Inzu zimwe zagurukannywe n'ibisenge byazo kubera imvura yaguye ivanze n'urubura harimo umuyaga mwinshi
Akarere ka Gisagara karimo gukora ku buzima bw’abaturage bahindura imyumvire ku bafite ubumuga, cyane cyane uko babumvaga abafite ubumuga kuko bahabwaga akato ugasanga batisanzura kuri bagenzi babo, ku buryo ibyo biza iyo byabaga batabitagaho, ariko ubu kubera imyumvire yahindutse bose bitabwaho kimwe.
Ubwo itangazamakuru ryasuraga Akarere ka Gisagara umurenge wa Gikonko mu kagari ka Cyiri, ahaherutse kuba Ibiza by’imvura ivanze n’urubura ndetse n’umuyaga mwinshi, aho wangirije imiryango 26 ubu abamaze gusana akaba ari imiryango 13 indi itegereje ubufasha bw’akarere kandi biteguye kubafasha.
Umufatanyabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), akaba arimo gufatanya n’Akarere yaje kuvanaho iyo myumvire itarihwitse, aho bamaranye imyaka itanu bakorana kandi ubu abaturage barumva neza uruhare rwayo, mu gufatanya mu mihindagurikire y’ibihe.
Mukamugenga Joyce umwe mu baturage ba Gikonko mu kagari ka Cyiri avuga ku biza by’imvura bahuye nabyo ubwo yagwaga tariki ya 21 Gicurasi 2026, ariko akagaruka ku baturanyi babo bafite ubumuga.

Mukamugenga Joyce wadusobanuriye uko byagenze ubwo ibiza byabageragaho aho avuga ko ari impuhwe nz’Imana ikibarinze.
Agira ati: “Usibye ko Imana igira neza naho ubundi twabonaga ari ibihe bya nyuma ubonye uko iyo mvura yaguye idateguje, kuko yakubye mu gihe gito ariko igwana ubukana bwinshi cyane ngira ngo murabibona uko yagize umuceli ndetse n’insina zaracitse, naho ibisenge bimwe by’amazu byaragurutse”.
Akomeza avuga ko nubwo adaturanye n’ufite ubumuga ariko uburyo bamaze guhindura imyumvire bitewe n’umufatanyabikorwa w’Akarere Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rimaze kubasobanurira neza uburyo gufataniriza hamwe bizamura ubukungu bwabo.
Umukozi ushinzwe Imicungire y’ibiza mu Karere ka Gisagara, Hakizimana François, mu myaka yabanje ntabwo twabaruraga abafite ubumuga bangirijwe n’ibiza cyangwa bagize izindi ngorane, ariko ubu aho dukorana na NUDOR tumaze kubyumva neza.

Agira ati: “Twatangaga raporo tutitaye ku by’iciro by’abafite ubumuga, ariko aho tumaze kugirana imikoranire na NUDOR ifatika tuvuga ko hatarimo abafite ubumuga iba ituzuye, kandi natwe ubukangurambaga burakomeje kuko kwigisha ni uguhozaho kugira ngo n’abaturage bacu tujyanemo”.
Ibiza byabaye mu murenge wa Gikonko mu kagari ka Cyiri abafite ubumuga bagezweho n’ibyo biza ni abantu umunani bafite ubumuga, muri abo abantu bafite ubumuga ni abantu babiri turimo gushakira amikoro, abo bantu batandatu basigaye bari mu miryango yabashije kugira icyo yikorera.
Mu karere ka Gisagara imirenge igera kuri 6 iri muri zone y’amayaga, iyo zone ikaba irangwa n’imisozi migufi aho twavuga ko haba ari mu kibayo bityo abo baturage bakibasirwa n’imiyaga ifite ingufu, naho ahandi hakora ku gishanga cy’Akanyaru kandi bakoreramo ubuhinzi bishingiye cyane cyane guhinga umucrli muri icyo kibaya cy’akanyaru.

Iki ni igihombo cyatejwe niyo mvura yari yuzuye umuyaga hamwe n’urubura

Amasaka yari ageze igihe cyo gusarurwa ariko umuyaga wayashyize hasi

Uyu mubyeyi ntabwo yahunga ibiza asize umwana we dore ko ubu ageze ku myaka 10
@Rebero.rw
