Basabwe gushyigikira gahunda yo kubanisha neza abasoje ibihano by'ibyaha bya Jenoside n'abandi banyarwanda
Abakirisito ba paruwasi zose z’itorero EMLR Conference ya Gitarama basabwe gushyigikira gahunda ya Leta yo kubanisha neza abasoje ibihano by’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batangiye gufungurwa, n’abandi banyarwanda.
Ni umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’umwaka y’iyi Conference yateranye kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2025, yareberaga hamwe ibyakozwe n’iyi Conference umwaka ushize no gufata gahunda y’ibikorwa y’uyu mwaka, yanabereyemo itora ry’umuyobozi( Surintendant) mushya w’iyi Conference,ahatowe uwari usanzwe ayiyobora,Rév. Muhoza Mbabazi Josué,n’amajwi 100%,manda y’imyaka 3.
Kubyerekeranye n’umwanzuro wo gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura,Umwepisikopi w’itorero EMLR,akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi yose, yavuze ko komisiyo y’iyi Conference ibishinzwe igomba gushikama kuko ubumwe bw’abanyarwanda ari inkingi abanyarwanda bose begamiye.
Ati’’ Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’uRwanda yaravuze ati’ Twahisemo kuba umwe.’ Tugomba kubyumva cyane kuko na Bibiliya twigisha ivuga ubumwe,Yesu Kirisito ni cyo yasize aturaze. Tugomba kubukomeraho,nk’abamethodiste tugafata iya mbere,ni yo mpamvu izo komisiyo ziri muri Conferences zose.’’

Musenyeri Samuel Kayinamura yamaze impungenge abakeka ko abasoza ibihano byabo bazataha bafite umugambi wo kongera gukora Jenoside
Yavuze ko umukoro ukomeye izi komisiyo zifite muri iki gihe ujyanye no kubanisha abasoje ibihano by’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi,batangiye gutaha basoje ibihano byabo by’imyaka 30 y’igifungo bakatiwe.
Ati’’ Bamwe ni abakirisito bacu. Barataha badusanga muri paruwasi zacu,mu miryango, mu baturanyi, tugasabwa kubana na bo mu mahoro,tutishishanya.’’
Yakomeje ati’’ Twasabye abakirisito bacu kuba aba mbere mu kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe. Babegere,babaganirize, babahuze n’imiryango yabo n’abaturanyi. Babahuze n’abandi muri za paruwasi,babigishe gahunda ya Ndi umunyarwanda. Tuzi ko mu magororero babibigishije bihagije,ariko nonehe baradusanze. Tugomba kubishyiramo imbaraga zikomeye.’’
Nanone ati’’Méthodiste Libre twabishyize muri gahunda zacu,turabyihutisha mu ba mbere nubwo dutekereza ko n’andi madini n’amatorero azabikora.’’
Musenyeri Samuel Kayinamura yanashyize umucyo ku byibazwaga na bamwe mu bakirisito imirimo isanzwe y’itorero aba bazaba bemerewe gukora n’iyo batazaba bemerewe.

Bahaye Musenyeri Samuel Kayinamura igikombe cy’imiyoborere myiza
Yavuze ko hari imirimo batazaba bemerewe gukora mu itorero nk’uko itegeko rigenderwaho ry’imiryango ishingiye ku myemerere ribivuga. Na EMLR mu mategeko yayo,muri sitati n’amategeko ngengamikorere yabishyizemo.
Ati’’ Ntiyakora imirimo yo kuyobora abandi. Ntitwamugira umupasitoro cyangwa umwarimu w’ivugabutumwa. Yaba umuririmbyi ariko ntiyayobora korali. Yajya ku igaburo ryera,arikon’ibyo azaba yemerewe azabanza yerekane koko ko yaciye bugufi, yihannye neza, ashobora kugira icyo amarira abandi mu rwego rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.’’
Yavuze ko azi neza ko ari umurimo utoroshye, ariko ku bufatanye n’inzego z’ibanze,n’ubushake n’ubushobozi bw’abazaba babishinzwe, n’inama bazahabwa na MINUBUMWE,n’imbaraga z’abakirisito, bizashoboka, bakazagera ubwo abandi baza kubigiraho uko byakozwe.
Ati’’ Byaranatangiye,muri paroisse ya Gahanda yo muri Nyanza,abafunguwe batangiye guhuzwa n’abandi banyarwanda, haba mu matsinda bashyirwamo, biragenda neza.
Tuzabahuza n’abo biciye babasabe imbabazi,bongere bahure,urwikekwe no kwishishanya bishire,imibanire myiza ikomeze kandi twizeye tudashidikanya ko intego tuzayigeraho. Turifuza kubakururira mu kuvugisha ukuri. Nibigerwaho umuhigo tuzaba tuwesheje.’’
Asaba abafungurwa kuzabyaza umusaruro aya mahirwe bagize, bakaba abanyakuri, bakazanafasha kwerekana ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.
Yanamaze impungenge abazifite,ko bazongera kwica abarokotse,avuga ko Leta n’inzego zayo z’umutekano bahari,ko uwo bizagaragaraho ari ku giti cye,azabihanirwa bikomeye.
Yasabye buri wese urebwa n’iki gikorwa kukigira icye kikazagenda neza.
Munganyinka Félicité,w’imyaka 43,umukirisito w’iyi Conference, yabwiye Rebero.rw,ko nubwo ari umuti usharira,bagomba kuwunywa.

