Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata 2025 mu Rwanda hatangijwe isuzuma mpuzamahanga rya PISA 2025 rizasozwa tariki ya 7 Kamena 2025, rikaba rizitabirwa n’ibigo by’amashuri 213, rizitabirwa n’ibihugu 80, aho rizagaragaza uko abanyeshuri bahagaze mu bijyanye n’imyigire ku ruhando mpuzamahanga.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yatangije isuzuma mpuzamahanga rya PISA 2025, uyu muhango ukaba wabereye mu kigo cy’amashuri cya Camp Kigali, aho yasabye abana gukorana umwete n’umurava kandi ko nta kigomba kubatera ubwoba kuko ari ibyo basanzwe bahura nabyo mu buzima busanze.
Umuyobozi w’ishuri cya Camp Kigali Dr Niyonsenga Jean de Dieu yakomeje avuga ko ari ishuri rimaze kwiyubaka rifite abarimu bagera ku 104 ariko turacyasaba ko bakwiyongera kandi twizeye ko bazabatwoherereza.

Agira ati: “Yasabye ko iri shuri ryazavugururwa kuko rifite ibyumba bigera kuri 48 bishaje kuko ari ishuri ryubatswe mu 1973, rikaba ryaravuguruwe mu 1984, rikaba ari ishuri rwose risaba kuvugururwa kugira ngo rijyane ni gihe, tukaba turi mu biganiro n’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Umujyi wa Kigali kandi barabyumva neza”.
Joseph Nsengimana Minisitiri w’Ubuzima atangiza PISA 2025 yavuze ko ari ukureba aho abanyeshuri bageze mu gusoma icyongereza, imibare, hamwe na Siyansi,iri suzuma rikaba rizakorerwa mu bigo byose by’amashuri yo mu byaro no mu mijyi.

Agira ati: “Iri suzuma mpuzamahanga rya PISA 2025 rigamije kugira ngo ritwereke aho u Rwanda ruhagaze ku ruhando mpuzamahanga ugereranije n’ibindi bihugu ku isi, ibi bikazadufasha kumenya aho twongera imbaraga mu burezi mu Rwanda kugira ngo turusheho guteza imbere uburezi mu Rwanda bityo babashe kwiyubakira igihugu cyabo”.
Ikigo cy’amashuri cya Camp Kigali School gifite ibyiciro byose amashuli y’inshuke, ishuri ribanza ndetse n’ishuri ryisumbuye rikaba rifite abanyeshuri 4.093, harimo abakobwa 2,124 n’abahungu 1,969 icyiciro cya tekinike gifite abanyeshuri bagera kuri 472.
Akarere ka Nyarugenge uburyo abana bitabira ishuri ku kigero gishimishije aho bagera kuri 99,5%, abana bakoze isuzuma rya PISA akaba ari 33 muri iki kigo cya Campa Kigali School, kuko nibo bari bujuje ibisabwe mu byagendeweho babahitamo kuko ari abana bafite imyak 15 kugeza kuri 16 n’amezi atatu.

Ubwo Minister Joseph Nsengimana yarahageze yakirwa yakirwa na Dr Bahati Bernard umuyobozi mukuru wa NESA hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abandi bayobozi

Ubwo abanyeshuri bari bamaze kugera mu ishuri bategereje ko batangira isuzuma rya PISA 2025
@Rebero.rw
