PSBB ya Butare niyo yegukanye igikombe ku rwego rw'abakobwa mu mupira w'amaguru
Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, nibwo hasojwe amashuri Kagame Cup U 20, mu mikino yose aho amakipe yabaye aya mbere asabwa kurushaho kwitoza kugira ngo azajye guhagararira u Rwanda baramaze kwiyongera no kurushaho kumenyerana.
Ubwo basozaga iyi mikino umuyobozi mukuru wa REB Dr. Mbarushimana Nelson yabasabye kwitoza biruseho, kandi asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gufata neza abo banyeshuri babamenyera amafunguro ya mu gitondo ndetse na nimugoroba ibongerera imbaraga baba batakaje.
Agira ati: “Burya umunyeshuri wakoze Siporo arushaho gutsinda neza amasomo ye, niyo mpamvu nshishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho guteza imbere imikino mu bigo byabo, kandi abanyeshuri bagahabwa umwanya uhagije wo gukina imikino itandukanye ku buryo buri wese abona uwo yisangamo”.

Dr. Mbarushimana Nelson atangiza umukino wa nyuma mu bahungu w’umupira w’amaguru kuri Pele Stadium
Yakomeje avuga ko agiye gukora ubuvugizi ku bayobozi b’ibigo by’amashuri byabaye ibya mbere gufata neza abakinnyi kugira ngo imyitozo yabo igende neza, kandi anabizeza ubufasha bukomeye mu kuzarushaho kuzamura impano zabo, asoza ashimira abatsinze naho abatatsinze ababwira ko bagomba kwitegura ubutaha nabo bakazabona ibihembo.

Amakipe ya St Bernadette Kamonyi bigaruriye ibikombe byinshi nabo bavuga ko ibyo babigezeho kuberako ubuyobozi bubaha umwanya wo kwitegura ndetse n’imikino itandukanye bajyamo bakunze, kandi ubuyobozi bukababa hafi cyane.
Muri Netball nayo tuzagarukaho mu nkuru zacu, ikipe ya GS Gahini yari imenyereye gukina umukino wa nyuma ntakiyigora ubu yabonye iyo bahangana ya TTC Cyahinda, nubwo yatwaye igikombe ariko byayisabye kujya mu minota y’inyongera kuko umukino wari warangiye banganya ibitego 26-26, bakiranuwe n’iminota y’inyongera 10 muriyo iminota itanu ibanza ndetse nisoza ariho GS Gahini yatsinzemo 9-5 bya TTC Cyahinda.
Umutoza wa GS Gahini Gatete yashimye urwego rw’umukino ndetse anashima ikipe ya TTC Cyahinda kuko yamuhaye akazi, akomeza avuga ko hagiye haboneka amakipe akomeye aribwo umukino wa Netball warushaho gukomera.

Abana barakinnye ivumbi riratumuka ishyaka ndetse no gushaka gutsinda nibyo byabaranze
Agira ati: “Kuba narimenyereye gutwara igikombe ntavunitse, ubu kuri iyi nshuro nkeka ko n’abakinnyi banjye babirwara iminsi kuko iki gikombe bakibonye bakivunikiye, kandi najye nubwo numvaga ko ngitwara ariko byageze mu minota ya nyuma ntangira guhangayika”.
Umutoza wa TTC Cyahinda Manirambona Honesphole ashima urwego abakinnyi be bagezeho, ariko akagaruka ku miyoborere y’umukino aho yasabye ko abasifuzi bakwiye kwigirira icyizere mu gihe bari mu kazi kabo.
Agira ati: “Ntacyo nshinja abasifuzi ariko hari abaza tukibaza iyo baturutse kandi gukina umukino wa Netball ntabwo biguha ako kanya kuwusifura, gusa hakenewe amakipe y’ibigo yitoje neza kugira ngo uyu mukino urusheho gutera imbere, yego hari ibigo bihari biwukina ariko nabyo birasabwa kongeramo akagufu ntibikitabira byo kurangiza umuhango gusa”.

Uyu wari umukino w’Igikombe koko kuko abawukurikye babonye ko ibigo byombi byiteguye
Yasoje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bafite umukino wa Netball gushyiramo imbaraga kugira ngo umukino urusheho gutera imbere, kandi anasaba ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda gutegura amarushanwa kugira ngo ntihakabeho irushanwa rimwe gusa ahubwo bahore bahangana.
Perezida w’Ishyihamwe ry’imikino mu mashuri Karerangabo Luke avuga ko bashimira ibigo by’amashuri cyane cyane abayobozi babyo kuko aribo babana n’abanyeshuri umunsi ku wundi, kandi turabasaba ko bakomeza kuba hafi y’abanyeshuri mbere yuko twerekeza mu mikino y’akarere izabera muri Tanzaniya mu kwezi kwa munani.

Perezida w’Ishyihamwe ry’imikino mu mashuri Karerangabo Luke ari kumwe n’umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo
Agira ati: “Ubu vuba aha turateganya inama n’abayobozi b’amashuri azitabira irushanwa rya FEASSA, kugira ngo barusheho kubafasha kwitegura kuko kuba babonye tike yo kwitabira iyo mikino ntabwo ari ukujya gutembera ahubwo ni uguhatana, btyo rero bikaba bidusaba guhatana cyane”.
Yasoje avuga ko mbere yo kwerekeza mu mikino isoza ya FEASSSA hagomba kubanza kubaho umwiherero w’amakipe yatsinze yose, ndetse no kongera kurushaho kwitegura mbere yo kwerekeza muri Tanzaniya, ubundi tukimana u Rwanda nkuko bisanzwe.

CGFK yo mu Karere ka Kicukiro ( Kagarama) ni yo yegukanye igikombe mu bahungu

College Indangaburezi Ruhango muri Volleyball nabo berekanye ko bashoboye begukana igikombe

Nyanza TSS nabo bitwariye igikombe ngo imihigo irakomeje
@Rebero.rw