Munganyinka Fèlicité wiciwe ababyeyi bombi, basaza be n’abandi bo mu miryango ye irimo n’iyazimye burundu, avuga ko kwakira ababiciye bafungurwa ari umuti usharira bagomba kwemera kunywa nk’abakirisito.
Ati’’ Batumariye abacu ariko Leta nziza n’itorero ryiza ryacu rya EMLR baratwomoye. Ntitwabura ihungabana kuko kongera kurebana mu maso n’uwakumariye umuryango ntibyoroshye,ariko na bo tuzi ko bafite ipfunwe n’ihungabana rikomeye batewe n’ibyo bakoze. Twiteguye kubakira neza,tukabahumuriza, tukabakiza ihungabana bazana.’’
Avuga ko,hifashishijwe amatsinda anyuranye bazahurizwamo,inyigisho bose bahabwa n’itorero n’inzego z’ibanze,abajyanama mu by’ihungabana n’imibanire,n’ubundi buryo bwose buzakoreshwa, bazabyitwaramo neza, cyane cyane ko abafungurwa bazaba bagaragaraza ko bahindutse,batazagira uwo bongera kwica.
Rév. Murama Ezéchiel,ushinzwe gukemura no gukumira amakimbirane muri iyi Conference, avuga ko aho iyi gahunda yatangiriye muri paruwasi ya Nyanza, bahuye n’abafunguwe bakagaragaza kwihana no kwicuza gukomeye, byerekana ko umusaruro uzaba mwiza.
Ati’’ Ni urugamba rutoroshye ariko tuzarutsinda kuko abanyarwanda muri kamere yacu icyo twiyekeje tukigeraho. Ni umwanzuro tugomba kugira uwacu kuko tuzi akamaro udufitiye abanyarwanda twese nk’abahisemo kuba umwe tugasezerara amacakubiri yaranze iki gihugu,akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Rév. Barengayabo Jérémie washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru,ari kumwe n’umugore we bashimiwe na Musenyeri Samuel Kayinamura imirimo ikomeye bakoreye itorero
Arakomeza ati’’ Tuzabegera,tubagire inshuti, tubereke ingaruka icyaha bakoze cyagize,kuri bo ubwabo,ku muryango nyarwanda n’isi yose muri rusange, bihane,bafashe kugaragaza n’ibindi bamwe muri bo bari barahishe. Turi kubahugura,umurimo urakomeje.’’
Conference ya Gitarama ni yo yashinzwe nyuma y’izindi zose z’iri torero,muri 2010. Ifite abakirisito barenga gato 4000, bari mu maparuwasi 15. Abapasitori buzuye 17, abandi 9 bategurwa n’abandi 9 bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nk’ahandi hose mu gihugu,bafite ikibazo cy’insengero nyinshi zifunze,kuko muri 19 bafite,harakora 5 gusa izindi 14 ziriho ingufuri.

Rév. Muhoza Mbabazi Josué wongeye gutorerwa kuyobora Conference ya Gitarama mu itorero EMLR ari kumwe n’umugore we
Surintendant,Rév. Muhoza Mbabazi Josué wongeye kugirirwa icyizere n’abakirisito be,bamutora 100%, na Musenyeri Samuel Kayinamura akagaragaza ko akimufitiye bitewe n’imirimo myinshi yakoreye itorero,irimo imyaka 18 yamaze ari umuyobozi wa Conference ya Kigali,n’ibimaze gukorwa muri iyi Conference ya Gitarama aho ahagereye, birimo urusengero rwiza rwuzuye ku cyicaro cyayo mu mujyi wa Muhanga.
Uyu muyobozi w’imyaka 58 y’amavuko, avuga ko akurikije ubufatanye busesuye n’abo ayobora, byatumye bahangana na bombori bombori yahasanze , bakanubaka urusengero rwa paruwasi ya Nyanza rwari rumaze imyaka 16 rwaradindiye, gusigasira ibyagezweho birimo amashuri abanza meza bafite, n’ibindi,arabizeza ko iyi myaka 3 izaba akaurusho,nibakomeza gushyira hamwe.

Nyirandungutse Sarah (I buryo) na Mukansanga Sylvie bashyizwe mu bamenyerezwa umurimo wa gipasitoro
Ku byerekeranye n’uko kwakira abasoza ibihano byabo,yijeje kuzakoresha imbaraga ze zose agafasha mu migendekere myiza ya gahunda yose uko iteguye, nta kizabananira, hari n’ibindi bashoboye byari biremereye.
Muri iyi nama hanafashwe indi myanzuro irimo gushyira imbaraga mu kwita ku bana bato ( uruhongore), imbaraga mu gukura mu bukene bukabije abakiburimo,n’ibindi.
Herekanwe 2 batangiye kumenyerezwa umurimo wa gipasitoro,undi ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Samuel Kayinamura n’abayobozi muri Conference ya Gitarama mu ifoto y’urwibutso
@Rebero.rw

Very nice
Byari biryoshye