Akarere ka Rwamagana gafite ibigo by’amashuri bizitabira isuzuma mpuzamahanga rya PISA 2025 ry’abanyeshuri aho bafite ibigo 7 ariko harimo ikigo kimwe cyo mu mujyi cya St Aloys.
Ubwo Team ya PISA yaturutse muri NESA yasobanuriraga abayobozi b’ibyo bigo by’amashuri bizakora isuzuma rya PISA 2025, bagaragaje ko biteguye iryo suzuma kuko biteguye bihagije kandi n’abanyeshuri bakaba bakomeje kubyitegura.
Isuzuma ry’igerageza rya PISA ryabaye muri 2024 ryatangiye muri Gicurasi tariki ya 27 risoza tariki ya 6 Kamena ryitabirwa n’ibigo by’amashuri 45, abanyeshuri bari bateganijwe kuryitabira ni 1.420 ariko abarikoze ni 1.388 bahwanye na 97,7%.
Abanyeshuri batabashije kwitabira iri suzuma ry’igerageza ryabaye muri 2024 ni 2,3% , aba nabo impamvu zabo ziratandukanye ariko hari abari barwaye bityo bituma batabasha kwitabiri iri suzuma ry’igerageza, ariko hari n’abandi bari bahinduriwe ibigo bigagamo nabo byatumye batabasha kwitabira ubu buryo bw’isuzuma ry’igerageza.

Umwe mu banyeshuri bo mu kigo cya St Aloys utashatse ko dutangaza amazina ye yemeza ko ibikenewe byose babibonye ahubwo bategereje ko igihe kigera kugira ngo bakore iryo suzuma mpuzamahanga bityo nabo bagaragze ubuhanga bwabo.
Agira ati: “Ubu hano mu kigo abayobozi baradufasha kuri byose gusa dutegereje kureba ko tuzaboneka mubazakora isuzuma mpuzamahanga rya PISA 2025, ariko ayo mahirwe natugeraho natwe tuzakora ibishoboka ku buryo tuzahagararira igihugu neza”.
Ntakirutimana Janvier umuyobozi wa GS Muyumbu B yo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, akaba ari rimwe mu mashuri abarizwa mu cyaro nkuko twayabonye haruguru, kandi ibyo bigo bikaba byiteguye iryo suzuma rya PISA 2025.

Agira ati: “Nibyo ni ibibazo bisaba gutekereza no kubanza gushishoza mbere yo gusubiza mu isuzuma ry’igeragezwa ndetse n’ibyabanjije mu nshuro ya 8 twarabibonye kugira ngo bifashe aban kwitegura iryo suzuma kuko ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kuryitabira, naho abanyeshuri bob amaze kwitegura kandi amakuru yose tuvanye hano turayabagezaho hamwe n’abarezi babo”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage nawe witabiriye itsinda rya NESA ryaje gusobanura isuzuma rya PISA 2025 yashimiye abayobozi b’ibigo byatoranijwe bizakora iryo suzuma mpuzamahanga anabasaba ko bazaba bahagarariye igihugu bagomba gufasha abanyeshuri kwitegura neza.

Agira ati: “Abayobozi baturutse muri NESA bagize neza kuko badusobanuriye neza ibijyanye niryo suzuma kugira ngo dufashe abanyeshuri kuryitegura neza, kandi tuzajyanemo twese ndetse n’ababyeyi b’abanyeshuri kuko hari ibyo tubafasha bijyanye no gutekereza neza, ikindi nk’ubuyobozi tubari hafi ku buryo tuzabana muri iryo suzuma rya PISA 2025”.
Iri suzuma rikaba riteganijwe gutangira tariki ya 27 Mata rikazasoza muri kamena tariki ya 6 , ibigo bifashwa na Leta ndetse n’ibigo bya Leta ariko byiga bitaha akaba aribyo byinshi bizakora iri suzuma mpuzamahanga rya PISA/2025, kuko ibiteganijwe ni kuzarikora ni ibigo 166

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bizakora isuzuma mpuzamahanga rya PISA 2025

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yasobanuriye abayobozi b’ibigo ko bagomba kuba hafi y’abanyeshuri

Abayobozi nabo bunguranye inama kuri PISA 2025



Abanyeshuri ba St Aloys basobanuriwe uburyo isuzuma rya PISA 2025 rizakorwa ndetse nabo babaza ibibazo
@Rebero.rw
