Muri iyi weekend nibwo habaye imikino ya nyuma mu irushanwa rya Wheelchair Basketball aho ikipe ya Bugesera Wheelchair Basketball yacyegukanye uyu mwaka wa 2025-2026, kandi ikaba yacyisubizaga.
Ni imikino yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, aho ikipe ya Bugesera Wheelchair Basketball yahuye n’Intwari Wheelchair Basketball, umukino warangiye Bugesera Wheelchair Basketball ariyo itsinze ku manota 44-33 y’ Intwari Wheelchair Basketball.
Iri rushanwa akaba ryaraye risojwe akarere ka Bugesera kisubije igikombe kari gafite umwaka ushize, uyu mwaka NPC Rwanda yungutse amakipe 3 harimo amakipe abiri yaturutse muri Kaminuza ya Rukara hamwe na Huye ndetse n’ikipe y’abagore (Queens).
Muri iri rushanwa NPC Rwanda yari ifite ikibazo cy’amagare yifashishwa bakina uyu mukino ariko ku bufatanye na Federation ya Basketball, BAL ndetse na NBA Africa, uyu mwaka habonetse amagare 12, aya magare akaba yaratanzwe mu mikino ya BAL yaberaga mu Rwanda.

Umuyobozi wa NPC Rwanda Bwana Bizimana Dominic Ashima icyo gikorwa niyo nkunga babonye yayo magare, kubera ubufatanye buri hagati federation ya Basketball na NPC Rwanda kandi n’abafatanyabikorwa ba Basketball bakaba badaheza abantu bafite ubumuga mu mukino wa Baskeball aho bakoresha ayo magare.
Agira ati: “Muri uyu mukino wa nyuma wa Basketball wheelchair biragaragara ko ikipe ya Bugesera imeze neza kuko ifite abakinnyi bakomeye cyane, kandi n’umwaka ushize niyo yari yegukanye iri rushanwa, bityo rero ukurikije kuk bari mu gice cya nyuma bigaragara ko Gasabo Intwari batayavanamo”.
Yakomeje avuga ko mu bagore ikipe ya Gasabo intwari niyo yegukanye igikombe, ariko bitewe nuko muri NPC Rwanda twatangiranye n’ibibazo ubu turatanga ibikombe gusa, ariko umwaka utaha igikombe kizajya kigira ibahasha igiherekeza.
Ubundi uyu mukino wagombye kugira ubuyobozi bwawo, ariko nyuma yo gukora inama twasabye ko habaho amatora kugira ngo iyo federation ya Wheelchair Basketball ijye ikorana n’ishyirahamwe mpuzamahanga yiyo mikino, kugira ngo babone uko bazajya bitabira iyo mikino mpuzamahanga.
Ubundi kugira ngo witabire amarushanwa mpuzamahanga ni uko uba ufite umwanya uriho ariko iyo udafite umwanya uriho biragoye kugira ngo witabire ayo marushanwa, niyo mpamvu dushaka ko habaho amatora ashyiraho ubuyobozi byuyu mukino.
Bimwe mubyo twifuza muri NPC Rwanda ni uko buri rushanwa rigira Federation yaryo, noneho bakajya bitegurira amarushanwa hanyuma NPC Rwanda yo igakurikirana uko ayo marushanwa ategurwa, ikindi ubu twifuzaga ko hagaruka ibyishimo mu bakinnyi kandi mu maze kubona ko byagarutse.
@Rebero.rw
