Bahisemo kugabira inka ishuri bizeho ubwo ryizihizaga Yubile y'imyaka 25 rimaze rishinzwe
Mu kwizihiza Yubile y’imyaka 25 ishuri ryisumbuye rya Gishoma (ES Gishoma) riri mu murenge wa Rwimbogo,akarere ka Rusizi, rimaze rishinzwe,abaryizemo bwa mbere n’ababakurikiye bahisemo kurigabira inka igiye gukamirwa barumuna babo bahiga ubu,barishimira impamba y’iminsi ryabahaye bakaba bagirira akamaro igihugu hirya no hino.
Ni ishuri ryabonetse bitoroshye nk’uko ,ubwo ryizihizaga iyi Yubile,ku wa 1 Werurwe,2025,www.Rebero.rw yabitangarijwe n’uwaharaniye ko ribaho,akarirereramo, akanaribera umuyobozi wa komite y’ababyeyi imyaka 4, Sibomana Cyrile, warishakishije ari Burugumesitiri w’iyari komini Gishoma icyo gihe,hakaba hari ishyamba ryari ryaratewe n’umushinga w’abadage wateraga amashyamba,kuvuga ko wahakura ishyamba ukahashyira ishuri,abariteye ntibabikozwaga.
Ni mu gihe aka gace nta shuri na rimwe ryisumbuye kagiraga, Minisiteri y’uburezi ikaba yaragombaga kubaka amashuri 10 mu gihugu, Sibomana Cyrile abimenye asaba ko kano gace kagira ishuri ariko kubona aho ryakubakwa bibanza kugorana,kugeza ubwo hari abandi bari batangiye gusaba ayo mafaranga ngo ishuri rijyanwe ahandi.

Sibomana Cyrille waharaniye kubaho kw’iri shuri yishimira aho rigeze
Avuga ko byakomeje kugorana,bashaka kurishyira mu misozi yitaruye y’iyo komini y’icyo gihe, abonye muri uko kuzarira rishobora kubaca mu myanya y’intoki, ashyira ku munzani hagati y’ishyamba n’ishuri,icyagirira abaturage akamaro mu gihe kirambye, we ubwe yiyemeza kuhakura ishyamba hakajya ishuri.
Ati: “Hari abo byarakaje kandi bari bakomeye ku buryo gutema iryo shyamba byajyaga kutugiraho ingaruka,ariko twafashe icyemezo nyuma yo kureba kure,n’uwari perefe wa Cyangugu Munyakabera Faustin aradushyigikira, ishuri rirahubakwa,uyu munsi tukishimira aho rigeze, aho abo ryareze bageze bazamura iguhugu n’uruhare rigira mu kuduhesha ishema twese.’’
Yishimira ko imabaraga ze,kimwe n’abo bari bafatanije muri urwo rugamba rutari rworoshye zatanze umusaruro ukomeye, barimbura ibishyitsi,bimura irimbi ryari rihari,bahashinga ishuri,abana ba mbere bahagera ku wa 22 Ugushyingo,1999,uyu munsi rikaba riri mu mashuri 2 y’amasiyansi mu karere,abarenga 5000 bakaba bamaze kuhakura impamyabumenyi,n’abandi benshi bahiga n’abashaka kuhiga bakomeza kwiyongera.
Ati: “Ntitwaruhiye ubusa, turanezerewe cyane kubona ibyo bamwe batumvaga byaravuyemo ibyo bose bumva.Ugeze hano ahabona igicumbi nyacyo cy’uburezi bufite ireme. Tuzakomeza guharanira kurigeza ku rwego rurenze aho riri kuko ari ishema ryacu nk’abaturage b’umurenge wa Rwimbogo w’uyu munsi.’’
Mwarimu Makengano Mgangane Alexandre watangiranye na ryo,imyaka 25 ikaba ishize,na we,mu marangamutima menshi,yishimiye aho abo yareze bageze.

Makengano Mgangane Alexandre watangiranye n’iri n’ubu akihigisha yishimira umusaruro imbaraga ze n’abo bakorana zatanze
Ati: “Nareze abakura ndanezerewe cyane. Bari hirya no hino bakorera igihugu mu nzego zose,ishuri ryarakuze,ryifite izina rikomeye mu ruhando rw’andi mashuri y’amasiyansi mu gihugu. Nk’uwatangiranye na ryo,wibuka aho ryavuye n’aho rigeze, sinabura umunezero mbona abari abana, uyu munsi ari abagabo n’abagore bihesheje agaciro mu buryo bwose.’’
Abahize bahisemo kutagaruka ku ishuri umubyeyi imbokoboko,barigenera imipira yo gukina n’iyo kwambara bakina, kwishyurira ay’ishuri umwana umwe utayafite, banarigabira inka yo gukamirwa barumuna babo.
Safari Nambajimana Maurice ubahagarariye ati’’ Twarigabiye inka y’agaciro kamafaranga 600.000 izakamirwa barumuna bacu,nk’ikimenyetso cyo kuzirikana impamba y’iminsi twahakuye,n’abo barumuna bacu bamenye ko twahanyuze, n’aho turi dusobanutse kubera uburere n’uburezi twavomye aha.

