Bishimiye igikombe cy'ubudashyikirwa bahawe na Musenyeri Samuel Kayinamura
Nyuma y’uko Groupe Scolaire Frank Adamson de Kibogora( GSFAK) ibaye iya mbere ku rwego rw’igihugu mu mitsindire y’abanyeshuri barangije ayisumbuye mu ishami ry’ubuforomo ikanabihemberwa na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard mu birori byabereye mu Intare Arena ku wa 13 Ukuboza,2024, ikanatsindisha neza abarangije mu yandi mashami 4 asigaye byayigize iya mbere ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, ubwo abaharangije bose ryabahaga impamyabumenyi zabo ku wa 28 Gashyantare 2025 banahawe igikombe cy’ubudashyikirwa mu mitsindire na Musenyeri Samuel Kayinamura, umwepisikopi w’itorero EMLR nyir’iri shuri akanaba Umuyobozi w’ikirenga w’itorero Méthodiste Libre ku isi yose.
Mu Kiganiro na Rebero.rw nyuma yo guhabwa iki gikombe cyanaherekejwa n’ibahasha irimo agatubutse nk’uko iki kinyamakuru cyabitangarijwe n’umuyobozi w’iri shuri, Rév.past Ukizebaraza Léon Emmanuel, yavuze ko bongeye kunezerwa nk’uko byabagendekeye ubwo bashimirwaga na Minisitiri w’intebe.
Ati” Wari umunsi w’ibyishimo byo gushyikiriza abana 204 barangije umwaka wa 6 impamyabumenyi zabo. Barimo 30 barangije mu ishami ry’ubuforomo, n’abandi 174 barangije mu yandi mashami.”

Musenyeri Samuel Kayinamura ashyikiriza umuyobozi wa GSFAK, Rév.past.Ukizebaraza Léon Emmanuel ibihembo ishuri ryagenewe
Yakomeje ati” Ishami ry’igiforomo ryabaye irya mbere Ku rwego rw’igihugu mu gutsindisha neza kuko mu bana 30 bakoze,21 bagize hejuru y’amanota 80/100, abandi 9 basigaye na bo bagira hejuru ya 70/100. Baba aba mbere ku rwego rw’igihugu mu mashuri y’ubunyamwuga( general Éducation),arimo ay’ubuforomo n’uburezi,mu mashuri 23 yakoze ku rwego rw’igihugu. Bakoze neza,bahesha ishema ishuri n’akarere kose,babishimiwe.”
Avuga ko icyabashimishije kurushaho ari uko mu giforomo , Umunyeshuri wa 3 mu gihugu yabaye uw’iri shuri agira amanota 89,27/100, ishuri ryamuhembye Smart phone y’agaciro k’amafaranga 150.000 n’abandi bose barahembwa.
Yavuze ko babikesha gukora cyane no kugira ibitaro bya Kibogora biri ku rwego rwo kwigisha byabafashije mu imenyerezamwuga, na kaminuza ya Kibogora Polytechnic, bose bagize uruhare rukomeye muri iyi mitsindire.
Ati” Byatumye abarimu bose n’abayobozi b’ishuri bahembwa na Minisitiri w’intebe,buri wese ahabwa telefoni nziza, na MINEDUC itugenera icyemezo cy’ishimwe, byose ku wa 13 Ukuboza,2024, turabitahana.”
Yongeraho ko n’abo mu yandi mashami ya MCB, PCB, na MEG batsinze bishimishije,hafi 100/100. Kubashimira bose byanabaye umwanya wo gushima Imana ibyo byose yabakoreye no kwakira Musenyeri Samuel Kayinamura,wabahaye icyemezo cy’ishimwe n’igikombe cy’ubudashyikirwa.

Musenyeri Samuel Kayinamura (ibumoso) ashyikiriza ibihembo Muhayimpundu Liliane wabaye uwa 3 ku rwego rw’igihugu mu ishami ry’igiforomo
Yemeza ko iki gikombe n’aya mashimwe bahawe na Musenyeri Samuel Kayinamura arimo n’igikapu n’ibikoresho by’ishuri uyu mwepisikopi yahaye Umunyeshuri witwa Mutoni Bélise uherutse gutungurana avuga ko mu mazina ye hagomba kwiyongeraho irya GSFAK, bikaba byarashimishije cyane ubuyobozi bw’ishuri,bagenzi be na Musenyeri ubwe, byabateye akanyamuneza, binabaha ingufu zikomeye cyane zo guharanira kutazatezuka ku ntego yabo yo gukomeza kuba ku isonga mu mitsindire no kuba igicumbi cy’amasiyansi ku rwego rw’igihugu.
Yanavuze ko uretse imyigire, banakataje mu bindi nk’imikino, bigaragazwa n’a bikombe batwara muri urwo rwego, imyitwarire myiza, imirire myiza, isuku n’ubufatanye n’ababyeyi mu mikurukiranire y’abana babo bikabigiramo uruhare rukomeye cyane.
Yashimiye cyane perezida Kagame wasubijeho iri shami ry’ubuforomo,ryahozeho muri iri shuri,rikanagira uruhare mu gutanga abaforomo beza mu gihugu barimo abo mu bitaro n’ibigo nderabuzima muri aka karere, anashimira cyane akarere ka Nyamasheke,itorero EMLR nyir’ishuri, ababyeyi n’abandi bose bagira uruhare mu kunoza uburezi muri iri shuri,abizeza guhora ku isonga mu myigire n’imyigishirize,bahereye ku itegurwa neza ry’abana 29 bazarangiza igiforomo uyu mwaka n’abandi bose bari mu yandi mashami.

