Mu gakino kagufi urubyiruko rwagaragaje ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu birwugarije.
Binyuze mu mupira w’amaguru n’agakino kagufi kagaragaza ibibi by’ibiyobyabwenge n’ibindi byonnyi by’ubuzima,urubyiruko rw’umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi rwibumbiye mu muryango AJECL (Association pour les Jeunes de Saint Charles Lwanga) utoza urubyiruko umuco w’amahoro rwafashe ingamba zo guhangana n’ibi byonnyi byangiza rwinshi muri rwo.
Ni mu bukangurambaga bwo kurwanya cyane cyane ibiyobyabwenge mu rubyiruko bwakiniwemo umupira w’amaguru,aho ikipe ya New generation yatsinze iya The winners ibitego 4-2 yegukana igikombe cyari gikiniwe bwa mbere muri aka karere ka Rusizi, hanakinwa agakino kagufi kagaragaza ibibi by’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Aganira na Rebero.rw, Padiri Iyakaremye Théogène washinze uyu muryango, akaba asanzwe akorera ubutumwa muri paruwasi ya Ruhuha,Diyoseze ya Kigali, yavuze ko uyu muryango washyizeho gahunda y’imyaka 100 yitwa’ Gwiza amahoro program 2100 y’ikinyejana cyose cya 21, igabanijemo ibice 4 by’imyaka 25 buri gice.

Padiri Iyakaremye Théogène yasabye urubyiruko kurushaho gukunda ubuzima bwarwo no kuburinda
Uyu muryango yashinze muri 2004 urera urubyiruko rw’imyaka nibura 11 mu guharanira amahoro, imfura zikaba zari izo kuva muri 2000 kugera muri 2025. Ubuheta burava muri 2026 kuzageza 2050, ubuheture buhere muri 2051 bugere muri 2075, hazasoze ba bucura bazava muri 2076 kugeza 2100, ari bwo hazatangira urw’ikindi kinyejana.
Ati’’ Abo bose tubashyira muri ‘ Gwiza amahoro Club’,ishuri ry’urubyiruko rufite intego yo kurera ababyiruka bazavamo abanyarwanda bahujwe n’amateka yabo ayo gutandukanywa na yo,bunze ubumwe n’Imana,na bo ubwabo, n’abandi, n’ibibakikije byose. Barangwa n’ukuri,ubwisanzure,ubworoherane,ubuvandimwe no gukunda igihugu.’’
Avuga ko urubyiruko rwose ruhujwe n’amateka y’igihugu aho gutandukanywa na y o rwaba rufite icyizere kiruseho cy’imibereho myiza.
Uyu muryango ukorera mu turere 10 tw’igihugu, uturere twose uko ari 3 tw’umujyi wa Kigali, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge, Bugesera mu Burasirazuba, Gakenke na Rulindo mu majyaruguru, Ruhango,Nyaruguru na Nyamagabe mu majyepfo na Rusizi mu Burengerazuba aho ukorera mu murenge wa Nkanka. Akizeza ko uko ubushobozi bugenda buboneka uzagera kure hashoboka.Unakorana n’indi nka wo yo muri RDC n’iBurundi.
Ati’’ Twahuguye itsinda ry’urubyiruko dukorana muri uyu murenge, risanga ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge muri rugenzi rwarwo ari igikorwa cy’ingenzi cyane. Rigizwe n’abantu 12 bahagurukiye kwimakaza umuco w’amahoro muri ‘Gwiza amahoro Club Nkanka sector’ bakorera.’’
Avuga ko ubwo bukangurambaga bwatangiriye mu mashuri arimo izi kalabu,aho bagomba kugera mu mashuri 3 bakaba bamaze kugera mu ishuri rimwe ,banategura umupira w’amaguru’ Gwiza amahoro cup’, n’aka gakino kagufi ngo ubwo butumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge bunatangwe,mu nsanganyamatsiko yo kurwanya ibyonnyi by’ubuzima mu rubyiruko,haherewe ku biyobyabwenge no kurenza urugero mu nzoga, hagamije kubakwa imiryango itekanye.

Umunyamabanga wa JADF y’Akarere ka Rusizi, Mutarutinya Théogène yashimiye cyane padiri Iyakaremye Théogène watekereje uyu muryango,akawushinga akanawugeza mu karere ka Rusizi
Rebero.rw imubajije umusaruro umaze kuva mu myaka 22 bamaze bakora,ati’’: Harimo umusaruro ukomeye cyane. Dufite ingo zavuye mu rubyiruko twareze z’icyitegererezo,zinahugura izindi ku mibanire myiza. Tugiye gukora gahunda yo gushyira hamwe izo ngo ,dukore umuryango w’abigishwa b’amahoro ya Yezu, icyiciro cy’ingo.’’
Arakomeza ati’’ Bisunge Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi, bakomeza kubaka ingo z’icyitegererezo zinafashe iz’abaturanyi babo kuba nziza. Murumva ko twahereye mu rubyiruko, abamaze gushinga ingo turabafasha mu mirerere iboneye y’abana babo,n’ibindi byinshi bigaragaza umusaruro mwiza umaze kugerwaho.’’
Ashimira ubyobozi bw’akarere ka Rusizi, ubw’umurenge wa Nkanka,ubw’izindi nzego,nka RIB yaje guha uru rubyiruko ikiganiro cy’ibibi by’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi rumwe muri rwo rwishoramo bikarukururira akaga, n’abandi bose bagaragaza ko bashyigikiye umuco w’amahoro.

New generation na the winners mbere y’umukino
Akangurira urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge,ibishuko n’ibindi byose bibi,rugaharanira kugira icyerekezo cyiza cy’ubuzima, rukarinda ubuzima bwarwo rwamagana ubugome ubwo ari bwo bwose,ruharanira kuzubaka imiryango mizima.
Uru rubyirukoi rusange kunyuza ubu bukangurambaga mu mikino ari ingenzi cyane.
Niyonzima Albert,Kapiteni w’ikipe ya New generation,avuga ko ubusabane mu mikino bufasha ubutumwa gutambuka neza.
Ati’’ Abantu baje ku bwinshi baje kureba umupira bumva ubutumwa kandi dutashye twiyemeje guhindura abatarahinduka.’’

New generation yatwaye igikombe itsinze the winners ibitego 4-2.
Bikorimana Obed,Kapiteni wa the winners na we ati’’ Izi mbaraga zishyirwa mu kutwigisha kureka ibi bi,zinyuze mu mikino zikomeze kuko ni ho urubyiruko rwinshi ruboneka n’ubutumwa bugatambuka neza. Turashimira padiri Iyakaremye Théogène kuri ubu bukangurambaga,dusaba ko bwakwira igihugu cyose kuko ibiyobyabwenge n’ubusinzi bukabije byugarije urubyiruko cyane.’’
Umunyamabangwa wa JADF y’Akarere ka Rusizi,Mutarutinya Théogène yashimiye urubyiruko rwitabiriye ibi bikorwa n’urwaje kumva ubu butumwa,anashimira cyane padiri Iyakaremye Théogène wagize iki gitekerezo cyo gushinga uyu muryango,akagishyira mu bikorwa akanawugeza muri aka karere, kuko umusaruro utanga wigaragaza.
@Rebero.rw

1 thought on “ Rusizi: Urubyiruko mu rugamba rwo guhangana n’ibyonnyi by’ubuzima”