Safari Nambajimana Maurice uhagarariye abahatangiriye avuga ko guhitamo kugabira ishuri inka muri iyi Yubile biri mu kuzirikana impamba y’iminsi bahakuye
Ni intangiriro tugiye kuhakora n’ibindi bizerekana ko tuzirikana ku isoko, birimo kuba twafasha bamwe mu bahiga b’ubushobozi buke n’ibindi tuzaganiraho nk’abaharerewe.’’
Ni inka yashimishije cyane abanyeshuri,ababyeyi,abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri nk’uko babigaragaje.
Kwizera Gédéon uhagarariye bagenzi be bahiga,ati’’ Ibyakorewe aha byose ni twe byahaga ubutumwa bukomeye. Uburyo twabonye bakuru bacu byadukanguye. Noneho kutugabira inka ngo idukamirwe byaturenze,dusabwa n’ibyishimo, bituma twe igihe tuzaba tuhagarutse twaraharangije tuzakora byinshi birenze tubahereyeho. Bavuze turumva,barakora turareba, natwe turarerwa dukura,umuhati w’abaturera si uw’ubusa.’’
Umuyobozi waryo,Mwitaba Anaclet ,umaze imyaka 15 ariyobora,na we ntiyahishe imbamutima ze mu kugaragariza abahize uburyo basusurukije ibirori, by’umwihariko izina bahasize bagabira ishuri inka.

Bakata gato y’umunsi w’ibyishimo
Ati’’ Icya mbere itubwiye ni igihango. Biratwereka igihango gikomeye cyane abize hano mu ntangiriro y’iyi myaka twizihiza bafitanye n’aho barerewe,bakahabonera izuba ry’ubuzima,bakaba bari mu mirimo inyuranye hirya no hino mu gihugu. Icya 2 ni uko ari inka y’umukamo izaha abana amata kuko nta yindi twari dufite. Isobanuye byinshi biduteye kwishima.
Uyu muyobozi avuga ko muri iyi myaka 25 ishize iri shuri rishinzwe ryageze kuri byinshi bikomeye,birimo ko inyubako zikubye 3,aho batangiriye ku byumba 8 gusa,bakaba ubu bafite ibirenge 25. Ubumenyi mu masiyansi bwabaye ndashyikirwa aho bafite amashami ya MCB, PCB, MPG, MPC na MCE.

Umuyobozi wa ES Gishoma, Mwitaba Anaclet yashimiye perezida Kagame imiyoborere ye myiza ituma byose bigerwaho
N’imitsindire yo hejuru kuko kuva muri 2012 kugeza ubu mu cyiciro rusange nta n’umwe utarabona ibaruwa imujyana ahandi bacumbikirwa,n’abaharangiza amanona akaba ari hejuru,muri byose uruhare rw’ababyeyi rukaba ingenzi.
Aboneraho gushimira cyane perezida Kagame wita ku burezi bituma ibi byose bigerwaho kubera imiyoborere myiza,ko bateganya kugera kubirenze ibyo bishimira uyu munsi bitewe n’umutekano usesuye bakoreramo.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,na we uri mu mfura z’iri shuri, wanafatanije na bagenzi be kurigabira ku munsi ryizihizaho iyi yubile,Uwimana Monique,yijeje ubufatanye mu gusubiza ibyifuzo byagaragajwe no kurushaho kurigira indashyirwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Monique, na we mfura y’iri shuri yaryijeje imbaraga mu bufatanye n’akarere.
Ati’’ Aho turi ni ryo kuko ryadufashe akaboko turi abana ritwereka isi y’ubumenyi. Turatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu tutizigama,uburere n’uburezi isoko ari aha. Tuzakomeza kuryitaho,ibibazo byagaragajwe dufatanye kubishakira umuti, turihe natwe ibyo ryaduhaye.’’
Ni ibirori byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatambwe na Musenyeri Kabera Ignace,igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze gatolika ya Cyangugu, wasabye gusigasira izi mbaraga zose zatumye bagera kuri ibi byishimo no gukataza bakagera kure bashoboka.

Abaharangije batangiranye akarasisi kanogeye ijisho

Itorero ry’abahiga ubu ryasusurukije ibirori

Mu byishimo byinshi imfura z’ishuri zabyiniye barumuna bazo
@Rebero.rw
