Uwiragiye Marc wayoboraga Rwanda Kung-Fu Wushu Federation yasimbuwe na Ishimwe valens mu matora yaraye abaye kuri iki cyumweru taliki 01 ukuboza 2024


Nyuma yo kongera gutumiza indi nteko rusange idasanzwe binyujijwe mu mpuzamashyiramwe ry’imikino hano mu Rwanda (Komite Olimpike) ku cyumweru taliki 10 Ugushyingo 2024 abanyamuryango bitabiriye Inama iyoborwa n’umunyamabanga mukuru wa Komite olimpike.
Maze abanyamuryango bafata icyemezo cyo gukuraho ubuyobozi bwari busanzweho maze komite nkemurampaka igafata inshingano zo kuba iyoboye umuryango, kandi ubuyobozi bwakuweho bukaba buzakorerwa ubungenzuzi butakiri mu nshingano.
Iyi nama kandi yemeje ko amatora azaba tariki 1/12/2024 hakaba haranaganiriwe uburyo hasubukurwa shampiyona ikazaba tariki 15/12/2024.

Nkuko byari byemerejwe muri iyo nteko rusange kuri iki cyumweru abanyamuryango bongeye gutera kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bari bemeranyijweho mu nteko rusange idasanzwe yari yabaye taliki 10 ugushyingo 2024.
Maze hatorwa komite nyobozi nshya igomba kumara igihe cy’imyaka itatu yari isigaye kuri manda ya Uwiragiye Marc kuko yari yatorewe manda y’imyaka itanu, akaba yarasabwe kwegura na banyamuryango hasigaye imyaka itatu ikaba ariyo igiye kuyoborwa na komite nshya yaraye itowe.
Komite nshya yaraye itowe kuri iki cyumweru izaba iyobowe na Perezida Ishimwe valens na Visi Perezida Mbonabucya Cassim na Visi Perezida wa 2 Niyibikora Gerard naho Mugisha Eric akaba yatorewe kuba Umunyamabanga Umubitsi ni Bizimana Jean de Dieu.

Abanyamuryango bakaba basoje basaba iyi komite nyobozi bitoreye kuzakorera mu mucyo mubyo bazakora byose dore ko baje hagiye gutegurwa shampiyona y’uyu mwaka izaba taliki 15 ukuboza 2024.
@REBERO.RW
