Umunyarwanda Yannick Mukunzi ukinira Helges IF yo muri Suède, yahaye umugore we, Iribagiza Joy, impano y’imodoka mu rwego rwo kwizihiza urukundo rwabo nyuma y’imyaka irindwi bamaze babana nk’umugabo n’umugore.
Aya makuru yamenyekanye binyuze mu mashusho Mukunzi yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, agaragaza Joy yakira iyo modoka mu byishimo byinshi.
Mu butumwa yaherekeje ayo mashusho, Yannick yashimiye umugore we kuba yemeye kwakira iyo mpano, agaragaza ko ayimuhaye nk’ikimenyetso cy’urukundo, icyubahiro no kumushimira urugendo rw’imyaka irindwi bamaze bubatse urugo.

Nubwo atatangaje agaciro k’iyo modoka cyangwa impamvu yihariye yamuteye kuyimuha muri iki gihe, amashusho yasangije yakiriwe neza n’abamukurikira, benshi bamwifuriza gukomeza kubaka urugo rurangwa n’urukundo n’ubwumvikane.
Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gukina umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi. Kugeza ubu akinira Helges IF yo muri Suède, aho akomeje ibikorwa bye bya ruhago.
Impano yahaye umugore we yongeye kugaragaza uburyo bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakoresha ibihe byihariye mu gushimira abo babana no gusangira ibyishimo n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
@Rebero.rw
