Amakipe 30 yo mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere ni yo ategerejwe mu Irushanwa Mpuzamahanga rya Kung-fu Wushu ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 32, rizamara iminsi ibiri rikabera mu Rwanda.
Iri rushanwa rizahuza amakipe aturuka mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Tanzania na Uganda, byamaze kuhagera byiteguye kurushanwa, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) itazabasha kuryitabira kubera impungenge zijyanye n’icyorezo cya Ebola kiri muri icyo gihugu.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, abaryitabiye babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bazasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse banunamira inzirakarengane ziharuhukiye bashyiraho indabyo.
Umuyobozi wa Federation ya Kung-fu muri Kenya yavuze ko yishimiye kongera gutumirwa mu Irushanwa Mpuzamahanga rya Kung-fu Wushu ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko atari ubwa mbere yitabiriye iki gikorwa kuko amaze imyaka myinshi aza mu Rwanda.

Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2016 yatangiye gutumirwa muri iri rushanwa, kandi ko buri gihe aryitabira kubera akamaro rifite haba mu guteza imbere siporo no mu kwigisha amateka.
Yagize ati: “Nishimiye kongera kuba mu Rwanda. Kuva mu 2016 natangiye gutumirwa muri iri rushanwa ryo kwibuka kandi buri mwaka ngaruka nishimye. Ni amahirwe adufasha kwiga amateka y’u Rwanda no gusobanukirwa ibyakorewe Abatutsi muri Jenoside yo mu 1994.“
Yakomeje avuga ko gusura inzibutso no kumva ubuhamya bituma abanyamahanga barushaho gusobanukirwa uburemere bw’ibyabaye, bityo bakagira uruhare mu gukumira ko ibyabaye byakongera kuba ahandi hose ku isi.
Ati: “Ni byiza ko natwe tumenya amateka yabaye mu Rwanda. Iyo dusuye inzibutso tukumva amateka y’ibyabaye, bitwibutsa inshingano dufite zo kubwira abandi ukuri no gushimangira ko Jenoside n’andi mahano nkayo bitazongera kuba ukundi.”
Yongeyeho ko siporo ari ururimi ruhuza abantu batandukanye kandi ikaba uburyo bwiza bwo gukangurira urubyiruko amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi wa Kung-fu Wushu mu Rwanda, Ishimwe Valens, yavuze ko bishimiye uburyo ibihugu byo mu karere byakiriye ubutumire bwatanzwe ndetse bikagaragaza ubushake bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka.

Yagize ati: “Turashimira cyane ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda byakiriye ubutumire bwacu kandi bikemera kuza kwifatanya natwe muri iri rushanwa ryo kwibuka. Ni ikimenyetso cy’ubufatanye no gukomeza gusigasira amateka binyuze muri siporo.”
Yakomeje avuga ko nubwo DRC itazaboneka muri iri rushanwa, impamvu zayo zumvikana bitewe n’ingamba icyo gihugu kirimo gufata mu guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Ati: “Twari twatumiye na DRC ariko ntabwo bazabasha kuza kubera ikibazo cya Ebola kiri muri icyo gihugu. Turabyumva kandi twizeye ko mu marushanwa ataha bazongera kwifatanya natwe.”
Iri rushanwa riteganyijwe kuba umwanya wo gukomeza guhuza urubyiruko binyuze muri siporo, guteza imbere umukino wa Kung-fu Wushu no kwimakaza ubutumwa bwo kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abategura iri rushanwa bavuga ko biteze imikino irimo guhangana ku rwego rwo hejuru, bitewe n’umubare w’amakipe azaryitabira ndetse n’uburambe bw’ibihugu byitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 32.
@Rebero.rw
