U Rwanda rubonye itsinzi yaryo ya mbere muri iki gikombe kirimo kubera muri Chine
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore ikina Sitting Volleyball yabonye intsinzi yayo ya mbere mu Gikombe cy’Isi kiri kubera i Hangzhou mu Bushinwa, nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3-1 mu mukino wa gatatu w’amatsinda.
Iyi ntsinzi ije nyuma y’uko u Rwanda rwari rwatsinzwe imikino ibiri ibanza, bituma rwisubiza icyizere mu rugendo rwo guhatanira umwanya mwiza muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku Isi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore iri ku mwanya wa munani (8) ku rutonde rw’Isi, mu gihe Kenya iri ku mwanya wa 17, ibintu byagaragaye no mu mukino aho Abanyarwandakazi berekanye urwego rwiza, babasha gutsinda amaseti 3-1.
U Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe n’u Bushinwa, Iran na Kenya. Abatoza bavuga ko imikino nk’iyi ifasha amakipe kurushaho kumenyera amarushanwa akomeye no kongera icyizere cyo guhangana n’amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abagore, Liliane, yavuze ko gutsinda Kenya bitabatunguye kuko ari ikipe basanzwe batsinda, ariko ashimangira ko intego nyamukuru y’iri rushanwa ari ukwigira ku makipe akomeye kurushaho.

Yagize ati: “Gutsinda Kenya ntabwo byatugwiririye kuko dusanzwe tuyitsinda. Intego yacu ntabwo ari iyo gutsinda Kenya gusa, ahubwo ni ukugerageza kwisuzuma no kwipima n’amakipe akomeye ku Isi. Nubwo yadutsinze, twakuyemo amasomo menshi kandi buri mukino utuma turushaho gutera imbere.”
Yakomeje avuga ko ikipe y’igihugu ikeneye kongerwamo amaraso mashya y’abakinnyi bakiri bato kugira ngo yubake ejo hazaza h’uyu mukino.
Ati: “Dukeneye kongeramo abakinnyi bato. Batangiye kuza, ariko baracyakeneye igihe cyo gukura no kubona ubunararibonye. Ikindi kandi, dukeneye imikino myinshi ya gicuti ihuza ikipe yacu n’andi makipe akomeye, kuko ni yo ifasha abakinnyi kwiyungura ubumenyi no kwitegura amarushanwa akomeye nk’Igikombe cy’Isi.”
Mu cyiciro cy’abagabo, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nayo yakinnye umukino wayo wa gatatu mu Itsinda B, ririmo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Misiri na Ukraine.
Abagabo b’u Rwanda, bari ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’Isi, bahuye na USA, ariko batsindwa amaseti 3-0. Nubwo batabonye intsinzi, gukina n’amakipe ari ku rwego rwo hejuru bikomeje kubafasha kunguka ubunararibonye buzabafasha mu marushanwa ari imbere.

Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball kiri kubera i Hangzhou mu Bushinwa kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2026, kikaba cyahuje amakipe y’ibihugu bitandukanye ahatanira igikombe ndetse no kuzamura urwego rw’uyu mukino ku Isi.

@Rebero.rw
