Urugendo rwa Guardiola i Manchester rurasojwe: Yatangiye kwimura ibikoresho byo mu rugo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Pep Guardiola yatangiye kwimuka ava mu nzu yari asanzwe atuyemo mu Mujyi wa Manchester, nyuma yo gusoza urugendo rw’imyaka 10 yari amaze atoza Manchester City.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza agaragaza ko imodoka zitwara ibikoresho byo mu rugo zagaragaye zipakurura ibye mu rugo yari atuyemo, ibintu byahise bikurura amatsiko y’abafana ndetse n’abaturage bo muri uwo mujyi.
Guardiola yasezeye kuri Manchester City nyuma y’igihe kirekire cyaranzwe n’intsinzi n’ibikombe byinshi, aho yayigejeje ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza n’u Burayi.

Mu myaka 10 yamaze atoza Manchester City, yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe byinshi birimo Premier League inshuro nyinshi, FA Cup, Carabao Cup ndetse na UEFA Champions League, igikombe iyi kipe yari imaze igihe kinini yifuza mbere yo kukibona.
Muri icyo gihe kandi, Manchester City yashyizeho amateka atandukanye arimo gutsinda imikino myinshi, kwegeranya amanota menshi muri shampiyona no gukina umupira ushingiye ku guhererekanya neza umupira, uburyo bwabaye ikimenyetso cya Guardiola.
Nubwo ataratangaza aho azakomereza akazi ke, amakuru atandukanye akomeje kumuhuza n’andi makipe ndetse n’amakipe y’ibihugu ashobora gutoza mu gihe kiri imbere.

Abafana ba Manchester City bakomeje kumuha icyubahiro ku ruhare yagize mu mateka y’iyi kipe, aho benshi bemeza ko ari umwe mu batoza bayihinduye burundu kuva yagera muri iyi kipe mu mwaka wa 2016.
Kwimuka kwe mu rugo yari amazemo imyaka myinshi ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko yamaze gutangira ubuzima bushya nyuma yo gusoza imwe muri gahunda zikomeye zaranze umwuga we wo gutoza.
@Rebero.rw
