Kuri mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo habaye ibirori byo kwakira no kwizihiza imyaka 25 ishize Police ibaye kinyamwuga hakaba hakiriwe abashyitsi batandukanye bari baturutse hanze y’u Rwanda bari baje kwifatanya na Police y’U Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yakiriye ku meza abashyitsi n’intumwa zifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu kwizihiza imyaka 25 imaze no gusoza imyitozo ihuriweho n’inzego z’umutekano zigize umuryango wa EAPCCO n’ibindi bihugu by’Afurika, umuhango wabaye mu gitondo cy’uyu munsi.
Muri uyu muhango CG Namuhoranye yashimiye abayobozi bakuru ba Polisi, abakuriye inzego zishinzwe iyubahirizamategeko, Umuyobozi Mukuru wa EAPCCO, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, n’intumwa zaje zibaherekeje, ku kuba baritabiriye iyi muhango n’uburyo bakomeje ubufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Yashimangiye ko umurongo mwiza ushingiye ku mubano, ubufatanye n’imikoranire mu nzego z’umutekano n’izishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko byagize uruhare rukomeye mu kwiyubaka n’iterambere Polisi y’u Rwanda yagezeho.
@REBERO.RW