Umuyobozi wa GSFAK,Rév.past Ukizebaraza Léon Emmanuel agaragaza ibikombe bamaze gutwara mu mikino inyuranye
Muhayimpundu Liliane wabaye uwa 3 mu gihugu mu buforomo n’amanota 89,27/100, ubu akaba ari umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Rangiro igihe ategereje kujya muri kaminuza,avuga ko byamushimishije cyane.
Ati” Twize neza cyane binagaragazwa n’umusaruro ushimishije dutanga aho dukora. Na kaminuza tuzayiga neza cyane tuziture igihugu icyo cyatumariye.”
Abihurizaho na mugenzi we Rukundo Jean wagize amanota 80,89/100 na we mu giforomo ushimira cyane perezida Kagame wabahaye iri shami.
Ati” Akunda cyane ubuzima bw’abanyarwanda rwose kuko aho dukora,ibyo dukora n’umusanzu ukomeye tuhatanga bitwereka ko iri shami ryaje rikenewe cyane. Twiteguye natwe kumushimisha twiga tunakora tutizigamye.”

Ibyishimo bidasanzwe mu barangije
Yezuturikumwe Valens wagize amanota 87,5 mu mibare,ubutabire n’ibinyabuzima avuga ko na we yiteguye kwiga ubuganga muri kaminuza agashimira iri shuri ryabateguye neza.
Ati” Ndashimira cyane iri shuri ryaduteguye neza cyane, twiteguye kurihesha ishema aho turi hose.”
Abacyiga muri iri shuri na bo baravuga ishema batewe na bagenzi babo barangije, uburyo bashimiwe nisomo rikomeye bibahaye.
Tuyishime Honoré wiga mu wa 6 iforomo,unahagarariye bagenzi be( Doyen), ati” Ishema baduhesheje natwe tuzaribahesha tunariheshe barumuna bacu. Ubutaha natwe tuzahaserukana umucyo nka bo ndetse turumva tuzarushaho.”
Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko iri shuri yagombaga kuza kurishimira, gushimira abana,gutaramana na bo no kubaha impanuro, kuko aba barangije batahesheje ishema igihugu gusa,banarihesheje itorero EMLR ryose.
Ryaduhesheje ishema bitangaje pe! Ni yo mpamvu twagombaga kuza kubashimira no kwishimana, tubaha igikombe,umupira wo gukina, ibikoresho by’ishuri,n’ impanuro cyane cyane Ku basoje ayisumbuye, tukanaziha abasigaye ngo iri shuri rihore ku isonga.

Musenyeri Samuel Kayinamura (ibumuso) n’umuyobozi wa GSFAK, Rév. Past. Ukizebaraza Léon Emmanuel mu ifoto y’urwibutso n’abanyeshuri bose basoje amasomo
Tunashimra cyane umwana wiga mu wa 2, wadutangaje agaragaza urukundo ruhebuje afitiye ishuri,yiyemeza kongera izina ryaryo ku mazina ye. Na we twamushimiye tumuha ibikoresho by’ishuri tumubwira ko icyemezo cye cyadushimishije cyane.”
Yunze mu ry’abana n’umuyobozi w’ishuri ashimira perezida Kagame impano ye yo kureba kure.
Ati”Turashimira cyane Nyakubahwa perezida wa Repubulika impano ye yo kureba kure yatumye afata icyemezo cyo gusubizaho iri shami, ngo ubuforomo abana babwige bahereye hasi, bizatume tugira abaganga benshi,beza,bashoboye.”

Musenyeri Samuel Kayinamura aha impanuro abanyeshuri n’abarezi babo
Anishimira ko kuba umusozi itorero EMLR ryatangiriyeho mu 1942, uriho ibikorwa remezo biha izina igihugu cyose, birimo iri shuri, Ibitaro bya Kibogora na Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, mu mashuri 60 bafite mu gihugu hose, arimo abanza n’ayisumbuye GSFAK iri kuri uyu musozi ikaza ku isonga.
Ishuri GSFAK ryashinzwe mu 1969, rigenda rikura kugera ku rwego ryubaka izina.
Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Kanjongo riherereyemo,Kwibuka Jean Damascène yarishimiye ubu budashyikirwa,aryizeza ubufatanye busesuye butuma rikomeza ubudashyikirwa.

Basangiye mu rwego rwo kwishimana

Abarangije mu mashami anyuranye bari mu karasisi

Bishimiye igikombe bahawe na Musenyeri Samuel Kayinamura
@Rebero.rw

Tugushimiye uburyo mukora inkuru kansi mu gihe gito. Mukomereze aho
Ni byiza gushimira abakozi neza kuko bituma barushaho gukora cyane.