Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGO Forum ubwo basuraga drone itera umuti wa malariya mu gishanga gihingwamo umuceli
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya wijihirijwe mu murenge wa Ndera ahateraniye abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), n’imiryango itandukanye mu kurwanya malariya, hamwe n’urugaga nyarwanda rw’imiryango itari iya Leta, ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum).
Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gasaba bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya, bakaba bahawe umwanya wo kwerekana uburyo bakora akazi ndetse banacinya akadiho bishimira ibyiza bamaze kugeraho mu kazi kabo.
Umujyamana w’ubuzima Hakuzwimana Simeon mu kigo Nderabuzima cya Rubungo, nyuma y’uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya tuvanye hano ingamba zo kurushaho gukora akazi kacu neza.

Agira ati: “Mbere yabyose abaturage babanze bagire isuku mu ngo zabo ibindi barwanye ibihuru byororokeramo imibu, mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso yihutire kutugana kugira ngo ahabwe imiti hakiri kare, kandi mu gihe agaragaweho uburwayi bwa malariya, ahabwe imiti ariko tunapima abo babana kugira ngo turebe ko nta burwayi bafite bwa malariya butaragaragara bagahita bahabwa imiti”.
Kabanyana Nooliet umunyamabanga mukuru w’urugaga nyarwanda rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), avuga ku nkunga yabo mu kurwanya malariya mu baturage.

Agira ati: “Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya malariya ni ugukangurira abaturage tunabigisha ko malariya igihari, bakigishwa uburyo bwo kuyirinda ndetse n’igihe umuntu yagaragaje ibimenyetso, nkuko service zegerejwe abaturage aho umujyanama w’ubuzima ashobora kumuha iyo service”.
Yakomeje avuga ko abaturage bagomba kwigishwa kubijyanye n’ibimenyetso bigaragaza ko arwaye malariya, kuko agomba kwihutira kujya ku mujyanama w’ubuzima kandi ubwo nabo mu muryango we bagomba gukurikiranirwa hafi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bayasese Bernardakaba yavuze ko muri uku kwezi kwa kane abarwayi babonetse ari 3,250 mu gihe mu murenge wa Ndera hari abarwayi ba malariya 492, akaba ari nayo mpamvu habereye umunsi mpuzamahanga wo kuyirwanya.

Agira ati: “Dukomeje gukangurira abaturage kugira isuku aho batuye basiba ibinogo by’amazi, batema ibihuru bibakikije ndetse amacupa yamenetse ashobora kurekamo amazi nayo bakayavanaho, kandi ibyo byose abantu bakibuka kurara mu nzitiramibu iteye umuti, kandi bakivuriza ku gihe”.
Yasoje avuga ko ashimira abajyanama b’ubuzima mu kazi keza bakora bafasha abaturage,aho babarinda guhora basiragira kwa muganga, kandi bakabikora mu bwitange ndetse n’ubunyangamugayo.

Abajyana b’ubuzima bashimiwe uruhare rwabo

Ubwo Abajyanama b’ubuzima berekanaga uko bavura abaturage ba bagannywe

Abajyanama b’ubuzima basoje bashyiraho umudiho
@Rebero.rw
