PAC iratangira kubariza mu ruhame inzego n’ibigo 76
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko igiye gutangira igikorwa cyo kubariza mu ruhame inzego za Leta, ibigo n’imishinga byagaragayemo amakosa mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta nk’uko byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Iki gikorwa kizatangira ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, kikazitabirwa n’inzego 76 zizaba zisobanura ibyagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo ndetse n’ingamba zafashwe mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’ubugenzuzi.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari ugukurikirana imikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta no kurushaho gushimangira ihame ryo kubazwa inshingano.
Yagize ati: “Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura. Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.”

PAC yatangaje ko inzego zatumijwe zatoranyijwe hashingiwe ku bipimo bitandukanye birimo kuba zarabonye amanota mabi mu bugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa igenzura ry’agaciro k’umutungo (Value for Money Audit).
Harimo kandi inzego zabonye “Qualified Opinion” mu igenzura ry’agaciro k’umutungo, izitashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku gipimo nibura cya 80%, ndetse n’izakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura rijyanye n’ikoranabuhanga.
Abasesenguzi bavuga ko kubariza mu ruhame ari imwe mu nzira zifasha kongera ubunyangamugayo n’imicungire inoze y’umutungo wa Leta, kuko biha abaturage n’abayobozi amahirwe yo gusobanukirwa uko umutungo rusange ukoreshwa ndetse n’ingamba zifatwa mu gukemura ibibazo bigaragara.
Biteganyijwe ko nyuma y’ibi biganiro, PAC izakora raporo irimo imyanzuro n’inama zigamije gukemura ibibazo byagaragajwe no kurushaho kunoza imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta.
@Rebero.rw
