 4 b’icyayi bahawe inka, Abakozi 5 b’uruganda n’amakoperative bahabwa televiziyo, abakapita 12 bahabwa amagare, 30 barimo abasoromyi bahabwa matora,25 bahabwa ibitenge.

Umugenzurabikorwa w’inganda zose za Rwanda Mountain Tea, Gasarabwe Jean Damascène yasabye abari mu buhinzi bw’icyayi kubyaza umusaruro amahirwe yose akirimo.
Buri wese yagaragaje ko ashimishijwe n’igihembo yahawe cyaturutse mu guhiga abandi, bikamuha imbaraga zo kurushaho gutanga umusaruro asabwa no guhora ari’ Bandebereho.’
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yashimiye uruganda uburyo ruteza imbere abakorana na rwose bose, impinduka mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage rwazanye runakomeje kuzana n’icyizere cy’iterambere rirambye rugaragaza, avuga ko ubuyobozi bw’akarere ayoboye butazahwema kuruba hafi.
Ati” Ibyo uruganda rukora bijyanye n’ubuhinzi bw’icyayi, kugitunganya kurinda kigera ku isoko mpuzamahanga, n’ubundi biri mu murongo umwe w’igihugu cyifuza, kuko muri gahunda y’igihugu y’iterambere harimo kongera umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu,cyane ko ari byo bifasha igihugu kubona amadovize.”
Yabasabye bose gukomeza gusigasira no kongera intambwe imaze guterwa, aho umuhinzi,umusoromyi n’undi wese ukora mu cyayi ari akagira icyo yaratira abandi yagezeho abikesha icyayi.“

Abakozi 5 bahembwe televiziyo

basoromyikazi 25 b’icyayi bahembwe ibitenge

Abahawe amagare bahize kuyabyaza umusaruro witezwe

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura Mugabo Kizito ashima buri wese ushyira imbaraga mu kongera ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi, byagize ingaruka nziza mu izamuka ry’igiciro cyacyo

Uruganda rw’icyayi rwa Gisakura

Itorero ryasusurukije ibirori

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse ashyikiriza igare uwarihembwe

Abahinzi 4 b’indashyikirwa bahembwe inka
@Rebero.rw

Ni ubudasa rwose, byiza cyane