Ubu iyo ugiye ku bigo nderabuzima cg se ku bajyanama b’ubuzima bakubwira ko malariya yiyongereye, biterwa nuko imvura yabaye nyinshi bityo aho imibu yororokera irushaho kwiyongera ari nayo mpamvu abayirwaye barushaho kwiyongera.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC ubu bakaba batangiye gutera imiti mu rwego rwo guhangana nicyo kibazo cyo kurwanya malariya, hatangiye gutera imiti mu turere 12 twibasiwe harimo na Nyaza.

Ikindi ni ugutanga inzitiramibu mu byiciro byibasirwa na malariya harimo abagore batwite ndetse n’abana, ikindi ni ugukangurira abaturage kugna abajyanama b’ubuzima cyangwa se kugana ivuriro riri hafi ndetse n’ikigo nderabuzima.
Ariko by’inama bagomba kuvana ibigunda ndetse naho amazi ashobora kureka hafi y’ingo zabo kuko ariho imibu yororokera bwamara kwira ugasanga yatangiye kwinjira munzu, abaturage bakagirwa inama yo gufunga imiryango mbere yuko bwira.
@Rebero.rw
