Georgina Rodríguez yafashe urugendo rwihariye mu ndege bwite (Private Jet) y’umukunzi we Cristiano Ronaldo, ava i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza i Toronto muri Canada, aho agiye gushyigikira Portugal mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa 3 Nyakanga 2026, uzahuza Portugal na Croatia, ukaba uri umwe mu mikino itegerejwe cyane muri iki cyiciro cyo gukuranwamo.
Georgina Rodríguez, usanzwe uzwi nk’umunyamideli, rwiyemezamirimo ndetse n’umukunzi wa Cristiano Ronaldo, akunze guherekeza uyu rutahizamu mu bihe bikomeye by’umwuga we. No muri iri rushanwa ry’Igikombe cy’Isi, yakomeje kugaragara ashyigikira Portugal mu mikino yayo.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bikurikirana ubuzima bw’ibyamamare agaragaza ko Georgina yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Miami akoresheje indege bwite ya Ronaldo, yerekeza i Toronto aho biteganyijwe ko azaba ari mu bafana bazakurikira uyu mukino imbonankubone.

Portugal iyobowe na Cristiano Ronaldo irashaka gukomeza urugendo rwo guhatanira igikombe, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda. Guhura na Croatia, imwe mu makipe afite ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga, bizaba ari ikizamini gikomeye ku mpande zombi.
Biteganyijwe ko ibihumbi by’abafana baturutse hirya no hino ku isi bazitabira uyu mukino, mu gihe amaso menshi azaba anareba niba Cristiano Ronaldo azongera gufasha Portugal gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.
Georgina Rodríguez na Cristiano Ronaldo bakunze kugaragaza ubufatanye bukomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho Georgina akunze kuba hafi y’uyu mukinnyi mu marushanwa akomeye, amutera imbaraga ndetse anamushyigikira ari kumwe n’abana babo.
@Rebero.rw
